skol
fortebet

Pasteri Robert Kayanja ngo yaba ari umutinganyi, dore urutonde rw’abandi bakozi b’ Imana 30 babushinjwa

Yanditswe: Saturday 19, May 2018

Sponsored Ad

Muri Uganda kimwe no mu bindi bihugu bituyemo abantu bakurikiranira hafi amakuru y’ibyamamare byo muri Uganda by’umwihariko abakozi b’Imana, mu myaka yashize hari amakuru avuga ko Pastor Robert Kayanja umuyobozi mukuru wa Rubaga Miracle Centre ngo aryamana n’abo bahuje igitsina. Kuri ubu ariko hatangajwe andi makuru ahabanye n’aya mbere.
Ni nyuma y’aho mu gihe cyashize habonetse abagenda babimushinja ndetse bamwe bakajya no mu nkiko ariko kugeza ubu ukuri kubyo bamushinjaga gutangiye kujya kujya (...)

Sponsored Ad

Muri Uganda kimwe no mu bindi bihugu bituyemo abantu bakurikiranira hafi amakuru y’ibyamamare byo muri Uganda by’umwihariko abakozi b’Imana, mu myaka yashize hari amakuru avuga ko Pastor Robert Kayanja umuyobozi mukuru wa Rubaga Miracle Centre ngo aryamana n’abo bahuje igitsina. Kuri ubu ariko hatangajwe andi makuru ahabanye n’aya mbere.

Ni nyuma y’aho mu gihe cyashize habonetse abagenda babimushinja ndetse bamwe bakajya no mu nkiko ariko kugeza ubu ukuri kubyo bamushinjaga gutangiye kujya kujya hanze. Nk’uko bitangazwa na Channel44TV.com itangaza amakuru abera muri Rubaga Miracle Centre, umusore witwa Musasizi Robert uzwi cyane nka Mukisa Robert washinjaga Pastor Kayanja kuryamana n’abasore bakiri bato abaturutse inyuma, ndetse na we akaba yarigeze kujya mu nkiko ashinja Kayanja kumutinganya, yatanze ubuhamya ashyira ukuri hanze.

Kuri uyu wa gatanu tariki 2 Ukuboza 2016 ku isaha ya munani y’uwo munsi ubwo bari bageze ku munsi wa 76 w’amasengesho y’iminsi 77 yiswe Glory and worship abera muri Rubaga Miracle Centre, imbere y’imbaga y’abantu ibihumbi bari muri aya masengesho, umusore umwe wiyubashye ndetse wari wambaye neza cyane, witwa Musasizi Robert yahagurukanye na nyina n’undi muntu umwe mu bo bavukana,bajya imbere batanga ubuhamya bavuguruza ibyo uyu musote yigeze gutangaza kuri Kayanja.


Uwo musore yagiye imbere y’iteraniro ari kumwe na nyina n’undi muvandimwe we

Musasizi Robert yasabye imbabazi Pastor Robert Kayanja kubw’ibinyoma yagiye amushinja akageza n’aho ajya mu nkiko kumurega. Yavuze ko na we atari we ahubwo ko hari abandi bantu bamukoreshaga. Yavuze urutonde rw’abapasiteri benshi bagiye bamutera inkunga kugira ngo avuge nabi Pastor Kayanja. Nk’uko Pastor Kayanja yabatangaje akoresheje Facebook ubwo yasangizaga abantu ubwo buhamya, abo bapasiteri ngo ni Pastor Kasirye, Pastor Michael Kyazze, Moses Male, Martin Ssempa , Bob Kayiira n’abandi benshi bagiye bamwizeza amafaranga menshi kugira ngo ahimbe ikinyoma cyo kuvuga nabi Pastor Kayanja.

Musasizi yavuze ko ibyo yakoze byose hari abapasiteri bamwoshyaga

Nyina wa Musasizi Robert wabonaga afite agahinda kenshi cyane ababajwe n’ibyo umwana we yatangaje aharabika umukozi w’Imana. Nyuma y’ubuhamya bwatanzwe n’uwo musore, Pastor Robert Kayanja yahise ahagurukana n’umugore we ndetse n’abana babo bajya imbere, amarira abatemba mu maso. Pastor Robert Kayanja yavuze ko bimwibukije agahinda yagize mu mutima we mu myaka yatambutse bitewe n’uburyo hari bamwe mu bakristo be bafashe nk’ukuri ibyo byose yavugwagaho. Pastor Kayanja yahaye uwo musore imbabazi ndetse amusabira umugisha ku Mana hamwe n’umuryango we wose abaturaho ubuntu bw’Imana no gukomerera muri yo.

Muri ayo masengesho yatangiwemo ubwo buhamya hari abantu benshi cyane abandi bahagaze hanze




Hari abandi bashinja Pastor Robert Kayanja kuba umutinganyi

Nubwo Musasizi Robert yeruye ko ibyo yatangaje kuri Pastor Robert Kayanja ari ibinyoma, hari abandi bagiye babimushinja ariko bagikomeye ku byo bavuze. Uwitwa Juuko Denis wakirijwe mu itorero rya Kayanja akaba n’umwe numwe mu bayobozi ba Worship team nk’uko abyivugira, ni umwe mu bashinja Pastor Kayanja kuba umutinganyi. Mu buhamya yatanze mu myaka micye ishize, yavuze ko Pastor Kayanja muri za 2001 yabanje kumuha inshingano mu rusengero, akamuha kuyobora itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana (Worship team), nyuma aza kumuha akazi ko kujya areberera abakora isuku mu rugo rwe.

Nkuko ubuhamya bwe bukomeza buvuga, ngo byageze aho Pastor Kayanja amusaba kujya baryamana, undi abanza kubyanga kuko yumvaga atari ibintu bikwiriye abakozi b’Imana. Pastor Kayanja ngo yaramusomye, nyuma amufata ku ngufu bararyamana bikinga ku meza yari hafi aho. Byakomeje kuba ingeso kuko buri uko uyu musore Juuko Denis ngo yabaga yagiyeyo nk’igihe cyo kwakira umushahara we, Pastor Kayanja ngo yahitaga amufata bakaryamana.

Uyu musore Juuko Denis avuga ko yaje kubikuramo uburwayi bukomeye (mu kibuno) abura ubushobozi bwo kujya kwivuza akaba ari yo mpamvu yagiye mu itangazamakuru agatabaza abahisi n’abagenzi nkugira ngo bamurwaneho abashe kuvurwa na cyane ko Pastor Kayanja ngo yari yamwigaramye akavuga ko ibyo ashinjwa ari ibinyoma gusa.

Ntabwo ari Pastor Robert Kayanja gusa wo muri Uganda wavuzweho kuryamana n’abo bahuje igitsina ahubwo hari n’abandi benshi cyane barimo na Pastor Gary Skinner ukuriye Watoto church rimwe mu matorero akomeye muri Uganda. Ku rutonde rwigeze gutangazwa hazamo n’abahanzi barimo Judith Babirye na Pastor Bugembe. Mu nkuru dukesha Linkedin tugiye kubagezaho urutonde rw’abapasiteri bo muri Uganda bavugwaho kuba abatinganyi, gusa ibyo bashinjwa bishobora kuba ari ukuri cyangwa atari ukuri bitewe n’uko hatangiye kuboneka abashinjura Pastor Robert Kayanja uyoboye uru rutonde.

Dore urutonde rw’abapasiteri n’abandi bakozi b’Imana 30 bashinjwa kuba abatinganyi

1.Pastor Robert Kayanja uyobora Rubaga Miracle Centre

2.Pastor Joseph Sserwadda: Uyu mukozi w’Imana uyobora Victory church bivugwa ko aryamana n’abagabo bagenzi be ndetse n’abagore, akabasambanya ari kubaha ubujyanama.

3.Apotre Aloysius Bujjingo uyobora House of Prayer church

4.Pastor Kiganda uyobora Kingdom Fm

5.Pastor Minani uyobora Mbuya Pentecostal church

6.Pastor Ssematimba Peter

7. Pastor Kitaka

8. Pastor Kiwewesi

9. Pastor Mukisa na Pastor Mukiibi bayobora Victory church Ndeeba

11. Bishop Ntagali

12. Archbishop Nkoyoyo

13. Pastor Imelda Namutebi Kula

14. Archbishop Luke Orombi

15. Pastor Gary Skinner uyobora Watoto church

16. Pastor Wilson Bugembe wa Light your World

17. Pastor Kayiwa

18. Pastor Malambala

19. Pastor Yiga Augustin Abizayo

20. Pastor Abbey Bwanika wa Christ Centred church

21. Pastor Musinguzi Ntinda

22. Pastor Tom Sembela Nsyambya

23. Pastor Tom Mugerwa

24. Friday Sserwadda Ndeeba Victory church

25. Umuhanzi Judith Babirye

26. Pastor Ssenyonga wa Top Radio

27. Grievous Musisi wa Prayer Palace

28. Sarah Bunjo

29. Deo Maganjo

30. Pastor Steven Ssenfuma n’abandi.

Src: Inyarwanda.com

Ibitekerezo

  • Aba Bose se isi irarangiye kbx

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa