skol
fortebet

Perezida Mugabe mu baperezida 4 ba mbere ku isi bagenda mu ndege zihenze kurusha abandi(URUTONDE+AMAFOTO)

Yanditswe: Saturday 28, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Ku munsi w’ejo hashize tariki 28 Ukwakira nibwo twabagejejeho urutonde rw’abaperezida bagenda mu ndege zihenze kurusha abandi,aho twabagejejeho batandatu uhereye inyuma,none ubu tukaba tugiye kubagezaho bane ba mbere bari basigaye.
4. Boeing 767 – Zimbabwe, $400 million N’ubwo zimbabwe yabaye kimwe mu bihugu bikennye muri Afurika, ntibyabujije Perezida Mugabe gukomeza kwigendera mu ndege ifite agaciro ka Miliyoni 400 zose z’amadorari indege inahenze kurusha Air Force One. Iyi ndege kandi ikaba (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo hashize tariki 28 Ukwakira nibwo twabagejejeho urutonde rw’abaperezida bagenda mu ndege zihenze kurusha abandi,aho twabagejejeho batandatu uhereye inyuma,none ubu tukaba tugiye kubagezaho bane ba mbere bari basigaye.

4. Boeing 767 – Zimbabwe, $400 million

N’ubwo zimbabwe yabaye kimwe mu bihugu bikennye muri Afurika, ntibyabujije Perezida Mugabe gukomeza kwigendera mu ndege ifite agaciro ka Miliyoni 400 zose z’amadorari indege inahenze kurusha Air Force One. Iyi ndege kandi ikaba itatswe n’amabara y’ibendera ry’igihugu ndetse mo imbere hakabamo itapi itukura.

3. Airbus A380, Saudi Arabia, $500 million

Uwahoze ari igikomangomba cya Saudi Arabia ubu akaba ari umwami w’iki gihugu, Salman bin Abdulaziz Al Saud, yazengurukaga isi yose yibereye mu ndege ye bwite imeze nkai hoteri y’inyenyeri 5 ifite agaciro ka miliyoni 500 zose z’amadorari ya Amerika. Iyi ndege kandi ishobora gutwara abagenzi bagera kuri 800.

2. Boeing 747 – Saudi Arabia, $228 million

Iyi ndege ni yo uwari umwamwi wa Saudi Arabia, King Abdullah uyu yatanze muri 2015, yagendamo ikaba ifite agaciro ka miliyoni 228 z’amadorari ya Amerika. Gusa nyuma yo gushaka ko yahindurwa igakorwa neza ndetse ikongerwamo ibyumba 5 byo kuryamamo ndetse n’ibindi byumba 20 bito by’ihariye byatumye iki giciro kiyongeraho agera ku gice cya miliyoni y’amadorari ya Amerika.

1. Boeing 787-8 Dreamliner, Mexico, $600 million

Enrique Peña Nieto ni we uza ku isonga mu bakuru b’ibihugu mu kugenda mu ndege ihenze cyane kurusha abandi ikaba ifite agaciro ka miliyoni 600 z’amadorari ya Amerika. Iyi ndege ishobora kugeza ku muvuduko wa Kilometero 1609 mu isaha kandi ikaba ishobora kuva ku mpera ya Amerika ikagera ku mpera ya Asia idahagaze na gato.

KANDA HANO MAZE UREBE INKURU BIFITANYE ISANO

Ibitekerezo

  • Birababaje cyane ibintu bibera muli Afrika,umugabanea ukennye cyane.Usanga abategetsi hafi ya bose basahura ibihugu byabo,bakajya gushora amafaranga bibye muli Europe na Amerika.Muli iki gitondo,Radio zavuze ukuntu urukiko rwo muli France rwategetse ko imitungo ya Family President Obiyang Nguema wa Equatorial Guinea ifatirwa.Iyo mitungo ihwanye na 150 millions euros,nukuvuga 135 Billions/Milliards FRW.Biteye ubwoba.Ariko iyo bamaze gusahura igihugu,bavuga ukuntu igihugu cyabo kiyobowe neza (good governance),kubera ko Radio na TV by’igihugu biba biri mu maboko yabo.Ikindi kibitera,nuko abategeka Army na Police baba ari bene wabo,ku buryo ntacyo abaturage bavuga kuko babica cyangwa bakabafunga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa