skol
fortebet

Radio ya ADEPR yatangiye kumvikana ku murongo wa FM by’ igeragezwa

Yanditswe: Thursday 29, Dec 2016

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2016, ahagana mu masaha ya saa kumi nibwo Radio y’ itorero rya ADEPR yatangiye kumvikana ku murongo wa FM 96.00
Ibi bibaye mu gihe iri torero ryari rimaze igihe rivuga ko rifite umushinga wo gutangiza Radio na Televiziyo byaryo bwite mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa.
Pastor Clement Muganza umunyamakuru usanzwe akora ikiganiro "Isoko y’ubugingo" cya ADEPR yavuze ko ku isaha ya saa kumi aribwo ibisabwa byose byari bimaze gutungana ngo ninabwo iyi radio yatangiye (...)

Sponsored Ad


Kuri uyu wa 29 Ukuboza 2016, ahagana mu masaha ya saa kumi nibwo Radio y’ itorero rya ADEPR yatangiye kumvikana ku murongo wa FM 96.00

Ibi bibaye mu gihe iri torero ryari rimaze igihe rivuga ko rifite umushinga wo gutangiza Radio na Televiziyo byaryo bwite mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa.

Pastor Clement Muganza umunyamakuru usanzwe akora ikiganiro "Isoko y’ubugingo" cya ADEPR yavuze ko ku isaha ya saa kumi aribwo ibisabwa byose byari bimaze gutungana ngo ninabwo iyi radio yatangiye kuvuga.

Mu butumwa umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Viateur Ruzibiza yanyujije ku rukuta rwa Facebook ya ADEPR yavuze ko iyi radio yatangiye kuvuga ndetse ko irimo gucishaho indirimbo z’ amakorali atandukanye.

Ruzibiza yavuze ko iyi radio yatangiye kumvikana iri mu igeragezwa bikaba biteganyijwe ko mu minsi iri imbere izatangizwa ku mugaragaro.

Radio ya ADEPR ngo izajya itambutsa ibiganiro by’ iyobokamana ndetse n’ ivugabutumwa. Ije isanga andi maradio y’ amadini n’ amatorero atandukanye arimo Radio Maria Rwanda, Authentic Radio, Sana Radio (Restore Radio), Voice of Hope, Umucyo Radio, Amazing Grace Radio, Radio Inkoramutima ndetse na Voice of Africa y’ idini ya Islam.

Radio ya ADEPR ivugira ku murongo wa 96.00 FM, ije yiyongera ku maradiyo arenga 30 akorera mu Rwanda ariyo Radio Rwanda n’andi ashamikiye kuri RBA; Radio 10, Radio 1, Flash FM, Contact FM, City Radio, Voice Of America (VOA), Voice of Africa, KT Radio, Radio Maria Rwanda, Isango Star, Radio Huguka, Royal FM, Hot FM KISS FM, Authentic radio, Sana Radio (Restore Radio), Voice of Hope, Radio Salus, Umucyo Radio, Amazing Grace Radio, Isangano Community Radio, Ishingiro Community Radio, Izuba Community Radio, Radio Inkoramutima n’izindi.

Uretse aya maradiyo kandi mu Rwanda humvikana amaradio mpuzahamahanga mirongo ya FM arimo RFI y’Abafaransa, VOA y’Abanyamerika. Ni mu gihe amaradiyo nka BBC na KFM yo atacyumvikana mu murongo wa FM bitewe n’ impamvu zinyuranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa