skol
fortebet

Reba akamaro gakomeye utari uzi amazi arimo indimu afitiye umubiri w’umuntu n’ubuzima

Yanditswe: Thursday 30, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Indimu ni urubuto rw’ingenzi ku buzima. Kenshi ujya ubona abantu banywa amazi arimo indimo bavuga ko ifasha kunanuka, tugiye kurebera hamwe iyindi mimaro aya mazi arimo indimu agira ku mubiri.

Sponsored Ad

Ni iki aya mazi afasha umubiri?

Indimu ubwayo ikungahaye cyane kuri vitamini C na za B nyinshi, ikize ku butare, manyesiyumu, kalisiyumu, fibre na potasiyumu.

Kubera indimu ishobora kwangiza ishinya yawe, ni byiza kutayirya yonyine kenshi. Biba byiza kuyifata ukayishyira mu mazi y’akazuyazi (uretse ko n’andi wayakoresha)

Dore akamaro amazi arimo indimu agirira umubiri

1.Aya mazi aha umubiri wawe ubudahangarwa buhagije, kubera vitamin C irimo ihagije inagufasha kurwanya stress cyane.

2.Afasha mu igogorwa ry’ibiryo no gusukura urwungano ngogozi. Ku bantu bagira ikibazo cyo gutinda kw’ibiryo mu nda bakumva batumbye, ikirungurira, cg gutura imibi cyane uyu ni umuti mwiza cyane

3.Asukura umubiri wawe muri rusange. Niba ushaka gusohora imyanda n’ubundi burozi bwangiza ingingo zawe uyu ni umuti w’ibanze, kuko utera uturemangingo twawe gukora cyane ndetse n’umwijima ugakora neza.

4.Impumuro nziza mu kanwa. Ku bantu bababara amenyo cg barwaye ishinya aya mazi afasha kubivura ndetse n’abahumura nabi mu kanwa. Nyuma yo kuyanwa ni byiza guhita woza mu kanwa n’umuti w’amenyo

5.Afasha mu guta ibiro. Ibi nibyo benshi bayaziho, kubera akungahaye kuri fibre bikurinda mu kumva ufite inzara, bikakurinda kurya cyane

6.Asukura uruhu rukarushaho gucya. Kubera ukuntu asukura amaraso, birushaho no gukesha uruhu rugaragara inyuma. Si ibi gusa akora kuko anarinda iminkanyari. Ku bantu bafite inkovu cyangwa se utundi tuntu tuzanwa n’ubukuru ushobora gusigaho aya mazi bikagabanya kugaragara kwabyo

7.Arinda kubyimbirwa. Ku bantu banywa aya mazi kenshi, bigabanya acide nyinshi cyane cyane, acide yitwa uric (soma:Urike) mu mubiri, iyi akaba ariyo mvano y’indwara nyinshi.

8.Aguha imbaraga. Aha umubiri wawe imbaraga, iyo ageze mu gifu. Sibyo gusa kuko anafasha kurwanya kwigunga ndetse no guta umutwe

9.Arwanya infection zituruka cyane kuri virusi. Amazi y’akazuyazi arimo indimu ni umuti mwiza cyane w’indwara zimwe na zimwe harimo no kubabara no kumva wokera mu muhogo.

10.Ku bantu bakunda ikawa kuko ibatera imbaraga mu gitondo, amazi arimo indimu ashobora kuyisimbura kandi yo adateye ikibazo ku muvuduko w’amaraso

Ese nanywa angana gute?

Ku bantu bari munsi y’ibiro 70; fata ½ cy’indimu ushyire mu kirahure cy’amazi mu gitondo
Hejuru y’ibiro 70; fata indimu 1 yose ushyire mu mazi y’akazuyazi
Biba byiza kubinywa, mu gitondo ubyutse.

Ibitekerezo

  • Murakoze rwose kutugezaho uyu muti

    Aya mazi ko bamwe tuziko agabanya ibiro none wabigenza ute kugirango udatakaza ibiro?
    Ikindi ese ni inshuro imwe kumunsi?

    Murakoze rwose uretseko nubundi nabikoreshaga ariko mucyayi byo haricyo byafasha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa