skol
Kigali
startimes

Reba akamaro gakomeye utari uzi amazi arimo indimu afitiye umubiri w’umuntu n’ubuzima

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 30 July 2020 Yasuwe: 6378

Indimu ni urubuto rw’ingenzi ku buzima. Kenshi ujya ubona abantu banywa amazi arimo indimo bavuga ko ifasha kunanuka, tugiye kurebera hamwe iyindi mimaro aya mazi arimo indimu agira ku mubiri.


Ni iki aya mazi afasha umubiri?

Indimu ubwayo ikungahaye cyane kuri vitamini C na za B nyinshi, ikize ku butare, manyesiyumu, kalisiyumu, fibre na potasiyumu.

Kubera indimu ishobora kwangiza ishinya yawe, ni byiza kutayirya yonyine kenshi. Biba byiza kuyifata ukayishyira mu mazi y’akazuyazi (uretse ko n’andi wayakoresha)

Dore akamaro amazi arimo indimu agirira umubiri

1.Aya mazi aha umubiri wawe ubudahangarwa buhagije, kubera vitamin C irimo ihagije inagufasha kurwanya stress cyane.

2.Afasha mu igogorwa ry’ibiryo no gusukura urwungano ngogozi. Ku bantu bagira ikibazo cyo gutinda kw’ibiryo mu nda bakumva batumbye, ikirungurira, cg gutura imibi cyane uyu ni umuti mwiza cyane

3.Asukura umubiri wawe muri rusange. Niba ushaka gusohora imyanda n’ubundi burozi bwangiza ingingo zawe uyu ni umuti w’ibanze, kuko utera uturemangingo twawe gukora cyane ndetse n’umwijima ugakora neza.

4.Impumuro nziza mu kanwa. Ku bantu bababara amenyo cg barwaye ishinya aya mazi afasha kubivura ndetse n’abahumura nabi mu kanwa. Nyuma yo kuyanwa ni byiza guhita woza mu kanwa n’umuti w’amenyo

5.Afasha mu guta ibiro. Ibi nibyo benshi bayaziho, kubera akungahaye kuri fibre bikurinda mu kumva ufite inzara, bikakurinda kurya cyane

6.Asukura uruhu rukarushaho gucya. Kubera ukuntu asukura amaraso, birushaho no gukesha uruhu rugaragara inyuma. Si ibi gusa akora kuko anarinda iminkanyari. Ku bantu bafite inkovu cyangwa se utundi tuntu tuzanwa n’ubukuru ushobora gusigaho aya mazi bikagabanya kugaragara kwabyo

7.Arinda kubyimbirwa. Ku bantu banywa aya mazi kenshi, bigabanya acide nyinshi cyane cyane, acide yitwa uric (soma:Urike) mu mubiri, iyi akaba ariyo mvano y’indwara nyinshi.

8.Aguha imbaraga. Aha umubiri wawe imbaraga, iyo ageze mu gifu. Sibyo gusa kuko anafasha kurwanya kwigunga ndetse no guta umutwe

9.Arwanya infection zituruka cyane kuri virusi. Amazi y’akazuyazi arimo indimu ni umuti mwiza cyane w’indwara zimwe na zimwe harimo no kubabara no kumva wokera mu muhogo.

10.Ku bantu bakunda ikawa kuko ibatera imbaraga mu gitondo, amazi arimo indimu ashobora kuyisimbura kandi yo adateye ikibazo ku muvuduko w’amaraso

Ese nanywa angana gute?

Ku bantu bari munsi y’ibiro 70; fata ½ cy’indimu ushyire mu kirahure cy’amazi mu gitondo
Hejuru y’ibiro 70; fata indimu 1 yose ushyire mu mazi y’akazuyazi
Biba byiza kubinywa, mu gitondo ubyutse.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Peter

    Murakoze rwose uretseko nubundi nabikoreshaga ariko mucyayi byo haricyo byafasha

    1 month ago
  • chat_bubble TURINUMUGISHA JOHNSON

    Aya mazi ko bamwe tuziko agabanya ibiro none wabigenza ute kugirango udatakaza ibiro?
    Ikindi ese ni inshuro imwe kumunsi?

    1 month ago
  • chat_bubble Elie

    Murakoze rwose kutugezaho uyu muti

    1 month ago

Inzindi nkuru

Menya itandukaniro riri hagati y’imboga n’imbuto

Usanga abantu hafi ya bose bazi ko kurya imboga n’imbuto ari byiza ku buzima...
18 September 2020 Yasuwe: 1106 0

Reba akamaro ka Tungurusumu birimo no kwirukana imibu mu nzu

"Mureke ibiryo bibe imiti, n’imiti ibe ibiryo” “Let food be thy medicine, and...
17 September 2020 Yasuwe: 3394 0

Reba uko wahangana no kugira impumuro mbi mu gitsina[AMAFOTO]

Impumuro mbi ikunze kumvikana nyuma yo gukora imibonano ntukarabe nuko...
17 September 2020 Yasuwe: 2468 0

Gusomana n’ubusobanuro bwabyo

Gusomana abantu benshi barabikunda cyane cyane urubyiruko, ariko bamwe...
17 September 2020 Yasuwe: 2223 0

Reba impamvu 5 zituma abantu bahumiriza iyo bari gusomana

Gusomana ni umuco utari usanzwe mu Banyarwanda ariko uri kugenda ufata indi...
16 September 2020 Yasuwe: 8861 0

Sobamukirwa impamvu kurya inyanya mbisi ari bibi kurusha izitetse

Nibyo inyanya ziri mu biribwa twavuga ko biribwa buri munsi dore ko ari...
15 September 2020 Yasuwe: 2861 0