Kigali
startimes

Reba akamaro gakomeye utari uzi ko kunywa amakara ku buzima bwawe n’umubiri

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 1 August 2020 Yasuwe: 8401

Amakara ateguye ku buryo bwihariye afite akamaro gakomeye kuko akoreshwa mu kuvura indwara z’umwijima, urwungano ngogozi n’impyiko. amakara akoreshwa mu gusukura haba kuvana imyanda mu mubiri ndetse n’isuku muri rusange.


Sponsored Ad


Amakara akoreshwa mu buryo butandukanye yaba ifu cyangwa adaseye icyakora icyo dukwiye kwitondera ku Bantu bayakoresha bayanywa ni ukugira amakenga kuko atera umwuma (deshydratation) biba byiza kunywa amazi menshi bityo bigatuma uburozi buri mu mubiri bubasha gusohoka

Amakara asukura urwungano ngogozi

Gukoresha amakara kuko abasha gusohora imyanda ndetse n’uburozi mu mubiri bishobora guteza umunaniro, kwishimagura n’ibindi atuma kandi umubiri urushaho kugira ubushobozi bwo kwirinda no kurwanya indwara, bigabanya uburibwe mu ihuriro ry’ingingo (articulation) kandi amakara yongera imbaraga mu mubiri n’ubushobozi bwo gutekereza.

Muri iyi minsi abantu bahangayikishijwe n’ifumbire zikoreshwa mu buhinzi ariko ubaye wifitiye amakara nta mpamvu yo guhangayika kuko amakara avana imyanda n’uburozi bwose mu mubiri.

Amakara atuma uruhu rumererwa neza

Ku bijyanye no gufata neza uruhu amakara yifashishwa mu gukiza uburibwe bwo ku ruhu wenda inzoka yakuriye cyangwa inzuki, ufata ifu y’amakara ukayivanga n’amavuta ya coco hanyuma ugakuba aho ubabara bihita bishira.

Amakara arinda umwijima n’impyiko gusaza.

Uburyo bwiza bwo kurinda umwijima ndetse n’impyiko ni ukunywa amakara kuko bituma cellules zigize umwijima n’ impyiko bidasaza. Mu byukuri amakara afasha inzungano nyinshi mu mubiri w’umuntu guhorana ubuzima buzira umuze.

Amakara akesha amenyo agahinduka umweru

Mu gihe ufite amenyo asa nabi ufata ifu y’amakara ukayishyira ku buroso hanyuma ugakuba wibanda ku hari ikibazo cyangwa se mu gihe ufite impumuro mbi mu kanwa amakara yagufasha ugasigara uguwe neza.

Amakara avura ibisebe n’imvune

Birashoboka ko umuntu yagira igikomere kikanga gukira kubera infection bikagera aho abaganga bafata umwanzuro wo guca icyo gice kugirango kitanduza umubiri wose. Aha icyo ukora ni ugufata ifu y’amakara ukayishyira ku gikomere bituma gikira vuba.

Amakara avura diyare

Amakara ni umuti wayagereranya na antibiotic, iyo uyanyweye bituma ya mivurungano yari iri mu mubiri ishira hanyuma umuntu agasubirana ubuzima busanzwe. Si ibyo gusa ahubwo amakara avura constipation.

Amakara avura umutwe: iyo wumva utameze neza ufata ifu y’amakara ukavanga n’amazi macye hanyuma ukanywa ugenda umerewa neza.

Amakara arwanya impumuro mbi mu nkweto, mu cyumba , mu byuma bikonjesha n’ibindi ufata ifu y’amakara ukayikoresha bikagarura umwuka mwiza.

Amakara arwanya ubukana bw’inzoga mu mubiri: mu gihe umuntu yanyweye inzoga nyinshi icyo yakora ngo zimushiremo ni ugufata amakara akayasya hanyuma akavanga n’amazi bikaba nk’kivuge hanyuma ukanywa bituma alcohol igushiramo.

Birakwiye gukoresha amakara kuko adufasha kwirinda ingaruka mbi zatugeraho ndetse akura imyanda n’uburozi mu mubiri bigatuma tubaho twishimye.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble MK

    Ko mutatubwiye uko akoreshwa se ?
    Umuntu akwiye kunywa angana gute mu mazi nayo angana gute ?

    3 days ago

Inzindi nkuru

Reba akamaro gakomeye utari uzi ku mubiri wawe no ku buzima ko kurya Avoka...

Abantu benshi ntabwo banya bamenya ibyiza byo kurya Avoka, kuko biragoye...
3 August 2020 Yasuwe: 3022 0

Reba akamaro gakomeye utari uzi ko kunywa amakara ku buzima bwawe...

Amakara ateguye ku buryo bwihariye afite akamaro gakomeye kuko akoreshwa mu...
1 August 2020 Yasuwe: 8401 1

Reba akamaro gakomeye ko kurya imineke buri munsi ku mubiri wawe...

Imineke ni isoko ntagereranywa y’intungamubiri z’amoko atandukanye ndetse...
31 July 2020 Yasuwe: 7068 0

Reba akamaro gakomeye utari uzi amazi arimo tangawizi afitiye umubiri...

Ubusanzwe tangawizi ifite inkomoko muri asia y’epfo ikaba izwiho kuba umuti...
30 July 2020 Yasuwe: 4040 0

Reba akamaro gakomeye utari uzi amazi arimo indimu afitiye umubiri w’umuntu...

Indimu ni urubuto rw’ingenzi ku buzima. Kenshi ujya ubona abantu banywa...
30 July 2020 Yasuwe: 6143 3

Menya uko wahitamo umwana wifuza kubyara

Hari abantu bibaza niba bashobora kubyara umuhungu cyangwa umukobwa igihe...
11 June 2020 Yasuwe: 7604 0