skol
Kigali
startimes

Reba akamaro k’imbuto za watermelon ku buzima bw’umuntu

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 14 September 2020 Yasuwe: 2479

Akenshi ukunze gusanga abantu benshi barya watermelon, bakuramo imbuto zayo bakazijugunya. Aya ni amakosa akomeye cyane, kuko imbuto za watermelon zifitiye akamaro kanini ubuzima bwacu.


Hari bamwe bazitinya bavuga ko ari uburozi, ariko ibi si byo na gato! Abandi bakazitinyira ko zibiha cg zishobora gusharira cyane. Nyamara izi mbuto ziraribwa, kandi zibonekamo calories nke n’intungamubiri nyinshi umubiri ukenera.

Imbuto za watermelon zibamo iki?

Utu tubuto duto, dufitiye akamaro umubiri wacu kuko dutuma umutima ukora neza ndetse tukongera ubudahangarwa. Tugizwe n’ibi bikurikira:

- Dukungahaye cyane ku myunyungugu nka potasiyumu, phosphore, umuringa na zinc
- Za vitamin B zitandukanye (B1, B2, B3, B6 na B9); zifasha guhindura ibyo turya imbaraga umubiri ukoresha no gutuma urwungano rw’imyakura (nervous system) rukora neza
- Ubutare
- Manyesiyumu ku rugero rwo hejuru
- Kalisiyumu nke
- Proteyine nka arginine, nubwo umubiri ushobora kuyikorera, gusa inyongera yongerera umubiri akandi kamaro, harimo kurinda indwara z’udutsi duto tw’umutima. Izindi acide amine z’ingenzi ku mubiri zibonekamo hari tryptophan, lysine na glutamic acid.

Akamaro k’imbuto za watermelon

1. Kongera imikorere myiza y’umutima

Kubera manyesiyumu iboneka muri izi mbuto za watermelon, ifasha umutima gukomeza gutera neza no gutembereza amaraso ku muvuduko ukwiriye. Zifitemo ubushobozi bwo gufasha gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri (antioxidants), kurinda ububyimbirwe no kongera imiyoboro y’amaraso, bityo agatembera neza.

Utu tubuto kandi ni isoko nziza y’ikinyabutabire cyitwa citrulline, ubushakashatsi bwagaragaje ko gifasha mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso mu miyoboro y’amaraso, bityo bikaba byafasha kwirinda indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).

Zinc ibonekamo igira uruhare runini mu gutuma umutima ukora neza kuko igira uruhare mu kuringaniza uburyo kalisiyumu ikora mu turemangingo tw’umutima. Iyo kalisiyumu ibaye nyinshi bitera umutima gukora nabi.

2. Kongerera imbaraga ubudahangarwa bw’umubiri

Imbuto za watermelon zikungahaye cyane ku butare n’indi myunyungugu kimwe na vitamin B zitandukanye byongera ubudahangarwa.

3. Gufasha ubwonko gukora neza

Manyesiyumu ibonekamo ifasha mu kwibuka cyane, ifasha kandi mu kurinda kwibagirwa bigenda biza uko umuntu asaza.

Ubwonko cyane cyane agace kitwa hippocampus (gashinzwe ibijyanye no kwibuka) bukenera urugero ruri hejuru rwa zinc. Iyi zinc ushobora kuyibonera muri izi mbuto

4. Gukomeza umusatsi

Imbuto za watermelon zifasha mu gukomeza umusatsi no kurinda umusatsi gucika.

5. Zifasha mu kurwanya diyabete

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko imbuto za watermelon zigira uruhare mu ibikwa rya glycogen (igira uruhare mu kugena isukari itembera mu maraso), bityo zikaba zaba nk’umuti wa diyabete, kuko zinafasha kugabanya isukari mu maraso ku barwaye indwara ya diyabete.

Abahanga kandi bakomeza bavuga ko zinc iboneka muri izi mbuto igira uruhare runini mu kuringaniza isukari mu maraso.

6. Gusukura uruhu no kurwongerera ubuhehere

Watermelon ubwayo izwiho kugira amazi menshi kandi ahagije, aya mazi afasha uruhu gukomeza korohera no gukora neza. Imbuto za watermelon zongerera uruhu kugaragara neza no kurinda ibiheri mu maso.

Imyunyungugu ibonekamo cyane cyane manyesiyumu igira uruhare runini mu kurinda indwara zitandukanye z’uruhu, gukanyarara ndetse n’iminkanyari.

7. Zifasha kurinda gusaza cyane

Imbuto za watermelon zirimo imyunyungugu ifasha mu ikorwa rya proteyine zigira uruhare mu kwigabanya k’uturemangingo, kwiyuburura no gukora utundi dushya.

Manyesiyumu ibonekamo kandi ifasha mu kugabanya umuvuduko uturemangingo dusazaho, bityo bikarinda gusaza imburagihe.

Kurya izi mbuto nkuko tumaze kubibona bifitiye akamaro kanini ubuzima bwacu. Mu kuzirya, ni byiza kuzihekenya neza kugira ngo umubiri ubone intungamubiri zihagije. Hari igihe usanga zitandukanye mu mabara; izisa umweru ziba zitarera neza, naho iz’umukara nizo ziba zeze neza kandi zikize cyane ku ntungamubiri.

SOURCE: UMUTIHEALTH

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba uburyo bwiza wakwifashisha ukarinda amaso yawe gutukura agahora ari...

Ni kenshi usanga abantu bamwe amaso atukuye cyane, nyamara kubandi ugasanga...
1 December 2020 Yasuwe: 2198 0

Reba ibitangaje kuri Newton wabaye umuhanga w’ibihe byose akanaharanira...

Isaac Newton yavutse tariki ya 25 Ukuboza 1642 atabaruka ku itariki ya...
1 December 2020 Yasuwe: 939 0

Reba ibyaranze ubuzima bwa Alfred Nobel utari uzi witiriwe igihembo cya...

Ku ya 21 Ukwakira 1833, umwana w’umuhungu yavukiye mu muryango uherereye I...
25 November 2020 Yasuwe: 3153 0

Reba ibyiza n’akamaro ko gusenga utari uzi

Kugeza ubu buri wese usomye iyi nkuru afite idini cyangwa itorero...
23 November 2020 Yasuwe: 2565 1

Reba abanyabwenge b’Abirabura bakiri bato cyane bafite IQ iri hejuru cyane...

Isi yabonye abanyabwenge bacye nyabo mu gihe cyagiye gihita. Bamwe mu...
22 November 2020 Yasuwe: 6031 0

Reba imyaka abagore/abakobwa baryoherwamo no gutera akabariro

Abantu benshi bibwira ko ubuzima bw’imyororokere no gukora imibonano...
22 November 2020 Yasuwe: 7040 0