skol
Kigali
startimes

Reba amafunguro y’ingenzi yagufasha gusinzira neza

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 27 September 2020 Yasuwe: 3087

Gusinzira neza n’ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri, kuko bifasha ingingo zitandukanye z’umubiri gukora neza.


Mu gihe usinzira neza bihagije uba urinze umubiri wawe ibyago byo kwibasirwa n’indwara zikomeye zibasira umutima, impyiko, urwungano rw’ubwirinzi ndetse n’ubwonko.

Hari ibintu bitandukanye ushobora gukora bikagufasha gusinzira neza, kimwe muri ibyo kandi cy’ingenzi harimo amafunguro ufata mu ijoro mbere yo kuryama.

Muri iyi nkuru tugiye kureba amafunguroy’ingenzi ushobora gufata akagufasha gusinzira neza.

Amafunguro 5 y’ingenzi yagufasha gusinzira neza

Amata ashyushye

Amata ashyushye (cg akazuyazi) kuva cyera yagiye akoresha nk’umuti wo kubura ibitotsi. Yuzuyemo ibituma usinzira nka tryptophan, melatonine, vitamini D ndetse na kalisiyumu.

Kuba wafata akarahuri k’amata ugiye kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza.

Amafi

Cyane cyane akungahaye cyane ku binure bya omega-3 (nka salmon, fish fillet n’izindi). Vitamin D na omega-3 fatty acids bifasha mu kuringaniza mu mubiri umusemburo wa serotonin. Serotonin akaba ariwo musemburo urekurwa n’ubwonko mu kugena gusinzira no gukanguka uko bikwiye.

Uretse ibi amafi akizeho, abonekamo kandi myunyungugu y’ingenzi yitabazwa mu gusinzira neza harimo; potasiyumu, manyesiyumu, fosifore, zinc n’indi.

Umuceri w’umweru

Umuceri uribwa na benshi kandi kenshi. Nubwo udakungahaye cyane (ugereranyije n’umuceri w’igitaka) kuri fibres, intungamubiri ndetse n’ibirinda umubiri uburozi (antioxidants), ariko ukize cyane ku binyamasukari byinshi (carbohydrates).

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya ibyo kurya byongera isukari mu mubiri (high glycemic food) mbere yo kuryama bishobora gufasha gusinzira neza.

Nubwo ariko uyu muceri wagufasha gusinzira neza, ni byiza kuwurya mu rugero kubera intungamubiri zibonekamo ndetse na fibres ari nke.

Lettuce (cg salade)

Abantu benshi usanga nijoro bahitamo kwirira salade gusa, izi mboga za lettuce zikunze gukoreshwa cyane kuri salade zifasha mu kurwanya kubura ibitotsi, bityo zikagufasha gusinzira neza.

Ikinyabutabire kiboneka muri lettuce kizwi nka lactucin, gifasha mu gusinzira neza cyongera amasaha umara usinziriye no kugabanya igihe umara ku buriri utarasinzira.

Almonds

Almonds (utubuto tujya kumera nk’ubunyobwa) dukize cyane kuri melatonin, umusemburo ufasha mu kugena igihe cyo kuryamira no kubyukira.

Guhekenya utu tubuto mbere yo kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza.

Uretse ibi kandi hari ibindi bishobora kugufasha kubona ibitotsi no gusinzira neza:

- Icyayi cya chamomile (chamomile tea)
- Umuneke: nayo ikize cyane kuri tryptophan ndetse na magnesium byose by’ingenzi mu gutuma ubasha gusinzira neza.
- Cheese/Fromage: ibonekamo cyane casein, iyi ikaba proteyine y’ingenzi dusanga mu mata, nayo igafasha mu gusana no gutuma imikaya ikura mu gihe uyifashe mbere yo kuryama.

DUSOZA

Aya mafunguro atandukanye twavuze hejuru yagiye akoreshwa kuva cyera, mu kuvura ikibazo cyo kubura ibitotsi no gusinzira nabi, kandi nta ngaruka mbi atera ku mubiri, igihe cyose ariwe mu rugero.

Kugira ngo ubashe kubona ibyiza byinshi n’intungamubiri zihagije, ni byiza kuyarya byibuze amasaha 2 mbere yo kuryama kugira ngo wirinde kugugara mu nda (indigestion)

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba abanyabwenge b’Abirabura bakiri bato cyane bafite IQ iri hejuru cyane...

Isi yabonye abanyabwenge bacye nyabo mu gihe cyagiye gihita. Bamwe mu...
22 November 2020 Yasuwe: 4681 0

Reba imyaka abagore/abakobwa baryoherwamo no gutera akabariro

Abantu benshi bibwira ko ubuzima bw’imyororokere no gukora imibonano...
22 November 2020 Yasuwe: 6123 0

Reba impamvu 8 abagabo batanga zituma bikundira abagore bafite ibibuno...

Ni byo koko hari byinshi bigenda bivugwa ku bijyanye n’imiterere y’igitsina...
22 November 2020 Yasuwe: 3383 0

Reba ibintu 4 bituma abagore n’abakobwa bagira ikibuno kinini

Abantu batandukanye batangazwa no kubona hari abakobwa bamwe na bamwe...
21 November 2020 Yasuwe: 11179 1

Imbwa isa n’umuntu yaciye ibintu hose[AMAFOTO]

Imbwa yitwa Nori ikomeje gutangarirwa cyane n’abayibonye bose kubera...
21 November 2020 Yasuwe: 2954 0

Dore abagore 5 bagize uruhare mu iterambere ry’umugabane wa Afurika[AMAFOTO]

Bamwe mu bayobozi beza Afurika yagize ni abagore, ku mugabane wiganjemo...
20 November 2020 Yasuwe: 2388 0