skol
fortebet

Reba ibidasanzwe utari uzi ku isakoshi y’umwamikazi w’Ubwongereza Elisabeth harimo no kuyikoresha atanga ibimenyetso[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 27, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth, abayeho mu buryo bwihariye butandukanye n’ubw’ibindi bihangange ku isi kuva mu bikari by’ingoro ya cyami kugeza aho ahurira na rubanda.

Sponsored Ad

Mu buzima bwe yitabwaho kuri buri kimwe cyose kuva ku nkweto yambara kugeza ku isakoshi ihebuje agendana mu ngendo ze zitandukanye.

Mu bakobwa n’abagore hari bamwe usanga bakunda gutwara mu masakoshi yabo utwenda duto, ubwoko butandukanye bw’ibisuguti, shikareti, ibisokozo, n’amafaranga. Ibi niko bimeze kuri Elisabeth, Umwamikazi w’u Bwongereza, ufite imikoreshereze yihariye ku isakoshi ye, ibyo ikozemo, ibikoresho ayitwaramo ndetse n’agaciro kayo.

Amasakoshi y’Umwamikazi Elizabeth akorwa n’uruganda Launer London ruyoborwa n’umuherwe Gerald Bodmer kuva mu mwaka wa 1968, ubwo yatsindiraga isoko, agahabwa uburenganzira bwiswe Royal Warrant.

The Telegraph yatangaje ko uruganda Launer London rwakoreye Umwamikazi Elizabeth amasakoshi arenga 200, agenda avugururwa mu bihe bitandukanye.

Ni inshuro nke cyane Umwamikazi agenda mu ruhame adatwaye isakoshi, idakunze kugeramo amafaranga kereka ku cyumweru ubwo yitwaza inoti y’ama-pound atanu cyangwa 10 yo gutura mu rusengero.

Umunyamateka Hugo Vikers yavuze ko isakoshi y’Umwamikazi Elizabeth ikoreshwa mu gutanga ubutumwa kuruta gutwara ibintu bitandukanye, nk’uko abandi bagore babigenza.

Umwiru w’i Bwami, Penny Junor, yavuze ko hari igihe Umwamikazi Elizabeth atwara mu isakoshi telefone akoresha avugana n’abuzukuru be, ariko avuga ko atazi ubwoko bwayo.

Mu buryo budahinduka, Umwamikazi Elizabeth atwara isakoshi ye mu kuboko kw’ibumoso. Umwanditsi w’Umwongereza, Hugo Vickers, avuga ko buri kimenyetso cyose Umwamikazi Elizabeth akoreye ku isakoshi ye kiba gifite icyo gisobanuye.

Hugo yatangaje ko iyo Umwamikazi Elizabeth ari kuganira n’umuntu hanyuma akimurira isakoshi ku kuboko kutari uko yari ayitwayeho, bisobanura ko ibiganiro birangiye. Iyo ayikuye mu kuboko kw’ibumoso aho asanzwe ayitwara, akayishyira iburyo mu gihe ari kuganira n’umuntu, abamugaragiye bamenya ko mu mwanya muto cyane ibiganiro biza kuba bishyizweho akadomo.

Umwamikazi Elizabeth akoresha isakoshi ye kugira ngo atange ubutumwa ku bo bari kumwe kandi ntawuvuye aho ari. Ni uburyo amaze igihe akoresha kandi abamugaragira bahora biteguye kugira icyo bakora mu gihe ahinduye uburyo yari atwayemo isakoshi.

Iyo ari kumwe n’abandi bantu bari gusangira, hanyuma agashyira isakoshi ku meza, aba atanze ubutumwa ko mu minota itanu gahunda igomba kuba ishoje nta gisibya. Nk’undi muntu wese rero, Umwamikazi Elizabeth ashobora kugira ikibazo gikomeye adashobora kwihanganira kandi ari mu ruhame. Iyo bimeze gutyo, ashyira isakoshi hasi, akaba atanze ubutumwa ko akeneye ubufasha bwihuse rimwe na rimwe akaba yanakurwa aho hantu.

Iby’ingenzi wamenya ku isakoshi y’Umwamikazi Elizabeth:

1. Umwamikazi Elizabeth atwara mu isakoshi ye indorerwamo bivugwa ko ari impano yahawe n’igikomangoma Philipe ku munsi w’ubukwe. Muri iyi sakoshi ye haba harimo telefone akoresha avugana n’abuzukuru be; agakoresho kabugenewe mu kubobeza umunwa ‘lipstick’ kakozwe n’uruganda ‘Clarins’; indorerwamo z’amaso yatangiye gutwaramo mu mwaka wa 1982; umuswara; ibinini biryohera bikoze nk’umwashi bimufasha kurwanya microbe ndetse n’ikaramu.

Hari igihe kandi atwara camera, uretse ko atari buri gihe. Biterwa n’uko akunda gufotora kandi aba ashaka gufotora abayobozi bakomeye bagenda bahura na we muri gahunda zitandukanye.

2. Umwamikazi Elizabeth akunda gutwara amafoto y’umuryango we mu isakoshi.

3. Abakobwa bagaragira Umwamikazi Elizabeth bategetswe kugendana ‘gants, collant n’ibikoresho byo kudoda, birimo urudodo n’urushinge kugira ngo aramutse acikiweho n’imyenda, bahite bamuha ubufasha mu buryo bwihuse.

4. Umwamikazi Elizabeth ntashobora gutanga ubutumwa bwanditse. Isakoshi ye ni yo akoresha avugana n’abamugaragira n’abo bari kumwe.

5. Umwamikazi Elizabeth afite amasakoshi arenga 200 yakorewe n’uruganda Launer London, ruyoborwa na Gerald Bodmer. Isakoshi ya mbere yakozwe mu mwaka wa 1968, ikozwe na Sam Launer.

6. Umwamikazi Elizabeth hari igihe atwara isakoshi ye yo mu bwoko bwa Traviata, ifite agaciro k’amadolari 1900. Iyi sakoshi ifite umukondo muremure ku buryo bimworohera kuramukanya n’undi bahanye ibiganza. Mu yandi masakoshi akoresha harimo afite agaciro k’amadolari ibihumbi 2346.

7. Izi sakoshi nta mashini zigira, kandi inyinshi ntabwo azitwara ku rutugu, kuko aba ashaka kuyikoresha mu buryo bumworoheye.

8. Kuva na mbere Umwamikazi Elizabeth akoresha isakoshi y’ibara ry’umukara, uretse ko hari igihe akoresha n’iz’ifite amabara agaragara cyane.

Hari abagore benshi b’abaherwe bifuje ko uruganda Launer London rwabakorera amasakoshi, ariko ntibyabahira kuko rufite amasezerano yo gukorera Umwamikazi Elizabeth gusa.

Ibitekerezo

  • So what. Ni Bikiramariya se? Ni ikivimbere y#Imana?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa