skol
fortebet

Reba ibimenyetso 3 bizakwereka umukobwa utinya gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Sunday 29, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Gukora imibonano mpuzabitsina ni igikorwa benshi bakunze kwishimira cyane ndetse ugasanga bagifata nk’uburyo bwo kwinezeza,nyamara nubwo bimeze bityo hari abagore cyangwa abakobwa batekereza kuri iki gikorwa bagahinda umushyitsi cyane,kandi ugasanga bagifite ubwoba butangaje.

Sponsored Ad

Urubuga Healthcentral rugaragaza ibimenyetso bitandukanye, biranga umugore cyangwa umukobwa uterwa ubwoba no gutera akabariro, tukaba twabahitiyemo ibimenyetso 3 simusiga bizakwereka umukobwa cyangwa umugore utishimira gukora imibonano mpuzabitsina ndetse bikamutera gutinya iyo abitekerejeho.

1.Gukomeza umubiri mu gihe arimo gukora imibonano mpuzabitsina.

Burya ngo umugore utinya gutera akabariro,iyo ari mu gikorwa nyirizina ashyiramo imbaraga ntiyoroshye umubiri, mbese akabigira ibintu bikomeye.Ibi bikaba binagira ingaruka ku migendekere myiza y’igikorwa cyo gutera akabariro,n’ibyishimo byagombye kuva muri iki gikorwa.

2. Atinya ibiganiro bivuga ku mibonano mpuzabitsina.

Umugore cyangwa umukobwa utinya gukora imibonano mpuzabitsina ngo ntajya yifuza kumva ibiganiro biganisha ku mibonano mpuzabitsina kuko bimutera ubwoba cyane.

3.Atinya kureba igitsina cy’umugabo .

Umugore cyangwa umukobwa ugira ubwoba bw’imibonano mpuzabitsina, ntatinyuka guhanga amaso igitsina cy’umugabo ahubwo ahita yipfuka mu maso ntiyongere kurebayo kuko kimutera ubwoba.

Ibitekerezo

  • nonese mugakugirango abikire nkumugabowenamufashiki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa