skol
fortebet

Reba ibintu 7 biranga ubwiza bw’umubiri w’umugore

Yanditswe: Friday 17, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Ni kenshi mu muco nyarwanda bavuga ko ubwiza bw’umugore buterwa na nyir’ukumureba . Umunyarwanda aricara akagira ati, “ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni”. Uburanga bw’umugore ni kimwe mu bintu benshi batavugaho rumwe.

Sponsored Ad

Ibi, akenshi biterwa n’uko buhindagurika bitewe n’ibihe umuco ndetse n’umuntu ku giti cye.

Mu mico itandukanye hirya no hino ku isi banyuranya ku ngano isura n’ibara ry’uruhu umugore mwiza yagombye kuba afite. Uko iterambere rigenda ryiyongera ni ko imyumvire y’abantu yenda guhurira ku shusho n’imiterere y’umugore mwiza...

Bitandukanye n’ibyo benshi bibwira,ijisho ntirigena ubwiza,ahubwo hari ibipimo by’uburanga bigenderwaho ku Isi yose.

Dore bimwe mu bipimo by’ingenzi by’uburanga bw’umugore :

1. Imiterere ndangagitsina ihamye.
Uburanga bujyana n’igitsina cya nyirabwo. Abagabo bakunda abagore bafite isuran’imiterere igaragaza ubugore bwabo n’abagore bagakunda abagabo bafite uburanga bwa kigabo.Abagabo benshi bakunze kwikoma abagore cyangwa abakobwa bifitemo ubugabo bakunze kwitwa ibishegabo

2. Umubiri uringaniye hose.
Kugira umubiri udahengamye bigenga ubwiza. Ku bitsina byombi, ibice by’umubiri hafi ya byose bigiye biteganye bibiri bibiri iburyo n’ibumoso iyo hagize ikitaringanira n’ikindi bibyara ubusembwa.

Umwanditsi Schmidhuber avuga ko isura y’umugore mwiza ishingiye ku mashushongero(geometrical figures) n’imibare.

3. Imiterere y’igihimba ihamye (Taille: soma taye; cyangwa Waist to Hip Ratio/WHR)
Igipimo cy’imiterere y’igihihimba cyagenywe n’umuryango w’abibumbye wita ku buzima WHO gikoreshwa hapimwa ibyo bakunze kwita taye,cyerekana niba umuntu atananutse cyane ,abyibushye cyane cyangwa atarahuye n’ubumuga.

Ku mugore igipimo gisanzwe ni 0, 71 naho ku mugabo ni 0,95. Iki gipimo kigaragaza kandi ingano y’imisemburo,n’uburumbuke bw’umugore.

Abahanga mu by’imibanire Rozin na Fallon bemeza ko abagore n’abakobwa bibwira ko abagabo bakunda abakobwa bananutse cyane . Aba bashakashatsi bavuga ko rimwe na rimwe baba bibeshya kuko hari benshi mu bagabo bakunda umugore wifitemo itoto ryinshi kabone nubwo yaba abyibushye.

4. Ubuto
Ubwiza bw’abagore bugera ku rwego ruhanitse iyo bakiri abangavu bukagenda bugabanuka uko bagenda bakura. Ibi inganda nyinshi zikora amavuta zibigenderaho cyane zamamaza zitwaje ko zifite amavuta asubiza mu bwangavu.

Mu bihugu byateye imbere benshi mu bagore bakunze kwibagisha kugira ngo bisubize itotobahoranye. Ubushakashatsi bwakozwe mu mujyi wa Koreya y’amajyepfo ,Seoul ,20 % bemeye ko bibagishije ngo barusheho kuba beza.

5. Kwigirira ikizere
Umugore wigirira ikizere akakigirira n’ubwiza bwe ageraho akemeza abandi ko ari mwiza. Kwerekana ko yihagije bigaragaza ubwisanzure ,imbaraga ze n’ibyishimo; gusa iyo abikabirije agaragara nk’umwirasi mu maso ya rubanda.

6. Kumenya kugaragaza ibitekerezo
Ubushobozi bwo kugaragaza amarangamutima n’isura idakanga uyireba na byo bituma umugore arushaho kuba mwiza. Umugore wumva ibitekerezo byabandi akabiha agaciro arushaho kuba mwiza.

7. Ubwiza karemano
Nubwo hari ibirungo byinshi bigenga ubwiza bw’abagore ,abagore beza kurusha abandi ni abatisigiriza cyane kandi ntibibabuze kuguma kuba beza. Nubwo akenshi abagabo batwarwa n’abisize cyane burya bakunda kurushaho uwo babona adakeneye kwisiga ngo abe mwiza.

Ibitekerezo

  • BURYA NTAKINTU KINEZEZA NK,UMUGORE UTARI UMWIYEMEZI KANDI UFITE UBWIZA KAREMANO NAHO IBY,UBUNINI N,UBUTO BIREBA BURI WESE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa