skol
Kigali
startimes

Reba ibyiza ku bagabo byo kunyara bicaye[AMAFOTO]

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 23 August 2020 Yasuwe: 8533

Mu mico myinshi abana b’abahungu batozwa kuva ari bato kunyara bahagaze, naho ab’abakobwa bakicara. Ariko uyu muco wakwiriye hose ubu uribazwaho n’abahanga mu buzima mu bihugu byinshi.


Ariko se ibyiza ku b’igitsina gabo ni ibihe?

Akantu ko kumenya?

Burya ku bagabo, kunyara bicaye sibyo byoroshye kuri bose, gusa nibyo bibangutse.

Ugiye ku misarane rusange uzasanga aho abagabo bihagarika nta mirongo ihari, usanga ari nko kwikozayo kuri bo, ni ako kanya.

Impamvu nta yindi, ni uko bo batarinda kumanura no kuzamura imyenda kugira ngo ’bikiranure n’umubiri’.

Aho abagabo bihagarika hatwara umwanya muto

Gusa abahanga bavuga ko ’position umubiri ushyirwamo mu gihe cy’aka karimo igena ingano y’inkari zitemba zisohoka.

Bigenda bite mu kwihagarika…

Inkari zacu zitunganywa n’impyiko (amafyigo) ziyungurura amaraso zivanamo imyanda.

Iyi myanda ibikwa mu ruhago bigatuma dushobora gukora ibyacu tutagiye kunyara buri kanya, ndetse nijoro tugasinzira rukazibika neza kugeza bucyeye.

Nubwo uruhago rugira ubushobozi bwo kubika inkari ziri hagati ya 300ml na 600ml, akenshi turutura uwo mutwaro ugeze muri 2/3.

Kugira ngo tubashe kumaramo inkari zose bisaba urwungano rw’inkari rukora neza, rutubwira igihe bikenewe gusohora inkari, runashobora kuzigumana mu gihe bitadushobokeye ako kanya.

Abantu bagirwa inama yo kwirinda guhatiriza mu gusohora inkari

Iyo dufashe ’position’ ibereye uruhago, iki gice cy’umubiri giteyeho igitsina hamwe n’aho uruhago ruteretse birambuka neza.

Uruhago ubwarwo ruregerana maze rugasohora inkari zose hanze y’umubiri ziciye mu mutsi wabugenewe.

Kwicara cyangwa guhagarara?

Umuntu ufite ubuzima bwiza ntakwiye guhatiriza ngo inkari zisohoke.

Ariko hari igihe, abagabo bagira ikibazo cyo kunyara rimwe na rimwe cyangwa buri gihe kuri bamwe.

Ubushakashatsi bwakozwe n’igitangazamakuru cy’ubuzima Plos One, buvuga ko abagabo bafite akabazo ku nyama ya ’prostate’ (akanyama gato kari hagati y’uruhago n’igitsina ry’umugabo) - ibi bishobora kubangamira inzira y’inkari - ikibafasha ari ukunyara bicaye.

Ubu bushakashatsi bugereranya abagabo batarwaye n’abafite ako kabazo kuri prostate.

Ku bagabo bafite ikibazo kuri ’prostate’ ibyiza ni ukwiyicarira mu gihe bagiye kunyara

Bwasanze kuri abo bagabo bafite akabazo kunyara bicaye bigabanya igitutu ku mutsi uva mu ruhago usohora inkari bigatuma inkari zisohoka nta ngorane kandi vuba.

Ariko ku bagabo badafite ikibazo, ibyabonetse ntibyerekana itandukaniro rinini hagati yo kwicara no kwihagarika.

Umwanzuro mwiza...

Ikigo cya National Health Service cyo mu Bwongereza kigira inama abagabo bafite ibibazo mu kunyara kujya biyicarira.

Ushobora kuba hari aho wumvise ko kunyara wicaye birinda cancer ya prostate cyangwa bitera ubuzima bwiza bw’igitsina ku bagabo - gusa nta bushakashatsi buhamya ibi.

Kubw’impamvu y’isuku ariko si byiza kwihagarika hejuru y’umusarani wagenewe ab’ibitsina byombi.

Ku misarani rusange imwe n’imwe birabujwe kwihagarika hejuru yayo

Mu 2015, mu Budage havuzwe urubanza aho nyiri inzu yasabye indishyi umugabo wakodeshaga inzu ye avuga ko amwangiriza umusarani kubera inkari ze ari kwihagarika.

Gusa umucamanza yanzuye ko atahana uwo mugabo kuko uburyo abagabo bihagarika biri mu muco.

SRC:BBC

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ibi bimenyetso niba ubyibonaho menya ko indwara y’umutima iri...

Umutima n’imwe mu ndwara zihitana umubare w’abantu benshi mu mwaka ariko...
23 September 2020 Yasuwe: 1969 0

Reba ibintu 10 bya mbere mu gutera umutwe birimo n’Imibonano, n’uburyo...

Kurwara umutwe ni ikibazo kigera kuri buri wese mu buzima bwe bwa buri...
23 September 2020 Yasuwe: 1060 0

Reba urutonde rw’inyubako zihenze cyane ku isi[AMAFOTO]

Inzu ni kimwe mu bintu bihenda kuva itangijwe kubakwa kugeza isojwe,ndetse...
22 September 2020 Yasuwe: 2667 1

Reba ubwoko 9 bw’amafunguro wafata agafasha ubwonko bwawe ndetse n’ubwenge...

Hari amafunguro yafasha ubwonko bwacu bitewe na vitamini zigiye zirimo...
22 September 2020 Yasuwe: 2089 0

Reba ibyo utazi ku mwambaro wa “BIKINI” uvugisha abatari bake[AMAFOTO]

Muri iki gihe, umwambaro wa Bikini wambarwa nabakobwa n’abagore bagiye mu...
21 September 2020 Yasuwe: 2212 0

Zirikana ibi bintu niba wifuza kongera ibiro,Umenye n’udukoryo mu kurya...

Muri iki gihe abantu benshi bari mu nkundura yo gushaka uko bagabanya ibiro...
21 September 2020 Yasuwe: 2154 1