skol
fortebet

Reba inama 5 zagufasha kubyibuha mu buryo bwihuse

Yanditswe: Thursday 13, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu buzima buri wese yifuza kugaragara nk’uhamye mu gihagararo ari na yo mpamvu ituma bamwe bihatira indyo zitandukanye bagakora hasi hejuru ngo biyongere ibiro n’umubyibuho n’ubwo hari n’abashaka kubigabanya kandi mu gihe gito.

Sponsored Ad

Kutagira urutege no gutakaza ibiro ni ikibazo gihangayikishije benshi ku isi ndetse hari n’inama zitandukanye zitangwa zishobora gufasha abahuye n’iki kibazo. Ku rundi ruhande kubyibuha ntabwo biri mu bihangayikisha benshi gusa hari uburyo bwafasha abantu kubigeraho byihuse nk’uko ElCrema yabitangaje.

Inama zagufasha kubyibuha mu buryo bwihuse:

1. Kugabanya imyitozo ngororamubiri

Mu gihe ukora imirimo ikenera imbaraga nyinshi usabwa kubigabanya kugira ngo ugaragare neza ufite ubuzima bwiza burenze ubwo usanganywe. Ibi bijyana no kugabanya imyitozo ngororamubiri kuko bifasha umubiri kubika bimwe mu biwugize ubusanzwe bitwikwa no gukora siporo n’indi mirimo ikoreshwamo ingufu.

2. Kwihata ibyo kurya

Igihe ushaka kwiyongera ibiro, uba ugomba kuva kuri gahunda usanzwe ukurikiza, ukiga kurya isaha iyo ariyo yose .Uko ufata amafunguro ni ko umubiri ugwiza ibinure bituma umuntu ashobora kubyibuha.

3. Amafunguro akungahaye ku ntungamubiri zitera imbaraga

Kugira ngo wiyongere ibilo ugomba kwita ku mafunguro ufata akaba akungahaye ku ntungamubiri zitera imbaraga atari ugupfa kurya gusa byinshi ariko bidafite akamaro.

4. Gufata ibiryo byinshi nijoro

Ubusanzwe iyo ushaka kugabanya ibilo ugirwa inama yo kutarya ibiryo byinshi mu ijoro ariko noneho iyo ushaka kubyongera mu gihe gito, abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kurya byinshi nijoro bishobora kugufasha.

5. Kunywa amazi make mu gihe cyo kurya

Iyo ukunda kunywa amazi menshi igihe uri kurya, bituma igifu cyuzura vuba ugahaga utariye byinshi. Iyo rero ushaka kubyibuha byihuse urya byinshi, ukanywa amazi make.

Izi nama zatanzwe si ihame ntakuka kuko hari abashobora kuzikurikiza ntibabone umusaruro mu buryo batekerezaga bitewe n’imiterere y’umubiri wabo.

Ibitekerezo

  • Ubuse izi nama mugira abantu, nizibicya , cyangwa nizibakiza?? Muragira inama abantu yokunywa amazi mace ngo bakunde babyibuhe!!!!!!!!

    Ubutaha muzaruhezeho bimwe mubieyo umuntu yakwifashisha

    Ko ndya uko nshoboye kd cyane ark kubyibuha bikanga nazakora iki ko natakaje ibiro

    Ni nkayahe mafunguro ntungamubiri?

    nnx byaba biterwa niki kugira ngo umuntu ntabyibuhe kdi yariye cyn kdi indyo yuzuye

    NIBYO KOKO MFASHE UMWANZURO PE!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa