skol
Kigali
startimes

Reba ingaruka zo kuryama cyane zirimo n’urupfu

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 24 September 2020 Yasuwe: 865

Ushobora kuba ari ubwa mbere ibi ubyumvise, cg se wari usanzwe ubyumva ko gusinzira cyane bishobora kwica.


Ariko se nibyo? Ababivuga babikomora he?

Bisanzwe bizwi ko kutaryama igihe gihagije bibyara ingaruka zitari nziza ku mubiri, ariko se no kuryama igihe kirekire niko bimeze?

Iki ni ikibazo twabajijwe n’umukunzi wacu, ariko reka twifashishe ubushakashatsi mu kugisubiza.

Ubwa mbere ni ubushakashatsi 74 bwakorewe ku bantu barenga miliyoni 3 (ushobora kubusoma aha https://www.ahajournals.org/doi/10.1161/JAHA.118.008552)

Ubwa 2, bwakorewe mu gihugu cy’Ubwongereza ku bantu ibihumbi 10 (10,000) bari hagati y’imyaka 42-65 (ikigereranyo muri rusange yari imyaka 62). (wasoma hano https://n.neurology.org/content/84/11/1072)

Icyo ubu bushakashatsi buhurizaho ni uko kuryama igihe kirekire; kiri hejuru y’amasaha 9 byongera ibyago byinshi byo kwibasirwa n’indwara z’umutima n’izibasira udutsi duto dutwara amaraso (harimo na stroke) ndetse no gupfa kurusha kuryama igihe gito (ni ukuvuga munsi y’amasaha 7).

Kuryama cyane bivugwa ryari?

Buri muntu bitewe n’ikigero agezemo asinzira amasaha atandukanye. Bitewe n’imyaka ufite, icyo ukora ndetse n’ubuzima bwawe muri rusange amasaha uryama arahinduka. Nko mu gihe urwaye cg ufite stress igihe uryama gishobora kwiyongera cg se kikagabanuka.

Gusa muri rusange umuntu mukuru (kuvuga guhera 18-65) agomba kuryama amasaha hagati 7-8.

Ingaruka mbi ziterwa no kuryama igihe kirekire

Ni iki gitera abantu kuryama cyane?

Nubwo kuryama cyane igihe kirekire rimwe na rimwe bitewe yenda n’akazi cg se ko utanagafite ntacyo bitwaye. Hakaba n’izindi mpamvu zizwi nk’uburwayi,imiti uri gukoresha, inzoga cg ikindi.

Ariko mu gihe ubona bitangiye gukabya igihe cyose uryama igihe kirenze icyo wari usanzwe uryama bishobora kuba ikimenyetso cya:

- Depression
- Utangiye kubyibuha cyane
- Stress zitandukanye (zishobora gutuma udasinzira cg ugasinzira cyane)
- Niba uri hejuru y’imyaka 60; ukaba ubona utangiye gusinzira cyane ni ikimenyetso cy’uko ubuzima bwawe butameze neza.

Dusoza

Gusinzira ni ingenzi cyane ku buzima, kimwe no kurya indyo yuzuye ndetse no kugorora umubiri wawe ukora sport

Niba uryama bisanzwe birahagije. Umubiri wawe iyo waruhutse bihagije, uragukangura. Mu gihe urushye ruhuka, niba waruhutse, byuka uve mu buriri.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba ibyiza n’akamaro ko gusenga utari uzi

Kugeza ubu buri wese usomye iyi nkuru afite idini cyangwa itorero...
23 November 2020 Yasuwe: 2358 1

Reba abanyabwenge b’Abirabura bakiri bato cyane bafite IQ iri hejuru cyane...

Isi yabonye abanyabwenge bacye nyabo mu gihe cyagiye gihita. Bamwe mu...
22 November 2020 Yasuwe: 5877 0

Reba imyaka abagore/abakobwa baryoherwamo no gutera akabariro

Abantu benshi bibwira ko ubuzima bw’imyororokere no gukora imibonano...
22 November 2020 Yasuwe: 6898 0

Reba impamvu 8 abagabo batanga zituma bikundira abagore bafite ibibuno...

Ni byo koko hari byinshi bigenda bivugwa ku bijyanye n’imiterere y’igitsina...
22 November 2020 Yasuwe: 3689 0

Reba ibintu 4 bituma abagore n’abakobwa bagira ikibuno kinini

Abantu batandukanye batangazwa no kubona hari abakobwa bamwe na bamwe...
21 November 2020 Yasuwe: 11668 1

Imbwa isa n’umuntu yaciye ibintu hose[AMAFOTO]

Imbwa yitwa Nori ikomeje gutangarirwa cyane n’abayibonye bose kubera...
21 November 2020 Yasuwe: 3130 0