skol
fortebet

Reba uburyo 8 bwiza kandi bworoshye warindamo inzara zawe zikaba nziza ndetse zikanakomera

Yanditswe: Monday 17, Apr 2017

Sponsored Ad

Bishobora kuba bijya bikubaho ukabona inzara zawe zicika cyangwa zivunika kubera ko zoroshye, ukaba wibaza niba hari icyo wakora ngo ugire inzara nziza kandi zikomeye.
Dore ibintu wakora ngo inzara zawe zireke koroha ngo zivunike:
1.Gabanya umwanya umaza inzara zawe mu mazi: Mu gihe uri gukora imirimo ituma ukora mu mazi cyane (koza ibyombo, gukoropa, kumesa…) aho bishoboka wakwambara gants zituma inzara zawe zitoroha cyane zigacika. Mu gihe uri mu kazi gatuma ukora mu mazi cyane wambare (...)

Sponsored Ad

Bishobora kuba bijya bikubaho ukabona inzara zawe zicika cyangwa zivunika kubera ko zoroshye, ukaba wibaza niba hari icyo wakora ngo ugire inzara nziza kandi zikomeye.

Dore ibintu wakora ngo inzara zawe zireke koroha ngo zivunike:

1.Gabanya umwanya umaza inzara zawe mu mazi: Mu gihe uri gukora imirimo ituma ukora mu mazi cyane (koza ibyombo, gukoropa, kumesa…) aho bishoboka wakwambara gants zituma inzara zawe zitoroha cyane zigacika.

Mu gihe uri mu kazi gatuma ukora mu mazi cyane wambare gants

2. Ujye unywa amazi menshi ku munsi: Rimwe mu mabanga yo kugira uruhu rwiza, imisatsi myiza n’inzara nziza ni ukunywa amazi kenshi mu munsi, wirirwa usa neza kandi uba uhehereye mu mubiri. Ikindi ni ukurya indyo yuzuye ndetse ifite intungamubiri (inyama,amagi,ibishyimbo,imbuto,imboga,ibinyampeke…) n’ibyongera vitamin A, B,C, D, ndetse n’ibirimo calcium na fer.

Kurya neza no kunywa amazi ahagije nabyo byatuma ugira inzara nziza

3. Ujye uca inzara ntizibe ndende cyane: Mu gihe ugira inzara zikunda kuvunika ni byiza ko uzigumana atari ndende cyane, uko uzica bigenda bituma zikomera ndetse bigabanya n’igice kinini cyaba gihura n’amazi cyangwa indi myanda ishobora kwangiza inzira.

4. Ujye usiga amavuta ku gace k’umubiri aho urwara rutereye: Si byiza ko hariya urwara rutereye haba humagaye bikaba byatuma ugira inzara zishishuka, kandi igihe uca inzara wirinde kuhakomeretsa kuko byatuma imyanda yangiza inzara ibona aho yinjirira.

5. Koresha aya mavuta akomeza inzara: Abantu benshi batanga ubuhamya ko gukoresha amavuta ya olive, amavuta ya coco ndetse n’amavuta ya vitamine E byatumye bagira inzara nziza kandi zikomeye. Dore uko akoreshwa: Mu ijoro mbere yo kuryama, fata amwe muri ayo mavuta uyasuke mu gikoresho gisa neza gifukuye, terekamo inzara zawe iminota icumi, usige neza inzara ndetse no hasi aho zitereye, maze nuzikuramo wambare gants kugirango amavuta ajyemo neza ijoro ryose.

6. Irinde gukoresha alukolo (Alchool) ku nzara: Mu gihe ukora isuku y’intoki irinde gukoresha ibikoresho birimo alukoro kuko bishishura inzara. Ahubwo wakoresha amazi n’isabune maze ukisiga amavuta yabugenewe cyane cyane aho inzara zitereye.

Irinde gukoresha imiti yangiza inzara, koresha amazi n’isabune n’amavuta
yabugenewe

7. Irinde gukoresha inzara zawe ibishobora kuzangiza: Irinde gufungura amacupa akomeye cyangwa guharura udukarita ukoresheshe inzara kuko birazangiza, zikavunika nabi cyangwa zigasesererwa, bishobora no ku gukomeretsa.

8. Irinde gukoresha kenshi umuti ukuraho verini (vernis): Uriya muti ukuraho verini kuwukoresha kenshi byica inzara, icyiza ni uko wajya ukoresha verini imaraho iminsi myinshi (Original) kugirango nibura ugabanye inshuro uwukoresha.

Martin MUNEZERO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa