skol
fortebet

Reba ibisobanuro bw’amabara y’imyenda abantu bakunze kwambara bitume urushaho gukunda ibara wambara

Yanditswe: Saturday 25, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Amabara y’imyenda agira ibisobanuro butandukanye hakurikijwe umuco n’ibindi ariko muri rusange hari aho usanga ubusobanuro buhura. Niba rero wajyaga ukunda ibara runaka utazi icyo risobanuye tugiye kukugezaho ubusobanuro butuma uzarushaho gukunda iryo bara.

Sponsored Ad

Ibara ry’umweru : iri bara risobanura ko umuntu ari umwere kandi ko aberwa ndetse rikongera rigahuzwa n’umucyo. Iri bara ryambarwa igihe umuntu yumva atuje kandi afite amahoro y’umutima,

Ibara ry’umutuku : Iri bara ribyutsa ibyiyumviro n’amarangamutima, rikaba ryerekana imbaraga imbaraga, ubushake bukomeye ndetse n’urukundo . Abantu bakunda kwambara imyenda y’umutuku, baba ari abantu baharanira bafite intego, batava ku izima, bagira amarangamutima yihuse, bigirira icyizere (confident) . Mbese abantu batajya bacika intege

Ibara ry’ ubururu : ibara ry’ubururu rituma umuntu arushaho gutuza. Ngo ni ibara ry’ umutuzo, ry’urukundo rw’abawe no kubitaho.

Ngo abantu bakunda kwambara imyenda y’ubururu bwerurutse (bleu ciel), bakunda kuba bazi guhanga (creativite), bari sensitive, ndetse bazi no gutekereza cyane. Nyamara ngo abakunda ubururu bwijimye ( bleu foncé), bakunda kuba ari abahanga, bigenga kandi bita ku nshingano zabo (responsable).

Ibara ry’ iroza : Iri bara risobanura umucyo, rikaba ryerekana isuku. Iri bara kandi ngo riri romantic (ni ryo mu rukundo), akaba ariyo mpamvu bavuga ko abakobwa bambaye ibara ry’iroza baba bakurura ababareba.

Ibara ry’ umuhondo : Ibara ry’umuhondo ryerekana ibyishimo, icyizere, umubano, ubuvandimwe (fraternity), n’andi marangamutima meza yose.

Abantu bakunda kwambara imyenda y’umuhondo baba ari abantu bashimishije kandi bashimisha n’abandi. Baba bazi gukora, kandi bazi guhangana n’ibibagora. Abantu bakunda ibara ry’umuhondo kandi ngo baba bifuza kunezerwa ndetse bazi no kubiharanira.

Ibara rya orange : Iri ni ibara rikurura amaso cyane, rimwe umuntu yambara bakavuga bati “arahise”. Iri bara rero ryerekana umuntu uharanira kugera ku ntego ze, ushaka gukurura amaso y’abantu.

Umuntu ukunda kwambara imyenda ya orange, aba azi gukora, afite ubushobozi (competent), Uyu muntu kandi aba yigenga, ari umunyamwete, kandi afite gahunda mu byo akora byose, ku buryo akenshi arusha abandi. Uyu muntu kandi ahanga udushya kandi akabikorana imbaraga.

Ibara ry’icyatsi : Iri bara ry’icyatsi rijyanye n’ ibidukikije , ku bw’ iyo mpamvu rero rikaba ritera ibyiyumviro byo gukiza (indwara n’ibindi).Iri bara ry’ icyatsi kandi ryerekana amahirwe ndetse n’ ubwumvikane .

Ibara ry’ umukara : Ibara ry’umukara ni ibara rikomeye cyane, ryerekana kuberwa, ubukire, ubutegetsi n’imbaraga.

Umuntu ukunda kwambara imyenda y’umukara aba ari umuntu uzi kwicunga we ubwe (self control), kandi ngo wabasha gutegeka. Iri bara ryerekana kandi umuntu wubaha, abandi kandi nawe akiyubaha

Nyamara ngo iri bara rishobora no kwerekana agahinda, kwiheba ndetse n’ ibindi bibi byose .

Nubwo kwambara amabara menshi bigezweho ntibibujije ko wakomeza kujyanisha amabara wambara ukurikije uko ukunda ndetse n’ubusobanuro bwayo.

Ibitekerezo

  • Ibyo bivugwa ni amafuti!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa