Kigali

Reba ubusobanuro n’imyitwarire by’abantu bitwa amazina akurikira(AGACE KA MBERE)

Opinion   Yanditswe na: 16 April 2017 Yasuwe: 5688

Ubundi ahanini nk’uko ubushakashatsi bwagiye bubyerekana ,ngo usanga izina ry’umuntu ari ryo rimusobanura ,kuko ngo iyo urebye imwe mu myitwarire iranga uwo muntu iba ihuye n’ubusobanuro bw’iryo zina. Bityo nk’uko abakunzi b’umuryango.rw bakomeje kudusaba ko twazajya tubabwira imico iranga abantu dukurikije amazina yabo, iyi niyo mico twabahitiyemo kubasobanurira iranga bamwe mu bantu bitwa aya mazina akurikira.

Joseph,

Akunze kuba ari umunyakuri,umunyamigisha,ari inyenyeri y’abandi ndetse rimwe na rimwe aba ari umuvumbuzi,arangwa n’ibitekerezo byubaka ikindi kandi akaba ari umunyamurava,afite impano yo kuyobora ahanini akamenya no gukemura ibibazo,kandi akaba ari wa muntu utahangayikishwa nuko atarangije ibyo yatangiye ahubwo akabiharira abandi,akorana umurava mu kazi ke ndetse aba yizerera mu mategeko.

Louise,

Louise ni wa muntu ugira Ubuntu ariko ubwo buntu bwe akabugira ku muntu uzamwishyura,ahorana Morale,arasabana kandi akaba ari n’umunyabwenge,ikindi ahora ashaka ubwiza kandi akaba ari wa muntu ukora ikintu aruko yabanje kugitekerezaho,aba yumva yayobora abandi,ni umukozi mwiza kandi akaba ari wa muntu ugira umutima ukomeye,aba yumva yakora ibitandukanye niby’abandi,kandi akikundira Politiki,n’ubuhinzi.

Theogene,

Yishimira kuba yayoborera buri wese mu bubasha bwe,agakora icyo we ashimye abandi batashimye,kandi iyo bimushobokeye buriya ngo agira ibitekerezo byiza,arangwa n’amarangamutima mubyo akora byose,agira impuhwe,ni wa muntu utekereza yewe ni nawe muntu ushobora kubitsa ibanga nta rimene,akunda gutenga amatwi cyane ndetse akunda ibirori kandi na none akunda kwiyoberanya.

Ornella,

Ni wa muntu wihangana kandi ugira n’umutima ukomeye,iyo urebye ngo aba ari umunyeshuli mwiza wakira ubumenyi mu buryo bworoshye kandi akanabukoresha neza,ashobora kuba ari umwere cyangwa umunyabyaha,akunze kurwana n’ibibazo bye bucece ntawe abibwiye,ahora we yumva yahora mu mutuzo,akunze na none kwishimisha mu buzima,mu rukundo,gutembera kandi ibyo yiyemeje aruhuka aruko abirangije atitaye ku ngaruka mbi ari bugiriremo,akunze kuba ari wa muntu uvugisha ukuri ndetse wubahiriza na gahunda.

Desire,

Desire aba ari umunyembaraga mu buryo bwose,akunze kuba ari umushoramari ndetse aba ari n’umukozi mwiza,haba mu mitekerereze ndetse no mu bikorwa ikindi akunze gufata imyanzuro neza atagize uwo abangamira,bitewe n’imiterere ye ,ituma abona umwanya mwiza mu kazi akora,ikindi ni wa muntu unjya wikaruma rimwe na rimwe,arangwa n’ikinyabupfura ndetse n’ibitekerezo byubaka,Iyo afite inzu ye atuje akunda umuryango we wose ndetse akanawitaho,akaba ari n’umuyobozi mwiza w’urugo ugendera ku murongo,ikintu kiba mu mutima we ni ubutabera ndetse n’ukuri.

Agnes,

Umunyembara uhambaye kandi wihagararaho,Agnes ntabwo aba ari umwubatsi gusa ahubwo aba azi no guhiga agahigura,aba yumva abantu bose bagendera kubyo we ashaka cyangwa ku bitekerezo bye,aba ashaka ko nta muntu wa mugenga ahubwo we akigenga,akunda ubushakashatsi,aba ari wa muntu uzi icyo ashaka kandi n’impamvu agishaka,iteka ahora ategereje igihe yazabonera amahirwe maze agakora imirimo ye ntawe umutegeka akora buri kimwe mu nzira ze.

Eric,

Ni wa muntu mushobora kwemeranya ikintu ariko mu minota micye ukabona arahindutse,ibintu akora byose ntabwo biba bigenda nkuko abishaka,akunda kwidangadura,we ubwisanzure nibwo aba ashyira imbere,Eric ntabwo anjya abona umwanya wo kuruhuka kuko ahora ahugiye mu bintu bitandukanye,ahinduka vuba,ni wa muntu uba afite igikundiro,ikindi kandi Eric ahora ashaka ikintu yakora kugira ngo ayobore abandi,Agira impano yo kwishakishiriza icyerekezo cye ndetse no kuzagera kucyo yifuje mu buzima.

Esther,

Esther nawe ni wa muntu mwumvikana ku kintu ariko mwatandukana gato mwakongera guhura ugasanga yahinduye ibitekerezo,mbese muri make arahindagurika,ahanini nibyo akora usanga bigoramye,akunze kwidangadura,nawe yikundira ubwisanzure nka Eric,gusa we akaba ari wa muntu uhorana Morale ndetse akunze kuba afite n’igikundiro,akunze gutembera kandi ni wa muntu ushima,yikundira kuvuga cyane,umuhaye igihano wamwicisha irungu.

Richard,

Richard akunze kuba umunyamategeko kuko bimuba mu maraso,icyo yatangiye cyangwa yatangije aruhuka aruko kirangiye,ni umunyembabazi ndetse akunda no gufasha abantu,ni wa muntu wirekura,akunze kugira umwanya wo kuruhuka,ikindi kandi yemera icyo ahawe cyose,agira impano yo kuyobora,ubushoramari,ubucuruzi,ubuhanzi ndetse n’ubushakashatsi mu bya Science,ahora kandi yumva ko yakorera iperereza ku kibazo cyananiranye,mu byukuri kandi ngo ni wa muntu uba yumva yakwisumburaho mu buryo bw’ubwenge.

Yvette,

Ahoerana umuhate wo guharanira ubwisanzure mu buryo bugaragara inyuma,bwo mu bitekerezo ndetse no mu bw’umubiri,yanga akarengane,agira urukundo rurobanura ibyiza gusa,yanga umuntu umugira inama,yikundira ubushoramari n’ubucuruzi gusa bitewe n’imyitwarire ye akunze guhora yicuza kuko akenshi imubangamira mubyo akora,ikindi kandi akunze gukora ikintu mwibanga ubundi akacyerekana aruko cyarangiye mu rwego ngo rwo kwerekana ubuhanga ndetse n’ubushobozi bwe.

Pauline ,

Pauline agira umutima woroshye cyane,akunda abantu, azi kubana, aca bugufi kandi ashaka ubwumvikane mbere ya byose. Ntago ajya ahisha ikimurimo, iyo yishimye urabibona n’iyo atishimiye nabwo ntabihisha. Pauline akenera umuntu umwerekera, umwereka inzira akwiriye kunyuramo kubera ukuntu akunda kugira akantu ko gushidikanya no kutiyizera. Guhitamo biramugora cyane, akunda ibintu bisa neza kandi biri kumurongo, mbese ibintu bijyanye. Iyo atanezerewe mu rukundo n’akazi karapfa kuko iyo atishimye ibintu byose arabireka n’imishinga yarafite akayiparika.

Clovis ,

Clovis agira igikundiro, ni umuntu ushyira mu gaciro agatekereza adashyizemo ibikabyo cg amarangamutima ku inzira zose yacamo kugirango agere ku ntego ye kandi mu buryo bufatika. Ntago ashiturwa n’ibije byose kandi ntan’ubwo apfa gucika intege, ibi bigatuma akenshi agera ku nzozi ze. Clovis kandi ntago agendera ku bitekerezo by’abandi, ntago ari nyamujya iyo bigiye we akomeza inzira yiyemeje uko byagenda kose. Intege nke zizira ku bantu akunda kuko ntacyo apfa kubima. Iyo agusezeranije ikintu aragikora, agira ikinyabupfura ariko akagira ikibazo cyo kutamenya gutegereza kuko yanga ikintu cyose cg umuntu umutesha igihe. Clovis ntajya yihanganira akarengane kuburyo akubonye urenganya umuntu no kurwana yarwana.

Nyuma yaya mazina tukaba tubijeje ko tuzajya tugenda nubundi tubasobanurira imyitwarire y’andi mazina muzagenda mudusaba ko twabasobanuriraho, ahanini usanga ngo 90% y’imyitwarire y’aba bantu iba ihura n’ubu busobanuro.

Martin MUNEZERO

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble BONHEUR

    Muzasobanure izina bonheur

    yesterday
  • chat_bubble

    Muzasobnurire izina cyriaque

    1 week ago
  • chat_bubble

    Muzasobnurire straton

    2 weeks ago
  • chat_bubble

    triphine bisobanuye iki

    3 weeks ago
  • chat_bubble marcellee

    Mudushakire ubusobanuro bw’izina marcellee murakoE

    3 weeks ago
  • chat_bubble

    munsobanurire izinadamas

    3 weeks ago
  • chat_bubble

    ndashaka ko muzansobanurira izina Denyse

    1 month ago
  • chat_bubble

    ndashakako muzansobanurira izina
    Patherne

    2 months ago
  • chat_bubble

    ILDEPHONSE

    July 2017

Inzindi nkuru

Amafoyo yakunzwe : Perezida Kagame yagaragaye bwa mbere yambaye Ne (Bow Tie...

Mu mafoto yakunzwe turasangamo agaragaza Perezida Paul Kagame yambaye Ne ,...
23 April 2018 Yasuwe: 4225 0

Wenger amaze gutangaza ko atazakomezanya na Arsenal

Umutoza w’ikipe ya Arsenal Arsene Wenger amaze gutigisa isi ya ruhago...
20 April 2018 Yasuwe: 1170 0

Umupfumu yatumiwe n’abaturage ngo abafashe kumenya uwishe mugenzi wabo maze...

Umupfumu yatumiwe n’abaturage ngo abafashe kumenya uwishe mugenzi wabo maze...
20 April 2018 Yasuwe: 6259 0

Nyuma yo gufungurwa,Diamond yasabye imbabazi ku mashusho ye y’urukozasoni...

Nyuma yo gufungurwa,Diamond yasabye imbaza avuga ko atazongera gushyira...
20 April 2018 Yasuwe: 1620 0

Umunyabugeni akomeje gutangaza imbaga y’abantu nyuma yo kubona ibyo yakoreye...

ayohrkarz, akomeje gutuma abantu bavuga byinshi bitandukanye hirya no hino...
20 April 2018 Yasuwe: 4448 0

The Ben ushinjwa kwitukuza yashatse umuganga umufasha kongera...

The Ben umaze iminsi ashyirwa mu majwi ko yakoresheje amavuta adasanzwe mu...
17 April 2018 Yasuwe: 2735 0