skol
fortebet

Reba ubuzima bubabaje umunyarwanda waciwe urutoki n’amaguru yombi abayemo aho yari yagiye gushaka amaronko i Burayi

Yanditswe: Monday 15, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Avuga ko se ari Umunyarwanda naho nyina akaba akomoka muri Senegal

*Yari afite udufaranga duke, adutanga ajya i Burayi yafataga nka Paradizo

*Mu Bugiriki yagiye yahahuriye n’ibibazo bikomeye bamuca amaguru n’urutoki

*Yabayeho mu buzima bubi burenze ubwo yarimo muri Africa

*Akeneye insimburangingo zamufasha kugira ngo atangire ubuzima bushya bwo kwirwanaho

Sponsored Ad

‘Joseph Mbeky, uyu Munyarwanda ufite nyina ukomoka muri Senegal yatabarijwe n’ikinyamakuru dzairnews.com cyo muri Algeria.

Hashize imyaka 15 Mbeky aba mu mujyi wa Athens (Athènes) mu gihugu cy’Ubugiriki (Greece), “yisangije agahinda nta wundi umwumva” nk’uko yabitangarijedzairnews.com. Ubuzima bw’uyu Munyarwanda, waciwe urutoki n’amaguru ye abiri kubera kanseri, iyo avuga ibye ugira ngo ni inkuru y’igitabo ariko ku rundi ruhande aba avuga ibyamubayeho ageze mu Bugiriki.

Uko avuga amateka ye, Joseph, akiri umwana, se ni Umunyarwanda nyina akomoka mu gihugu cya Senegal, umuryango we wamujyanye kuba muri Côte d’Ivoire. Icyo gihe ngo yari agiye kwiga amashuri abanza, aho yagomba kwitabwaho n’abo mu muryango w’iwabo babayo.

Uyu Joseph ufite imyaka 46, (ubu), se yari umuhinzi. Joseph arangije amashuri abanza byabaye ngombwa ko atangira gushakisha ubuzima, agacuruza ahanini imboga kugira ngo abone uko abaho.

Avuga ko mu bwana bwe yumvaga atazabaho mu buzima bugoye nk’ubwo yakuriyemo, uko acuruza akajya abika amafaranga akayashyira ku ruhande aragwira.

Yagize ati “Nazigamye ama Euro 1000 (asaga Frw 850 000) ntegereje kuzabona amahirwe yanjyana mu gihugu kimwe ku mugabane w’Uburayi.”

El Watan kivuga ko Joseph ubwo yari afite imyaka 30, mu 2002 agihe cye cyo kujya i Burayi cyageze.

Yagize ati “Mu mpera za 2002, inshuti zanjye zambwiye ko amahirwe yo kugenda yageze, bansabye gutanga amafaranga ahwanye n’ama Euro 600 kugira ngo mbone umwanya. Natekereje ko tugiye muri Espagne cyangwa mu gihugu cy’Ubutaliyani.”

Joseph n’abandi bari kumwe 17, abari babajyanye i Burayi babasize ku nkengero y’uruzi rwa Evros mu gihugu cy’Ubugiriki. Joseph n’abo bari kumwe byabaye ngombwa ko bagenda n’amaguru berekeza ahitwa Orestiada (muri km 1000 mu Mjyaruguru y’Uburasirazuba bw’umujyi wa Athens) aho bafashwe na Polisi y’icyo gihugu irabafunga.

Joseph iyo avuga ibye ntagira akanya gato ko kuruhuka, icyo gihe yari yarabyimbye amaguru, asaba ubufashwa bwo kuvurwa ariko bamwumvira ubusa. Icyo gihe aho yari afungiye yahamaze icyumweru, abamurindaga babifata nk’ibintu bisanzwe.

Yagize ati “Ububabare n’umuriro mwinshi byanteraga gutengurwa. Natekereje ko kwiyahura nkapfa byamfasha kuruhuka. Ku munsi wa munani, umunuko utabasha kwihanganirwa waratongoye ku mubiri wanjye.”

Abo bamukoreraga iyicarubozo, nyuma bafashe icyemezo bamwohereza ku bitaro. Icyo gihe ngo yari arinzwe n’abapolisi, bakajya bamusinyisha impapuro zitandukanye, ndetse hafi yo kumukura ku buriri bw’abarwayi ngo bamwohereze mu gihugu yaturutsemo.

Ku itariki ya 18 – 30 Ukuboza, abaganga bageragezaga kuvura ingaruka zatewe n’ubwo burwayi (amashyira, kubora kw’inyama z’umubiri (infection)). Nyuma, byaje kumuviramo kurwara tetanus, Joseph bamuca amaguru n’urutoki.

Yagize ati “Muganga yambwiye ko nta kindi cyakorwa uretse kunkuraho izo ngingo atari ibyo nkahitamo gupfa. Maze kubagwa natekereje ku mahirwe y’ubuzima bwanjye bwose yari amaze kuyoyokera kuri ubwo buriri. Inzozi zanjye zo kujya i Burayi zanyangirije ubuzima! Nahindutse ubusa!”

Joseph yatangiye kuva ubwo, gufashwa n’umugore witwa Vivi, akaba ari uw’umuganga wamubaze, ni we wamuhaye ku buntu insimburangingo za mbere.

Joseph yaje guhabwa ibyangombwa by’ubuhungiro muri Werurwe 2003, azakujya mu mujyi wa Athens aho yatangiye guhabwa udufaranga duke tumufasha kubaho kuva muri 2006. Utwo dufaranga tumufasha kubona uko arya no kwishyura aho acumbitse mu nzu yo hasi (cave) ariho yibera.

Joseph avuga ko mu mwaka wa 2011, amafaranga make yagenerwaga yagabanyijwe kugera kuri 60% nyumayo kumara igihe kinini atayahabwa.

Umugiraneza witwa Nicokhalis, ubu ngo ni we umufasha kujya mu nzego zose z’ubuyobozi asaba ko uburenganzira bwe yabusubizwa.

Ibyo yarabitangiye, Joseph akaba ahangayikishijwe cyane no kubona insimburangingo (amaguru mashya), kugira ngo yongere atangire ubuzima. Insimburangingo akoresha kuri ubu, yazihawe na Mme Vivi mu 2007, zikaba zararangije igihe zagenewe muri 2012.

Joseph ngo agira aho ajya bimugoye cyane, yibera iwe nk’imfungwa agatembera rimwe mu cyumweru.

Insimburangingo yandikiwe zigurwa amafaranga y’ama Euro 11 300 (Frw 9 605 000) ikinyamakuru El Watan kivuga ko gifite inyemezabuguzi yazo. Gusa, mu gihugu cy’Ubugiriki ngo nta muryango ufasha imbabare ushobora kwishyura fagitiri ingana gutyo.

Joseph agira ati “Ndahamagarira buri wese ufite umutima kumfasha kugura izo nsimburangingo. Zirakomeye. Ndamutse nzibonye, uretse kumfasha kugenda neza, zamfasha kwikorera nkabasha kubaho mu buzima bumpesha icyubahiro.”

Joseph avuga ko mu gihe ategereje ugushaka kw’abagiraneza, ategereje ko ikirego yatanze mu nzego z’ubutabera arega Leta y’Ubugiriki cyagira ibyo gifata!’

Ibitekerezo

  • ihangane munywanyi umuntu urikuririra insimbura za.mamilioni se harababuze nimbago za bitanu urumva udakaze tumbira ubwiza bwanyagasani munywanyi

    Report ya WHO yerekana ko ku isi hari abamugaye barenga 1.125.000.000.Nukuvuga 15% y’abantu batuye isi.Muli abo,466 millions bapfuye amatwi,36 millions ntibareba.UMUTI uzaba uwuhe?Mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,abamugaye bazakira.Byisomere muli Yesaya 35:5,6.Ndetse n’indwara zose hamwe n’urupfu biveho burundu.Bisome muli Ibyahishuwe 21:4.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,shaka imana cyane,wige neza bible iguhindure,umenye neza icyo imana igusaba.
    Hali abantu bigisha bible ku buntu,bagusanze iwawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa