skol
fortebet

Reba uko wahangana no kugira impumuro mbi mu gitsina[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 17, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Impumuro mbi ikunze kumvikana nyuma yo gukora imibonano ntukarabe nuko uruvange rw’amasohoro n’ububobere bwo mu gitsina n’andi matembabuzi n’amavangingo bikabyara impumuro yihariye. Ibi ariko nyuma yo koga bihita bishira

Sponsored Ad

Igitsina cy’umugore bitewe n’uko giteye ni ahantu usanga hakwiriye isuku kurenza ahandi dore ko isuku ari isoko y’ubuzima.

Nubwo mu Kinyarwanda bakunda kuvuga ngo “Gishira abana ntigishira umunuko” ariko mu by’ukuri hari impumuro ituruka mu gitsina usanga na nyirayo atakibasha kuyihanganira.

Gusa nanone ntitwabura kuvuga ko igitsina kizima kiba gifite impumuro yacyo, ariko ni impumuro itabangamira nyirayo cyangwa uwo begeranye.

Nubwo impamvu zitera impumuro mbi mu gitsina ari nyinshi kandi zinyuranye, iz’ingenzi muri zo twavuga:

- Indwara ziterwa na bagiteri (nk’imitezi na mburugu)

- Tirikomonasi

- Impinduka mu misemburo (kuba uri mu gihe cy’uburumbuke, waracuze cyangwa uri mu mihango)

- Isuku idahagije no kubira ibyuya cyane cyane ku babyibushye cyane
Kwambara pad (cotex) igihe kinini utarayihindura kuko ubusanzwe yagahinduwe buri masaha 4

- Bimwe mu byo kurya cyane cyane ibirimo ibirungo byinshi

Rero mu gihe uzi ko hari kimwe mu bivuzwe hano kikuriho, gerageza kugikuraho niba ari indwara uyivuze wa munuko uzashira. Gusa hano twanaguteguriye ibindi wakora mu kurwanya impumuro mbi mu gitsina

Ibyo wakora ukarwanya impumuro mbi mu gitsina

1.Apple cider vinegar

Iyi vinegar yihariye ifite muri yo ubushobozi bwo kwica bagiteri no gusukura umubiri bikaba biyigira nziza mu gusukura igitsina. Gusa ntabwo uyogesha mu gitsina imbere ahubwo uyivanga mu mazi yo koga bisanzwe no gusukura igitsina inyuma bikaba byica mikorobi mbi kandi bikirukana impumuro mbi.

Ikindi uyikoresha ni ukuyinywa buri munsi. Hano uvanga ikirahure cy’amazi n’akayiko gato ka vinegar, bikaba byiza kubinywa mu gitondo ukibyuka

2.Bicarbonate

Uyu munyu nawo uri mu bintu bimaze kuboneka ko bifite imimaro myinshi cyane cyane mu isuku. Ikaba ari nziza mu kuringaniza pH y’umubiri kandi iyo iyi pH yo mu gitsina iri ku rugero rwiza na wa munuko ntiwaza.

Uko ikoreshwa nayo ushyira ibiyiko byibuze bibiri mu mazi yo koga (nka 5L) ugategereza iminota hagati ya 15 na 20. Ibi birangiye ukayoga umubiri wose, warangiza ukihanagura neza ku buryo nta tuzi na ducye tugusigaraho cyane cyane mu mayasha n’ahegereye igitsina kuko uyu munyu wakubabura uhatinze.

3.Probiotic

Iyo tuvuze probiotic tuba tuvuze bagiteri nziza ku buzima by’umwihariko zifasha mu gusukura mu gitsina nuko zikahirukana impumuro mbi. Urugero rwa probiotic yoroshye kubona ni yawurute ariko y’umwimerere (itongewemo amasukari) ikaba ikungahaye kuri lactobacilli zikaba bagiteri zirwanya indwara ziterwa n’imyege nka candida imwe mu mpamvu nyamukuru itera impumuro mbi mu gitsina.

Ntabwo ari ukuyogeshamo ahubwo ni ukuyirya, byibuze rimwe mu minsi ibiri.

4.Vinegar ivanze n’umunyu

Iyi ni ya vinegar isanzwe twakita vinegar y’umweru ikaba nayo iringaniza igipimo cya pH aho ikora mu gushwanyaguza poroteyine zitera impumuro bityo bikirukana impumuro mbi mu gitsina.

Vanga agace k’agakombe ka vinegar n’ikiyiko cy’umunyu (byiza ni umunyu wo mu Nyanja) mu mazi y’akazuyazi yo koga ujye ubikora kenshi mu cyumweru

5.Tungurusumu

Biragoye kwiyumvisha ukuntu wakoresha ikintu gifite impumuro idasanzwe ugirango wirukane iyindi nyamara tungurusumu izwiho kuba yica bagiteri n’imiyege. Ni antibiyotike y’umwimerere ikaba yaba umuti mwiza mu kwirukana impumuro mbi mu gitsina.

Icyo usabwa ni ukuzirya waba uzihekenya cyangwa se uzitetse mu byo kurya. Gusa byiza ni ukuzihekenya (udutete byibuze tubiri) ukarenzaho ikirahure cy’amazi ashyushye.

6.Imbuto n’imboga

Imboga n’imbuto bikiri bishyashya kandi by’umwimerere Atari ibituburano ni isoko nziza ya za vitamin n’imyunyungugu binyuranye. By’umwihariko vitamin C iboneka mu mbuto nyinshi yongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri . imboga nazo zituma amaraso atembera neza nuko bikarinda mu gitsina kuma. Imboga ukwiye kwibandaho ni amashu mu bwoko bwose, epinari, poivron naho imbuto ni amacunga, amapera inkeri n’imyembe hamwe n’inanasi.

Ntuzibagirwe na avoka kuko yongera ubushake igatuma uhorana ububobere ari byo bituma za lactobacilli zororoka kandi harimo vitamin B6 na potasiyumu bifatanya mu kurinda ubwandu bwafata mu gitsina

7.Utubuto n’ubunyobwa

Utubuto tuvugwa hano ni nk’ibihwagari, amande, ubunyobwa bwaba ubuyobe cyangwa ubwera ku giti. Byose bikungahaye kuri vitamin E irinda kumagara mu gitsina na zinc iringaniza imisemburo ikanarinda uburyaryate bushobora kuza mu gihe cy’imihango. Ibi byose bikaba birinda kuba haza impumuro mbi mu gitsina.

8.Amazi

Akamaro k’amazi mu buzima bwa buri munsi ntiwakavuga ngo ukarangize. Igitsina cy’umugore nacyo gikenera amazi ngo gihore gihehereye kuko nibyo birinda kuba hazamo ubwandu bunyuranye. Kandi uko gihehera ku gipimo cyiza nibyo bifasha mu kwirukana ya mpumuro mbi ushobora gusangamo.

Uyakoresha uyoga haba ku mubiri bisanzwe ndetse no mu gitsina kandi ukanayanywa ku gipimo byibuze cya litiro ebyiri ku munsi

Icyitonderwa

Ushobora gukora ibi byose tuvuze haruguru nyamara impumuro mbi ntigabanyuke. Nko mu gihe warwaye fistule cyangwa kanseri y’inkondo y’umura iyi mpumuro mbi ihoraho, niyo mpamvu uba ugomba kugana kwa muganga.

SRC:Umutihealth

Ibitekerezo

  • Murakozekunamamutugiriye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa