skol
fortebet

Reba urutonde rw’ibintu biteye ubwoba n’amatsiko utari uzi bibera i Nyamirambo

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ni nyuma y’uko hagaragaye kenshi abagenderera imijyi itandukanye mu Rwanda bakumva ko ukomoka i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali bamwe bakakugirira amatsiko abandi bakagutinya ku bw’amateka n’amakuru adasanzwe bahazi.

Sponsored Ad

Uyu mujyi wa Nyamirambo ubarizwa mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali,ni umujyi abenshi haba mu bahaturaniye n’abatuye mu ntara zose z’igihugu bagirira amatsiko ariko bakanawutinya bahakemanga umutekano.

Dore urutonde rw’ibintu bitatu biteye ubwoba n’amatsiko muri uyu mujyi :

1.Niho gicumbi cy’umuziki nyarwanda: Ukigera i Nyamirambo uva mu mujyi cyangwa Nyabugogo, utungurwa no kubona imyambaro n’imvugo n’ingendo bidasanzwe kubahagenda ugahita wibwira ko hatuye abahanzi benshi.Uyu mujyi kandi niho honyine mu gihugu habarizwa inzu zitunganya umuziki(Studio) ku bwinshi.

Uhagendereye nijoro utungurwa no kubona abahanzi badakunze kubonwa na benshi akarusho ku manywa kuko ariho honyine muri Kigali bakunze guteranira mukaba mwanaganira.

2.Bakora ijoro n’amanywa: Uvuye muyindi mijyi igize igihugu ugasura abatuye i Nyamirambo, utungurwa n’uko nta joro cyangwa amanywa bihaba dore ko hashyuha mu masaha y’ijoro cyane. Uyu mujyi niho honyine haba ubuzima bworoshye kuko uhereye ku giceri cy’ijana ubona icyo kurya, urumva ko abafite amafaranga bo biberaho nk’abari muri Paradizo.

Nyamirambo hazwi utubari dushyushye dukunzwe kandi dufite amazina nk’ayo mu mahanga,ku manywa ntidukora ariko mu gihe cy’ijoro abadutaramiramo benshi birangira batanye n’imiryango yabo bakatuyoboka ku bw’ubwiza n’imbyino z’abakobwa bahagaragara.

3.Niho habarizwa abasirimu benshi n’abajura: Uyu mujyi utuwe cyane n’imiryango y’Abasilamu,abenshi bemeza ko ariwo mujyi ugendwa ndetse wishimiwe na benshi mu mujyi wa Kigali.

Uhageze mu masaha y’ijoro utungurwa no guhura n’abambaye bikwije,abambaye imigufi ndetse ibambika ubusa n’abagendana amacupa y’ibisindisha bafite inzembe, abandi barahisemo kutarara mu nzu bakiturira muri za ruhurura no kumiryango y’amazu acururizwamo.

Uyu mujyi kandi ugaragaramo abakoresha ibiyobyabwenge bikaze Nyimbarambo niho honyine mu gihugu haba abanyadushya n’ubujura budasanzwe bashobora ku kwiba hifashishijwe ikoranabuhanga bugacya usanga ntacyo bagusigiye.

Uyu mujyi ubarizwamo uduce dutangaje nka California,kwa Mutwe,Cyahafi,Matimba,kwa Nyiranuma n’ahandi benshi hazwi ubujura n’amabandi adasanzwe.

Ibitekerezo

  • Aya amakuru atanzwe kuri Nyamirambo amenshi ni ugusebanya ibyo bintu sibyo . Kurara Muri ruhurura , ikoranabuhanga mu kwiba ,sibyo Nyamirambo y’ubu ntabwo ari gutyo iteye .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa