skol
Kigali
startimes

Reba urutonde rw’inyubako zihenze cyane ku isi[AMAFOTO]

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 22 September 2020 Yasuwe: 3039

Inzu ni kimwe mu bintu bihenda kuva itangijwe kubakwa kugeza isojwe,ndetse abenshi bazi ko inzu ndende cyane arizo ziba zihenze c kurusha izindi muri iy’isi,gusa ibyo bitandukanye n’ukuri tugendeye ku bushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cy’ubukungu cyo muri Autriche kitwa WirtschaftsBlatt ,bugamije kugaraza inyubako zihenze kurusha izindi mu isi.


Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko mu nzu 17 zihenze ku isi . inzu ndende kurusha izindi iri i Dubai,yitwa Burj Khalifa ifite metero 828 , ntabowo irangwa kuri uru rutonde.Dore uko uru rutonde rwifashe.

17. Stade y’i Wembley (UK)

Iyi stade yakira abantu 90 000 ikaba yaratwaye akayabo ka miliayaridi imwe na na managatatu z’ama Euro (1,3 Billion) .,nyamara mu bunini irutwa na Comp Nou na Estadio Azteca (Mexique ) ndetse na Soccer City i Johannesburg

16.Umunara wa Taipei 101 muri Ta Uwan

izwi nka Taipei World Financial Center yuzuye mu mwaka wa 2004 ndetse muri uwo mwaka yabaye inzu yambere ndende ku isi,kugira ngo yuzure yatwaye Miliyaridi imwe na magana atanu z’ama euro(1,5 billion ) nyamara isumbwa na Burj Khalifa y’ Idubai(inzu ndende ku isi).

15.Palazzo i Las vegas

Palazzo ni Cassino yuzuye mu mwaka wa 2007,ifite ibyumba 300 n’uburebure bwa metero 196,yuzuye itwaye miliyiridi imwe na maganatanu z’ama Euro (1,5 billion).

14.Umunara wa Bank mu bushinwa!(Hong Kong)

Bank of China Tower iyi nzu yuzuye mu maka w’1990,ifite metero 367 ikaba yaruzuye itwaye akayabo ka miliyaridi imwe na maganatandatu z’ama Euro (1,6 Billion).

13.Princess Tower Dubai

ifite uburebure bwa metero 413,yuzuye mu mwaka  wa 2012 ,itwaye miliyaridi imwe na maganatandatu z’ama euro (1,6 billion ).

12.Bellagio Las Vegas

yatunganyirijwe ikiyaga cya hectare zirenga 3 kuko iri mu butayu bw’i Nevada yubaswe ku ma Euro angana na miliyaridi imwe na maganarindwi (1,7 billion).

11.Antilia i Bombay

Ifite uburebure bwa metero 173,iri mu mugi w’ubukungu w’igihugu cy’ubuhindi.yubaswe ku ma Euro  angana na miliyaridi imwe na managacyenda (1,9 billion).

10.City of Dreams i Macao

yubaswe kuri miliyaridi 2 z’ama Euro (2 billions )

9.Venetian Macau i Macao

Venetian ni iya sociyete yitwa Las vegas Sands ,ikabba igizwe na hotel ndetse n’akabyiniro kanini cyane ,yuzuye itwaye ama Euro angana na miliyaridi 2 na managabili (2,2 billion).

8.Palace of the Parliament i Bucarest cyangwa palais du Parlement

Iyi ni inzu iri muri Romania,Ni iya kabiri mu nzu ndende z’ubutegetsi  inyuma ya Panthagone,yubaswe itwaye  ama Euro miliyaridi 2 na maganatatu.(2,3 billions).

7.Wynn Resorts i Las Vegas

Iyi ifite ibyumba 2 700 ndetse n’utubyiniro dukabakaba 45 kandi tugerekeranye nayo yuzuye itwaye ama Euro miliyiridi 2 na maganane (2,4 billions).

6.One World Trade Center i New York

Niyo nzu yakabiri ihenze muri USA,yasimbujwe ebyiri zakubiswe hasi n’ibitero by’abiyahuzi muri 2001.Yuzuye hakoreshejwe ama Euro miliyaridi ebyiri na mananinani (2,8 billions).

5. The Shard i Londres

Yatwaye miliyaridi ebyiri na manacyenda z’ama Euro (2,9 Billions)

4. Â Cosmopolitan i Las Vegas

ifite ibyumba 3000,yubaswe kuri miliyaridi eshatu n’ijana z’ama Euro (3,1 Billions)

3. Emirates Palace Hotel i Abou Dabi

Yatwaye miliyaridi 3 na maganatatu z’ama Euro ,ifite ibyumba 302 gusa
ifite ibyumba 3000,yubaswe kuri miliyaridi eshatu n’ijana z’ama Euro (3,1 Billions)

2.Resorts World Sentosa i Singapore.

Iyi nzu ifite hotel,ahakorerwa ubucuruzi,akabyiniro ndetse Universal Studio Singapore…, yuzuye kubw’ama Euro miliyaridi 4 .

1.Marina Bay Sands  i Singapour

Ifite piscine yitwa Infinity Pool  ,ifite metero 340,ihuza inyubako 3 ziyigize  ,iyi n’inyubako buri wese atangarira  yubaswe ku ma Euro miliyaridi enye na maganatandatu (4,6 billion)

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    KCT ko batayishyizemo se ubwo convention centre ntiri muzihenze koko

    1 month ago

Inzindi nkuru

Niba udakunda kunywa amazi,reba ibindi byo kurya byakurinda...

Kurinda umwuma udakoresheje amazi birashoboka cyane, nubwo akenshi iyo...
23 October 2020 Yasuwe: 4225 0

Umwihariko w’inyama y’umwijima

Inyama y’umwijima iri mu nyama zitavugwaho rumwe dore ko hari n’abavuga ko...
16 October 2020 Yasuwe: 3011 0

Reba intungamubiri zizwiho kurinda umusatsi gupfuka no gutuma ubyibuha...

Nubwo usanga abagore aribo bakunze gutereka imisatsi ariko n’abagabo babamo...
16 October 2020 Yasuwe: 2968 0

Uburyo bwiza bwo kweza uruhu nta ngaruka za Mukorogo

Ukwiye kwitondera cyane uruhu kugirango rugume rusa neza, rushya,...
11 October 2020 Yasuwe: 10013 3

Igishishwa cy’umuneke mu byagufasha guhagarika gusaza k’uruhu...

Umuneke n’igishishwa cyawo mu byiza bitangaje ku bw’uruhu rw’umuntu,...
11 October 2020 Yasuwe: 7423 0

Urutonde rw’imodoka 10 zihenze cyane kurusha izindi ku isi muri uyu...

Imodoka ni igikoresho gifatwa nk’ikintu cyibanze kuri bamwe kuko, zibafasha...
9 October 2020 Yasuwe: 3374 0