skol
fortebet

Sobanukirwa akamaro ko kurya Cocombre ku buzima bwawe

Yanditswe: Wednesday 26, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu myaka 1000 ishize, nibwo mu Buhinde havumbuwe igihingwa cyeraga imbuto zitari zizwi icyo gihe, niko kuzita cocombre. Uru urubuto abatari bakeya bakunze kurwita imboga bitewe n’uko babibona cyangwa se uko babisanze.

Sponsored Ad

Ugiye mu murima aho zihingwa, cocombre zishobora gufata ibara ry’igitare cyangwa se icyatsi, usanga akenshi ziburungushuye kandi ari ndende, zikera ku gihingwa kirandaranda ku butaka kiboneka mu bice bitandukanye by’isi. Ubusanzwe cocombre zikwiriye kuribwa ari mbisi, bikaba byiza cyane iyo zidahaswe kubera ko burya muri kiriya gishishwa kijugunywa habonekamo intungamubiri zitari nkeya.

Hari imvugo zitandukanye zikoreshwa mu kwerekana akamaro k’uru rubuto ku buzima bwa muntu aho uzasanga mu ndimi z’amahanga bagira bati ‘cool as cucumber’bashaka kwerekana uburyo izi mbuto zituma ugubwa neza ndetse ugaca ukubiri n’icyokere mu gihe waziriye.

Uru rubuto ni ingenzi cyane ku buzima bwa muntu ku buryo inzobere zitandukanye mu by’Ubuvuzi n’Ubuzima zikugira inama yo kuba wazajya uzirya buri munsi bigushobokeye. N’ubona Cocombre yatangiye kuzana ibara ry’umuhondo cyangwa se yanambye aho uhahira,uzitondere kuyigura kuko ishobora kukugiraho ingaruka zitari nziza. Dore bimwe mu binyabutabire,intungamubiri ndetse n’imyunyungugu biboneka muri Cocombre 1 mbisi.

Harimo nkaVitamins ; Thiamine(B1) : haba harimo 0.027 mg akaba 2% mu bigize cocombre uko yakabaye, Riboflavin : 0.33 mg, Niacin : 0.098 mg, B3:0.259 mg, Vitamin B6 : 0.04 mg, Vitamin C : 2.8 mg ndetse na Vitamin K, tutibagiwe na B9 n’ubwo zibonekamo ku rugero rwo hasi cyane.

Mu myunyungugu iboneka muri cocombre harimo Calcium, Iron(Ubutare), Magnesium, Manganese, Phosphorous, Potassium, Sodium ndetse na Zinc. Igitangaje ni uko 95.23% by’ibigize uru rubuto ari amazi ndetse akaba n’imwe mu mpamvu nyamukuru ituma uru rubuto ruba ingirakamaro.

Nubwo ishobora kuribwa ihase cyangwa se idahase, cocombre zirimo amoko menshi ; usanga amwe bayakatakata bakayarya mu ma salade cyangwa se ikaribwa nyuma y’amafunguro mu rwego rwo gusukura mu kanwa.

Dore zimwe mu mpamvu tugomba kurya Cocombre mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Kwirinda umwuma : Nk’uko twabibonye haruguru,95.23 % by’ibigize cocombre ni amazi. Uretse amazi kandi,izi mbuto zikungahaye cyane ku yandi matembabuzi afasha umubiri kurwanya umwuma mu gihe cy’ubushyuhe ndetse no mu gihe urimo gukora imyitozongororamubiri.

Ku bashaka guhorana itoto ku ruhu rwabo bakangurirwa gukunda izi mbuto nk’uko medicalnewstoday.com ikomeza ibigarukaho. Uretse kuba bitera amara yawe gukora neza,kugira amazi ahagije mu mubiri wawe bikurinda impatwe ndetse bigatuma impyiko zawe zirushaho gukora neza.

Abantu bakunda gusatagurika iminwa,igacika ibisebe ndetse n’abahorana inyota bagirwa inama yo kurushaho gufata cocombre. Muganga ashobora kuba yaragusabye kuzajya unywa amazi menshi bitewe n’indwara urwaye cyangwa se imiterere y’umubiri wawe ariko ukumva ugiye kunanirwa,nyamara ufashe amazi ukayavanga na cocombre n’ibibabi by’igihingwa cyitwa”mint” ;yagira icyanga ukarushaho kuyakunda cyane.

Ubuzima bw’amagufwa : Kuba umuntu afata ingano ikwiriye ya Vitamin K ni imwe mu ngingo yatuma amagufwa ye akomera. Agakombe kamwe ka Cocombre habonekamo micrograms8.5 zonyine. The Office of Dietary Supplements itangaza ko Abagore bafite kuva ku myaka 19 bagomba gufata micrograms 90 za Vitamin K naho abagabo bagafata micrograms 120. Cocombre kandi ikungahaye kuri Calcium nayo igira uruhare runini mu gukomera kw’amagufwa.

Kwirinda Kanseri : Nk’uko ikomoka mu muryango w’ibihingwa witwa Cucurbitaceae,Cocombre ikungahaye ku kinyabutabire kitwa Cucurbitacins, gituma uturemengingo dutera Kanseri dupfa ndetse ntitwiyongere mu mubare. Muri izi mbuto,habonekamo Cucurbitacins A, B, C, D ndetse na E.Nubwo iki kinyabutabire kitaratangira gukoreshwa nk’umuti uvura Kanseri,ubushakashatsi burakomeje mu rwego rwo gususzuma neza ubushobozi bwacyo butuma ububyimba buturuka kuri Kanseri budakura.

Kwirinda indwara z’umutima : Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kwiga ku ndwara z’umutima (American Heart Association) gikomeje gukangurira abantu kurya amafunguro akungahaye kuri Fibers kuko zirwanya kwirundanya kw’ibinyamavuta mu mubiri ndetse bikarinda inwara z’umutima zishobora kuririra aho. Cocombre ni isoko nziza ya Fibers cyane cyane izo ku ruhu.

Iki kigo cy’Abanyamerika gikangurira abantu kwirinda kurya umunyungugu wa Sodium kuko wongera umuvuduko w’amaraso, ahubwo bagakunda ibiribwa bikungahaye kuri Potassium birimo na Cocombre.

Kwirinda Diabetes : Ubushakashatsi bwagaragaje ko Cocombre zafasha mu kurwanya ndetse no kurinda imibiri yacu Diyabete.Cocombre kimwe na watermelons n’ibindi biribwa tutavuze ubu, bikungahaye kuri Cucurbita ficifolia ; ikinyabutabire gifasha umubiri mu kugabanya amasukari.

Impamvu nyamukuru ibyihishe inyuma, ni uko cya kinyabutabire cyitwa Cucurbitacins kigenda kigakora ku mvubura zishinzwe kurekura umusemburo witwa ‘Insulin’ari nawo ugira uruhare mu kugabanya isukari mu mubiri. Ikindi cy’ingenzi ukwiriye kumenya ni uko, cocombre zitanga intungamubiri ariko zitongera ibinyamasukari mu mubiri.

Kubungabunga ubwiza bw’uruhu rwawe : Cocombre ifite ubushobozi bwo kugabanya uburibwe no kubyimbirwa ku ruhu rwawe. Hari igihe ujya ubyuka amaso yawe yabyimbye ? Jya wifashisha agace ka Cocombre mu gukemura iki kibazo.

Uzafata agace gato ka cocombre ;hanyuma ukarambike ku maso yawe ukamazeho igihe gito. Niba ushaka ko uruhu rwawe ruba rworoshye ; mbese rudakanyaraye kandi inkovu z’ibishishi ufite mu isura zigakira,fata umutobe wa cocombre na Yoghurt bingana ubivange hanyuma uzajye ukora masike mu maso yawe,ubimazeho iminota mike kandi ntubikore rimwe ngo uhite urekera aho.

Kuri ubu,Cocombre wayibona ku masoko hafi ya yose yo mu Rwanda ku giciro gishimishije. Sigasira amagara : akenshi twita ku bidafitiye imibiri yacu umumaro kandi nyamara ugasanga binahenze cyane kuruta ibyatuma tugira amahoro. Kubaho ni rimwe nk’uko bivugwa, fata iya mbere ubisangize abo ukunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa