skol
Kigali
startimes

Sobanukirwa byinshi ku kamaro k’ibishishwa by’indimu ku buzima

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 20 August 2020 Yasuwe: 2648

Ibishishwa by’indimu nubwo benshi bakunda kubijugunya, nyamara byuzuyemo intungamubiri, enzymes n’ibindi binyabutabire bifitiye akamaro gatandukanye umubiri wacu. Hari ubushakashatsi bumwe na bumwe bwerekana ko binakize cyane ku ntungamubiri kurenza indimu ubwayo.


Ibishishwa by’indimu byuzuyemo vitamin C, calcium, potasiyumu ifasha mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso, limonene, ikinyabutabire kirinda kanseri ndetse n’ibindi ibirinda n’ibisohora uburozi mu mubiri ndetse n’izindi ntungamubiri zifasha umubiri.

Akamaro k’ibishishwa by’indimu ku buzima

Bifite ubushobozi bwo kurwanya bagiteri
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abongereza kivuga ku byerekeye imiti, cyatangaje ko amavuta aboneka mu gishishwa cy’indimu afite ubushobozi bukomeye bwo kwica mikorobe. Aya mavuta afite ubushobozi bwo kwica imiyege, bagiteri na virusi. Ibi bivuze afasha mu kurwanya ibicurane, ibibazo mu gifu bituruka kuri mikorobe kimwe n’ubundi bwandu bwose buturuka kuri bagiteri.

Bituma igogorwa rigenda neza

Ibishishwa by’indimu bifasha mu igogorwa, bigabanya gutumba n’ibyuka uba wumva mu mara. Ibinyabutabire byitwa limonene biboneka cyane mu gishishwa bifasha mu kugabanya ikirungurira, ifasha kandi mu kugabanya kugaruka kwa aside yo mu gifu, ikongera uburyo amara agenda, bityo ibiryo bikanyura neza mu rwungano ngogozi.

Bigabanya igipimo cya cholesterol mu maraso

Ibishishwa by’indimu bifasha mu kurinda ibyago byo kwandura indwara z’umutima. Bimwe mu binyabutabire biboneka mu bishishwa by’indimu bifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol iyo ubishyize mu byo urya byawe.

Bifite ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri

Ibishishwa by’indimu bikungahaye cyane ku birinda n’ibisohora uburozi (antioxidant) mu mubiri bifasha mu kurinda uturemangingo fatizo (DNA) kuba twakwibasirwa na kanseri. Kimwe mu binyabutabire biboneka mu gishishwa cy’indimu, mandarine cg se pamplemousse/grapefruit bigabanya kwangirika k’uturemangingo biturutse ku mirasire.

Birinda bikarwanya diyabete

Ibishishwa by’indimu birimo PolyMethoxylated Flavones (PMF) ubushakashatsi bwerekanye ko bifasha mu kurinda diyabete no gutuma umusemburo wa insulin ukora neza. Ibi bishishwa kandi bigabanya urugero rw’ibinure na cholesterol, bizwiho gutera ibibazo bitandukanye nka diyabete n’umubyibuho ukabije.

Ibishishwa by’indimu bikoreshwa bite?

Ushobora kubikuzaho intoki ku ndimu cg se udukoresho twabigenewe (zester).

Ufata ibyo bishishwa ukaba wabivanga n’imitobe ugiye kunywa cg yogurt cg ukaba wabyongera kuri salade zitandukanye.

Icyitonderwa

Ni ngombwa gukoresha indimu nzima kandi zahinzwe mu buryo busanzwe. Indimu zihinzwe kijyambere ziba zarakoreshejweho imiti itandukanye ishobora kuba irimo ibindi binyabutabire byakwangiza ubuzima.

Niba ufite ikibazo cya kalisiyumu nke mu mubiri, cg utubuye mu mpyiko ni ngombwa kubanza kugisha inama muganga mbere yo kuba wakoresha ibishishwa by’indimu.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba ibyiza n’akamaro ko gusenga utari uzi

Kugeza ubu buri wese usomye iyi nkuru afite idini cyangwa itorero...
23 November 2020 Yasuwe: 2180 1

Reba abanyabwenge b’Abirabura bakiri bato cyane bafite IQ iri hejuru cyane...

Isi yabonye abanyabwenge bacye nyabo mu gihe cyagiye gihita. Bamwe mu...
22 November 2020 Yasuwe: 5099 0

Reba imyaka abagore/abakobwa baryoherwamo no gutera akabariro

Abantu benshi bibwira ko ubuzima bw’imyororokere no gukora imibonano...
22 November 2020 Yasuwe: 6285 0

Reba impamvu 8 abagabo batanga zituma bikundira abagore bafite ibibuno...

Ni byo koko hari byinshi bigenda bivugwa ku bijyanye n’imiterere y’igitsina...
22 November 2020 Yasuwe: 3443 0

Reba ibintu 4 bituma abagore n’abakobwa bagira ikibuno kinini

Abantu batandukanye batangazwa no kubona hari abakobwa bamwe na bamwe...
21 November 2020 Yasuwe: 11505 1

Imbwa isa n’umuntu yaciye ibintu hose[AMAFOTO]

Imbwa yitwa Nori ikomeje gutangarirwa cyane n’abayibonye bose kubera...
21 November 2020 Yasuwe: 2964 0