skol
Kigali
startimes

Sobanukirwa ikibi mu mubiri hagati y’umunyu n’isukari

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 3 October 2020 Yasuwe: 4715

Umunyu n’isukari uko umuntu agenda akura cg bitewe nibyo akora niko n’ingano agenda akenera ku munsi ihinduka. Muri rusange umuntu akeneye garama zitarenze 2.3 (2.3 g) ku munsi z’umunyu (sodium) na garama zitarenze 40 (40 g) z’isukari (abagabo bakenera isukari nyinshi kurusha abagore; 37.5 g kuri 25 g)


Nubwo byose iyo bibaye byinshi mu mubiri bitera ibibazo bitandukanye ku buzima, gusa isukari iza mbere.

Umunyu n’isukari byongerwa mubyo kurya ni iki kibi?

Ubusanzwe bimenyerewe ko umunyu ari ikintu kibi, ndetse ko ariyo soko ikomeye y’indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Nyamara ubushakashatsi butandukanye bugenda bwerekana ibitandukanye.

Isukari nyinshi ni mbi ku buzima bwawe muri rusange

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abanyamerika gifatanyije n’abahanga mu by’ubuzima (ushobora kubusoma hano mu rurimi rw’icyongereza) bagamije kumenya hagati y’isukari n’umunyu umwanzi w’ubuzima bwa muntu,

Dore imwe mu myanzuro yabonetse;

- Bagendeye ku ngaruka mbi z’isukari mu mubiri, babonye ko isukari ya fructose ariyo mbi cyane mu masukari yose.
- Kugabanya umunyu ufata bishobora gutera ingaruka nyinshi kurusha uko byagufasha. Ikindi kandi kugabanya ingano y’umunyu ufata bigabanya ku kigero cyo hasi cyane ku bantu bamwe na bamwe umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension).
- Kugabanya umunyu (sodium), bishobora guteza izindi ngaruka, harimo guteragura cyane k’umutima, kwiyongera kw’akazi k’umutima na stress.
- Fructose (ubwoko bw’isukari) iri mu bitera ku rwego rwo hejuru indwara z’umutima -kimwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso. Ibi bitandukanye n’ibyari bizwi ko ari umunyu ubitera.

Ibi biratangaje cyane kuko ubusanzwe twari tuzi ko kugabanya umunyu aribyo by’ingenzi, ariko ntihagire ikivugwa ku isukari.

Ni gute wagabanya isukari mubyo ufata?

Iki ngenzi ugomba kwitaho ni ukugabanya isukari cyane cyane iyongerewe yaba mu binyobwa cg ibiribwa. Ibinyobwa biryohereye biba byongewemo isukari; Fanta zitandukanye, kimwe n’ibindi byongerwamo isukari nka: biscuits, keke, gato, yogurt, ibiryo hafi ya byose bifunitse n’inzoga zitandukanye.

Fructose niyo sukari kandi dusanga mu mbuto, nubwo yo iba ari karemano atari iyongewemo, yo ntikwiye kugutera ikibazo.

Ushobora kugabanya ingano y’isukari ufata uhitamo iyo mu mbuto kurusha ahandi hose ituruka

Isukari yongera ibipimo by’umusemburo wa insulin, nawo ukajya gusembura ibice byo mu mutwe byongera umuvuduko wo gutera k’umutima, bikongera umuvuduko w’amaraso, ndetse bikagabanya ubunini bw’imijyana.

Kugabanya isukari ni intangiriro y’ubuzima bwiza nubwo kandi utagomba na none kongeramo umunyu mwinshi mubyo urya.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imbuto warya nijoro zikagufasha gutakaza ibiro

Kuri ubu hari inkundura yo kugabanya ibiro ku bantu benshi dore ko kugira...
28 October 2020 Yasuwe: 1838 0

Uko mu maso hawe hameze hari icyo bisobanuye ku buzima bwawe

Kubyuka ugasanga mu maso hawe hajemo ibiheri cyangwa ibishishi ntawe...
27 October 2020 Yasuwe: 4811 0

Niba udakunda kunywa amazi,reba ibindi byo kurya byakurinda...

Kurinda umwuma udakoresheje amazi birashoboka cyane, nubwo akenshi iyo...
23 October 2020 Yasuwe: 4454 0

Umwihariko w’inyama y’umwijima

Inyama y’umwijima iri mu nyama zitavugwaho rumwe dore ko hari n’abavuga ko...
16 October 2020 Yasuwe: 3170 0

Reba intungamubiri zizwiho kurinda umusatsi gupfuka no gutuma ubyibuha...

Nubwo usanga abagore aribo bakunze gutereka imisatsi ariko n’abagabo babamo...
16 October 2020 Yasuwe: 3051 0

Uburyo bwiza bwo kweza uruhu nta ngaruka za Mukorogo

Ukwiye kwitondera cyane uruhu kugirango rugume rusa neza, rushya,...
11 October 2020 Yasuwe: 10118 3