skol
fortebet

Sobanukirwa itandukaniro riri hagati ya Makaroni ’Macaroni’ na Supageti ’Spaghetti’[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ku bantu bamwe cyangwa benshi usanga habaho kwitiranya macaroni na spaghetti. Nubwo byose ari ibiribwa bikomoka mu ngano ziba zakozwemo igipondo nuko zigatunganywa binyuze mu ruganda, ariko ku rundi ruhande ni ibintu bibiri bitandukanye ugendeye kuko biba biteye.

Sponsored Ad

Ubusanzwe icyo gipondo nicyo cyitwa pasta mu ndimi z’amahanga noneho ibitunganywamo bikaza ku mazina atandukanye nkuko habaho amandazi cyangwa imigati bitandukanye nyamara byakozwe mu gipondo kimwe.

Macaroni na spaghetti bitandukaniye hehe

1. Macaroni

Inkuru ishobora kuba mpamo cyangwa mpimbano ivuga ko umugabo Marco Polo wari mukerarugendo ubwo yavaga mu rugendo yamazemo imyaka 24 yaje kwereka abaturage ba Venice ibintu binyuranye yavanye mu Butariyani. Kimwe muri byo ni Macaroni. Ubusanzwe amakaroni aba ari magufi, kandi mo imbere harimo umwenge. Akenshi ni hagati ya 8cm na 12cm mu burebure uko macaroni iba ireshya kandi iba ibyibushye. Zishobora kuboneka zirambuye cyangwa zimeze nk’izihotaguye ndetse hari n’iziba zikoze nk’inyuguti ya C.

Izi ni macaroni zirambuye

2. Spaghetti

Spaghetti benshi bitaga macaroni

Spaghetti nazo zikomoka mu Butariyani. Zo zirangwa no kuba ari udukoni tunanutse cyane kandi zo nta kenge kabamo imbere. Usanga ari zo abantu benshi bakunze kwita macaroni ku bwo kwibeshya cyangwa se kubyitiranya. Gusa kuri ubu ushobora kubona na spaghetti ngufi nubwo ubusanzwe ziba zifite nka 40cm z’uburebure ari nayo mpamvu usanga akenshi bamwe mbere yo kuziteka babanza bakazivunagura.

Macaroni zimeze nka C

Niba nawe wajyaga ugirango ni ikintu kimwe mu mazina atandukanye noneho ubu usobanukiwe ko nubwo bikorwa mu bintu bimwe, bikagira intungamubiri zimwe ariko ari ibintu bibiri bitandukanye urebeye ku buryo biteye.

SOURCE: UMUTIHEALTH

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa