skol
fortebet

Sobanukirwa n’amwe mu magambo azimije ’Slangs’ agera kuri 41 akoreshwa n’ urubyiruko rw’ubu[IGICE CYA 2]

Yanditswe: Wednesday 15, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Muri iyi minsi aho ugenda utembera hose mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali, ugenda usanga urubyiruko rwinshi rusigaye rukoresha amagambo amwe n’ amwe agoye kuyasobanukirwa, hakaba hari n’abibaza niba ibyo bavuga ari Ikinyarwanda cyangwa urundi rurimi rw’ amahanga.

Sponsored Ad

Aya magambo mashya agenda yumvikana mu rubyiruko akenshi yakunzwe kurangwa n’ abahanzi bakora injyana ya Hip Hop. Bayifashisha mu rwego rwo kuzimiza abantu bakuru kugira ngo ibyo bavuga bimenyekane mu rubyiruko gusa.

Urubyiruko rwaganiriye n’ikinyamakuru Umuryango.rw rwadutangarjie ko rukoresha izi mvugo (slingues/slangs), mu rwego rwo guca amarenga no kwirinda kwerura mu ruhame icyo baba bashaka kuvuga.

Urubyiruko cyangwa abantu bakuze bagorwa no gusobanukirwa icyo uru rubyiruko ruba rushatse kuvuga iyo hakoreshejwe mvugo nk’izi.

Dore amwe muri ayo magambo n’ ubusobanuro bwayo;

1. Injuga : Kubwira umuntu amagambo atari ukuri hari icyo umushakaho, Kureshya umuntu

2. Kuyoka : Iri jambo twarigereranya no gusobanukirwa cyangwa kubona. Iyo umusore abwiye mugenzi we ati ‘man, urayoka’ aba ashatse kumubwira ati ‘nshuti, urasobanukiwe’.

3. Kurya boyilo : Kumanuka kizimbabwe, gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

4. Ikirori : Ni ’ibirori’ mu busanuro busanzwe bumenyerewe ariko iri naryo ni rimwe mu magambo avugwa inshuro nyinshi zishoboka cyane cyane iyo iminsi ya Week-end yegereje. Buri wese aba arimo ashaka aho ajya gutangirira ikiruhuko cye mu bitaramo bitandukanye.

5.Kugigiza: Gutereta umuntu ikintu ugahatiriza ntuvirire (Guhatiriza)

6. Magendu : iri ni ijambo rikoreshwa hagamijwe kuvuga ibintu byose bikozwe mu buryo butari bwiza. Urebye neza usanga n’ubwo iri jambo riri gukoreshwa cyane n’urubyiruko rw’iki gihe, nyamara ntabwo ubusobanuro nyabwo dusanzwe tuzi bwahinduwe !

7. Ikosora : Ni ikosora mu buryo busanzwe buzwi, ariko iri ni jambo riri gukoreshwa cyane mu ruhando rw’abahanzi. Nk’iyo umuhanzi umwe akoze indirimbo igakundwa (ikajya kuri hit) hanyuma mugenzi we agahita akora indi iyirenzeho. Nibwo usanga bivugwa ko habayeho ‘ikosora’.

8. Boubouti, Inzego : Umukunzi w’umukobwa (girlfriend). Ijambo boubouti ryamenyekanye kubera gukoreshwa cyane n’abahanzi bo mu itsinda rya Tuff Gangz.

9. Kunanira, Gukatira : Guhakanira.

10. Gupapara: Kugenda.

11. Dilu (deal), agakino : Shuguri, gahunda.

12. Inkangu, imbaha : indaya.

13. Za nduru : ibibazo bihoraho.

14. Agasaraba : Umuvumo, ikibazo.

15. Abavinodi, abayuda, bene Adamu, Ab’isi : Aya yose ni amagambo akoreshwa n’urubyiruko mu rwego rwo kuvuga abantu bagize nabi, badashimishwa no gutera imbere kwawe bahora bashimishijwe no kukubona mu bibazo cyangwa se uhangayitse.

16. Akagendo : Urupfu.

17.Agatigito, Kurya Reggae : Kugenda n’amaguru.

18. Gucakaza: Gusaka umuntu

19. Imbiriti, iribenga : Telefoni.

20. Gukina iribenga : Kwiba telefoni.

21. Imikimba, imipeso, ubukaro : Amafaranga.

22. Gupesa : Gutanga amafaranga, kwishyura.

23. Kujya mu gikapu, kuryama : Kutamenya ibigezweho, kwiburisha.

24. Kuzinura, gukuzaho : Guheza umuntu, kumwambura.

25. Kurya abana : Iri jambo rikoreshwa mu buryo 2 kandi butandukanye. Uburyo bwa mbere ni ukuvuga gusambana naho uburyo bwa kabiri ni ukuvuga kwemeza abantu, kumenyekana bidasanzwe.

26.Ishumi, homi (homie) : Inshuti magara, mugenzi wawe, umujama.

27. Ingaru : Igihombo uterwa no kugurisha ibyo utagombaga kugurisha, bigatuma babikugarurira.

28. Ubunyereri : Ubusa, ubukene. Iyo umuntu avuze ngo ari ku bunyereri aba avuze ko ‘ntako ameze mu mufuka’.

29. Hahiye (gushya) : Iri ni ijambo rikoreshwa n’abantu bari mu birori. Ujya kumva ukumva umwe ahamagaye undi ngo ‘man hahiye’ cyangwa se ngo ‘ikirori cyahiye’. Aba ashatse kuvuga ko ibintu byaryoshye , hameze neza.

30. Gupfubura : Kuri iyi nshinga ni naho hava jambo ‘umupfubuzi’ rivugwa n’abantu b’ingeri zose muri iki gihe. Ahanini ijambo umupfubuzi rikoreshwa ku musore usambana n’abagore bubatse, bavuga ko batanezezwa n’ibihe bagirana n’abagabo babo bashakanye, ahubwo bakanezezwa no kuba bari kumwe n’utwo dusore ahanini usanga tunangana n’abana babo. Aba bagore nibo usanga bazwi ku izina rya ‘Sugar mummies’.

31. Amafuri (Free), Swingi na Holo: Aya magambo uko ari atatu bayakoresha iyo bashaka kuvuga umuntu utameze neza mu gihe yanyoye inzoga cyangwa yasomye ku gatabi "urumogi” bakavuga ko ari furi cyangwa holo, yasinze.

32. Kuvuna: Kuvuna ni rimwe mu magambo agezweho mu rubyiruko bakaba barikoresha bashaka kuvuga ikintu cyiza aho umwe mu baraperi yagize ati "iyo tuvuze kuvuna tuba dushaka kuvuga ikintu kirenze”.

Aha urugero ni uko ushobora kuvuga ngo uriya mukobwa aravuna ushaka kuvuga ko ari ihoho cyangwa se ukavuga ngo "mfite indirimbo ivuna foo”. Aha uba ushaka kuvuga ko ari nziza cyane.

33. Gukora ijisho: Iyi mvugo ikoreshwa umuntu ashaka kwerekana ko hari ikintu yanyoye agasinda kuburyo amaso ye abona ibitandukanye n’iby’abandi.

34. Kwiraburiza: Kwiha rubanda

35. Gukasirwa: Guterwa umwaku

36.Gupimisha ku biro : Kuryamana n’indaya

37. Gufuragira: Kurya ibiryo cg ikindi kintu. (ibiryo cg umwana)

38.Umukinnyi: Umusambanyi ukomeye cyangwa umujura

39. Gukubita agahanga hasi: Gukora iyo bwabaga

40 Kuyoka intero: Kumenya uko byifashe.

41. Gukuzaho: Guhemukirwa

Ibitekerezo

  • Hari ibyo wibagiwe : mu mandazi, gukora Umuti,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa