skol
fortebet

Sobanukirwa neza ibintu 10 wakora umunsi wose ukakubera mwiza mu buryo utacyekaga

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Kubyuka kare, koga amazi akonje, gukurikiza amasaha y’ikiruhuko mu kazi ukora no kumva umuziki ni bimwe mu bintu abahanga bemeza ko kubikurikiza mu buryo buhoraho bituma umunsi ukugendekera neza biruseho.

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’umwaka usanga abantu baba bafite imigambi n’imishinga bifuza gusohoza ariko uburyo bakoreshamo igihe cyabo bituma babigeraho cyangwa bikabananira.

Dailmail yifashishije abatoza babigize umwuga, Seana Forbes na Bejamin Bulach, bo mu kigo Freeletics gitoza siporo zitandukanye batangaza ibintu 10 byafasha umuntu gukoresha umunsi we neza ku buryo atabyicuza.

Kugabanya uburyo ukoreshamo telefoni

Ubushakashatsi bwerekanye ko mu masaha umunani n’igice abantu bamara bakoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, agera kuri atatu kugeza kuri ane baba bahugiye muri telefoni.

Kuva kuri telefoni ugakoresha ayo masaha mu gukora siporo, gusoma, kwandika, kwiga ibintu bishya, guteka cyangwa guhura n’inshuti zawe byatuma wunguka ibintu bishya muri uwo munsi.

Ibindi bavuga ko bikwiye kugabanywa ni ugutinda kuri televiziyo, gukina imikino yo muri telefoni n’ibindi bitwara igihe mu ikoranabuhanga.

Gufata umwanya wo kugenda n’amaguru

Bitewe n’amasaha umuntu amara yicaye mu biro imbere ya mudasobwa, ubwonko bugeraho bukanebwa.

Aba batoza bavuga ko umuntu aba akwiriye gufata akaruhuko uko bimushoboyeke.

“Guhaguruka ugatambagira bikemura ibintu byinshi muri wowe kandi nta mpamvu yo kwirengagiza isano iri hagati y’ubwonko n’ikirenge.”

Iyo umuntu arimo agendagenda umutima utera byihuse,amaraso atembera neza, umwuka mwiza ugera mu bihaha ndetse no mu bwonko.

Kumva umuziki

Hari impamvu nyinshi zituma bavuga ko kumva umuziki bigira akamaro nko gukora siporo akaba ari na yo mpamvu umuziki wifashishwa muri siporo zitandukanye.
Umuziki utuma ubwonko n’imikaya bikorana neza igihe cyose umuntu arimo gukora imyitozo.

Aba bahanga bemeza ko niba umuziki ufasha abantu kugira umuvuduko mu myitozo ngororangingo ari na ko abantu baba bakwiriye gukora urutonde rw’umuziki bakunda ukabafasha gukora akazi kabo bashinzwe ka buri munsi.
Bavuga ko n’iyo waba ukora akazi kagoye cyangwa se udakunda umuziki ushobora gutuma ugakora neza kandi vuba umunsi wawe ukarushaho kukuryohera.

Kora ikintu kimwe ubanze ukirangize

Gutangira ibintu 10 ntugire na kimwe usohoza ni ikibazo gikomeye kuko guhora usubika ibintu nta na kimwe usohoje bisobanuye ko uba urimo guta igihe. Nubwo byagorana ariko ngo ni byiza gusoza umunsi ugaragaza ko hari icyo wagezeho.

Ni byiza kubyuka kare

Abantu bagera ku bintu bikomeye kandi ugasanga barishimye ni abimenyereje kubyuka kare.

Niba ushaka ko umunsi wawe ukugendekera neza, byuka kare. Ni byiza ko umuntu aba abyuka amasaha atatu mbere y’uko akazi ke gatangira kuko iyo watinze kubyuka, umunsi wawe wose uwumara ufite igihunga usa n’urimo kugerageza kwishyura amasaha yagucitse.

Ukwiye kwimenyereza koga amazi akonje

Koga amazi akonje mu gitondo bigutandukanya no kuba wakwifuza gusubira mu buriri, bituma wumva ufite imbaraga ndetse bikagufasha gushyira umutima mu kazi ugiye gukora. Abahanga bavuga ko amazi akonje atuma amaraso atembera neza ndetse n’umubiri ukagira ubudahangarwa.

Iga kuvuga ‘oya’

Igihe ibintu birimo kukuzaho bihabanye n’intego ndetse n’icyerekezo wihaye, ugomba guhagarara ukavuga ‘oya’. ’Kuvuga ‘oya’ ntabwo ari intege nke ahubwo ni uguhesha agaciro umurongo ugenderaho.

Gira akamenyero ko gukora imyitozo ngororangingo

Kugira ngo umunsi wawe ukugendekere neza ni uko gukora imyitozo ngororangingo ubigira umuco.Siporo ituma ubwonko bukora neza, umubiri ugasohora imyanda ndetse bigatuma umuntu agira umwete mu byo arimo.

Koresha amasaha y’ikiruhuko neza

Ugomba guhindura iminsi yawe y’ikiruhuko ntibe iyo kuba umunebwe ahubwo ukayibyaza umusaruro. Nta gihe kirenze icyo ufite uzabona ahubwo ugomba kwiga gukoresha icyo ufite. Ugomba kwiyitaho mu mafunguro ufata kuko usanga hari ubwo impera z’icyumweru zituma iminsi yose isigaye uyikoramo nabi kuko witwaye nabi.

Tandukana no gushaka inzitwazo

Kugera ku ntego z’ibyo wiyemeje ni uko ugomba kuba umuntu utagira inzitwazo.
Ugomba kwiyemeza, ugatandukana no kuvuga ngo harakonje, harashyushye, byaratinze, haracyari kare n’andi magambo nk’ayo.

Iyo uvuze ko nta mwanya ufite birangira koko nta mwanya ubonye kandi ibyo bituma umunsi wawe utagenda neza kuko inzitwazo zizitira ibyo wabashaga kugeraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa