Sobanukirwa neza n’indwara ya Rubagimpande,abo yibasira ndetse n’ibimenyetso byayo

14 May 2017. | Opinion | 3 Ibitekerezo | Martin Munezero
  • Sobanukirwa neza n’indwara ya Rubagimpande,abo yibasira ndetse n’ibimenyetso byayo

Sobanukirwa n’indwara ya Rubagimpande "RHEUMATOID ARTHRITIS"

Nkuko tubikesha www.webmd.com, Rubagimpande ni indwara iterwa n’uko abasirikare b’umubiri bahindukana hagati yabo bigatuma ahanini ingingo z’umubiri zangirika usibye ko atari zo gusa, ari umutima, uruhu, amaso, ibihaha, imiyoboro y’amaraso ndetse n’imyakura bishobora kuhazaharira.

Ubundi rubagimpande yibasira abantu bameze gute ?

Abantu bageze mu zabukuru ni bo bakunze kuyirwara uretse ko n’abakiri bato bashobora kuyirwara usibye ko bidakunze kubaho.

Umuntu urwaye rubagimpande ashobora kugira ibimenyetso bikurikira :

* Ububabare
* Guhinda umuriro mwinshi kw’ingingo
* Ibindi bimenyetso bigaragara ku bice byose by’umubiri kandi bikazira rimwe ni : Kubabara inkokora, amavi n’intoki, hakiyongeraho kugagara kw’ijosi cyane mu gitondo cyangwa igihe umuntu amaze umwanya aruhuka.
* Ingingo zose z’umubiri zikabyimbira icyarimwe ari na ko zizamo amazi
* Kubyimba inkokora, amavi n’ingingo z’intoki

Ibitekerezo
  • MyPassion

    Manai
    16 May 2017 - Musubize

    Ese Niyo basigaye bita umuvuduko??

  • MyPassion

    Novata
    15 May 2017 - Musubize

    Nibyo koko kuyisobanukirwa gusa ntibihagije ahubwo hakwiye no kugaragazwa uko yakwirindwa ndetse n’uburyo uwayirwaye yavurwa. Kugeza ubu amavuriro akoresha imiti ya kzungu ntarabasha kuyivura icyakora atanga imiti yoroshya ububabare ariko hari imiti y’abashinwa ikoze mu bimera iyivura igakira burundu kandi nta zindi ngaruka itera ku buzila bw’uwayikoreshaje. Ukeneye kugezwaho iyo miti wahamagara 0788449901 cyangwa 0728449902

  • MyPassion

    Habineza Augustin
    14 May 2017 - Musubize

    Gusobanukirwa Niyondwara Gusa Ntibihagije Ese Iravurwa Igakira? Imiti Yayo Ibonekahe?

Tanga Igitekerezo