skol
fortebet

The Ben ushinjwa kwitukuza yashatse umuganga umufasha kongera kwirabura[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 17, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

The Ben umaze iminsi ashyirwa mu majwi ko yakoresheje amavuta adasanzwe mu guhindura uruhu nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye mu 2010, yatangiye gushaka uburyo bwamufasha kongera kwirabura.
Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda mu 2010 ajya kuba muri Amerika, yagiye ari umusore w’igikara kinoze ariko ubwo yagarukaga mu Ukuboza 2016 agitunguka ku Kibuga cy’indege benshi batunguwe no kubona asigaye afite inzobe ibengerana. Nubwo hari amagambo yacicikanye ku mbuga (...)

Sponsored Ad

The Ben umaze iminsi ashyirwa mu majwi ko yakoresheje amavuta adasanzwe mu guhindura uruhu nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye mu 2010, yatangiye gushaka uburyo bwamufasha kongera kwirabura.

Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda mu 2010 ajya kuba muri Amerika, yagiye ari umusore w’igikara kinoze ariko ubwo yagarukaga mu Ukuboza 2016 agitunguka ku Kibuga cy’indege benshi batunguwe no kubona asigaye afite inzobe ibengerana.

Nubwo hari amagambo yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru ko The Ben yitukuje ndetse asigaye yisiga amavuta yatumye uruhu rwe ruhinduka, we yabwiye Samedi Détente kuri Radio Rwanda ko ‘byamubayeho nk’impanuka’.

Yagize ati “Nabyita nk’uburangare bw’abahungu, ntabwo nigeze mbigiramo uruhare na gato. The Ben yongeye kuba Mugisha Benjamin, ntabwo nkisiga amavuta y’amazi ku mubiri.”

The Ben yashimangiye ko akigera muri Amerika yisigaga amavuta ku mubiri atazi neza ko azamugiraho ingaruka bityo nyuma yo kumenya ko agenda ahinduka inzobe yafashe umwanzuro wo guhagarika ubwoko bw’amavuta yakoreshaga mbere ahitamo kujya yisiga ayitwa ‘Vaseline’.

Ubu, yagannye mu baganga bamufasha kwita ku ruhu mu buryo bwo gushakisha uko yasubirana igikara yahoze afite mu myaka icumi ishize mbere y’uko yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati: “Usa n’aho ubangamiwe, na mama wawe akakubaza ‘ese The Ben byakugendekeye gute’. Yego yarabimbajije […] ariko ubu nabonye umuganga umfasha gusobanukirwa uko mbigenza, ubu natangiye kongera kuba wa wundi.”

The Ben abazwa ku buzima yaciyemo muri Amerika mbere y’uko abona ibyangombwa bituma asohoka akagaruka mu Rwanda, yavuze ko yabaga mu muryango w’Abanyamerika[afata nk’ababyeyi be] bamwitagaho bakamumenyera buri kintu cyose.

Yemeza ko nta kandi kazi yakoze mu buryo bwo gushakisha imibereho, n’ako yakoraga ngo byari ugufasha uwo muryango mu ikompanyi yawo bwite. Ati :“Nabita nk’ababyeyi, mu by’ukuri sinigeze ngira ikibazo icyo ari cyo cyose […] Bari bahari muri gahunda yanjye yo kuba hariya muri Amerika.”

Abajijwe niba uyu muryango ari na wo wamuguriraga imyambaro n’ibindi byose umusore akenera mu buzima busanzwe, yagize ati: “Nabonaga amafaranga avuye mu Rwanda kubera Caller Tunes, baduhaga amafaranga hafi buri mezi atatu y’igihembwe njyewe na Meddy. Ayo mafaranga yakoraga ibintu byinshi, ubundi habagaho gahunda z’ubukwe, umuntu akifuza ko waririmba mu bukwe bwe hanyuma hakabaho kumvikana ikintu runaka.”

The Ben ngo aritegura gusohora indirimbo yakoranye n’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Say Shay wo muri Nigeria, Juliana Kanyomozi, Tiwa Savage ndetse ngo hari indirimbo afitanye na Ali Kiba, iyi ateganya kuyishyira hanze mbere yo gusubira muri Amerika.

Yavuze ko afite itsinda ry’abareberera inyungu z’ubuhanzi bwe rikorera mu Mujyi wa Chicago, iri niryo ryamufashije gukorana n’aba bahanzi bose n’indi mishinga afite muri iki gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa