skol
fortebet

Ubuhamya bw’umugore wivugira ko yarongowe na Satani nyuma yo gushyingirwa

Yanditswe: Sunday 15, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Elaine ni umwe mu baramyi ba Satani waje kubohorwa na Dr Rebecca Brown, umugangakazi Imana yahamagariye kubohora abari mu minyururu ya Satani, bagenda biyongera cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Aho ngaho mu gace Rebecca Atuyemo, ngo hari umuryango w’abaramyi ba Satani(satanistes), bitwa Fraternite,(nibaza niba ntaho bahuriye na Illuminati, ariko Nkuko Rebecca abivuga, ngo aba bagenda bagira amazina atandukanye, bitewe n’aho baherereye), abo rero ngo baramya Satani, bakamutambira (...)

Sponsored Ad

Elaine ni umwe mu baramyi ba Satani waje kubohorwa na Dr Rebecca Brown, umugangakazi Imana yahamagariye kubohora abari mu minyururu ya Satani, bagenda biyongera cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Aho ngaho mu gace Rebecca Atuyemo, ngo hari umuryango w’abaramyi ba Satani(satanistes), bitwa Fraternite,(nibaza niba ntaho bahuriye na Illuminati, ariko Nkuko Rebecca abivuga, ngo aba bagenda bagira amazina atandukanye, bitewe n’aho baherereye), abo rero ngo baramya Satani, bakamutambira n,ibitambo ku buryo bajya bica abantu bakabagira ibitambo. Elaine rero we yari yarazamutse mu ntera agera ku rwego rwo kuba Umupadirikazi (pretresse), wa Satani.

Nkuko tubibona mu gitabo Rebecca yanditse, “Il est venu liberer les captifs”, uyu Elaine atumwe na Satani yari yaragerageje kenshi kwica Rebecca ariko birananirana, kugeza igihe Rebecca ahubwo, ku bw’imbaraga z’Imana ariwe waje kubohora Elaine, amuhindurira gukorera Yesu, ibintu byarakaje Satani bitavugwa.

Mbere ariko yuko Elaine akizwa, yaje gutoranywa kuba umugore wa Satani kuko aho muri Amerika Satani mu bapadirikazi be aba afitemo abagore batandukanye(Ndabizi biraruhije kubyemera, ariko hari ibintu byinshi tutazi mu isi y’umwuka) Elaine rero niwe witangira ubuhamya bw’ukuntu yarongowe na Satani, avuga uko byagenze, uburyo yari yateguwe, yarimbijwe nyine nk’umugeni, n’ukuntu Satani yaje yafashe isura y’umusore w’uburanga buhebuje.

Elaine asobanura neza n’uburyo habaye igikorwa cyo guhuza ibitsina, aha ngaha si ngombwa kujya mu busobanuro bwose, gusa nkuko Elaine abivuga, nuko nta cyiza yigeze abona mu gukorera Satani, ahubwo ko ari imibabaro yakuyemo gusa. Elaine tubona ko nyuma yaje gukizwa, ariko byaragoranye, Satani aramuhiga, habaye intambara ndende hagati ya Satani, abakozi be barwanya Rebecca, bashaka kumwica we na Elaine, ariko nyuma Yesu arabaneshereza.

Ibitekerezo

  • Imana ishimwe KO yarokotse! Yezu ntakimunanira ni urutare ruzima uwumwitwaje ntahungabana.

    Muvyukuri ndaho ntagitangaje kirimwo kuko satani akorera kwisi yose kandi ivyakora twebwe abantu twibazako bidashoboka nivyishi!muze rero tube inyegu zihariye za YESU niho tuzobasha gutsindauwo murwanizi!

    nn abapadiri babagor barabaho?

    Murakoze kuri iyi nkuru ariko irasondetse cyane. Nta kintu mutubwiye pe. Kuba satani ari mubi turabizi; tuzi ko no kumukorera ari bibi. Icyo mwagombaga kutubwira aha no ibyo Alaine yahuye nabyo kwa satani nuko yumva noneho ameze neza kwa Yesu ariko nabyo muvuze.

    Murakoze kuri iyi nkuru ariko irasondetse cyane. Nta kintu mutubwiye pe. Kuba satani ari mubi turabizi; tuzi ko no kumukorera ari bibi. Icyo mwagombaga kutubwira aha no ibyo Alaine yahuye nabyo kwa satani nuko yumva noneho ameze neza kwa Yesu ariko nabyo muvuze.

    Narinziko habaho ba Maman Pasteurs,abapadirikazi nubwambere mbumvise babaho?wadufasaha wowe watanze inkuru ukadusobanurira,merci

    Bene ibi ni imitwe.Ni nka babandi bavuga ko bapfuye bakajya mu ijuru bakagaruka ku isi.Cyangwa babandi babeshya ngo imana yaberetse.SATANI,Abadayimoni n’abamarayika,ntibagira sex.Niyo mpamvu Yesu yabwiye abantu ko mu ijuru batarongora.N’abantu bazajya mu ijuru ntabwo bazarongora.Ariko abazasigara ku isi nshya izaba paradizo (imigani 2:21,22),bazarongora kandi babyare abana nkuko Yesaya 65:23 havuga.

    Imana Ni Nkuru Ishoboye Vyose!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa