Ubuhamya: Dr.Pierre Damien yagaragaraje uruhare rw’ Ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi

22 November 2016. | Opinion | 19 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Ubuhamya: Dr.Pierre Damien yagaragaraje uruhare rw’ Ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi

Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe ubu akaba ari Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe (Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor),yatanze ubuhamya bugaragaza uruharwe rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu buhamya Dr.Pierre Damien yahaye ikinyamakuru The New Times agira ati’’Ku mugoroba umwe wo mu Ukuboza mu myaka irenga 20 ishize, ubwo navaga ku ishuri ntashye mu rugo nahuye n’ abasirikari b’ Abafaransa ntazibagirwa.

Nigaga muri kaminuza ya Rubumbashi, mu cyahoze ari Zaire, ubu ni Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Nari ngiye mu biruhuko by’iminsi mikuru. Nageze ku mupaka w’ u Rwanda na Congo mpamara isaha bagenzura, mu saa kumi n’ebyiri z’ umugoroba wo kuwa 15 Ukuboboza 1990, ninjiye mu Rwanda.

Njye n’ abandi bagenzi twari kumwe twahingukiye kuri bariyeri yariho abasirikare batanu b’ Abafaransa na babiri b’ Abanyarwanda, bose bari bafite intwaro nyinshi. Umusirikare w’ umufaransa yansabye kumwereka irangamuntu. Mwereka pasiporo, byatumye ahita arakara arambwira ngo nsubireyo. Nasubiyeyo ngaruka ku munsi ukurikiyeho nsanga kuri ya bariyeri hari abandi batari babandi ariko amabwiriza atahindutse.

Kwaka amarangamuntu kwari ukugira ngo barebemo amoko kuko bashakaga kumenya abatutsi n’abatari bo. Abafaransa n’ingoma yariho babona abatutsi nk’imbogamizi. Amarangamuntu yagaragazaga amoko y’ Abanyarwanda ni na bumwe mu buryo bwakoreshejwe mu kumenya abatutsi muri jenoside.

Ngarutse ku munsi wa kabiri nabwo banyangiye kwinjira ndahaguma, nyuma umusikare w’ umufaransa yegereye umunyarwanda bantega amatwi bampata ibibazo, birangira banyandikiye agapapuro mu Kinyarwanda barandeka ndakomeza.

Umuryango wanjye wari utuye kuri kilometero 80 uvuye ku mu paka, nateze bisi, turagenda twenda kugera mu mujyi wa Ruhengeri twahasanze indi bariyeri. Yariho abasirikare bane b’ Abafaransa bafite imbunda bategeka buri wese wari muri bisi kuyisohokamo. Badushyira ku mirongo abahutu ukwabo abatutsi ukwabo, bareba mu marangamuntu bagamije kurebamo abatutsi.

Umusirikare w’ umufaransa namweretse pasiporo, arayanga mwereka agapapuro kanditse mu Kinyarwanda. Umusikare w’ umunyarwanda amusemurira ibyanditsemo kugira ngo mbone uburenganzira byo kujya mu rugo mu muryango wanjye.

Abatutsi bahuraga n’akaga, barafungwaga, bagatotezwa, bagakorerwa byombi bakanicwa. Namaze mu rugo ibyumweru bibiri ariko muri icyo gihe propaganda yo kurwanya abatutsi yari ikabije.

Akomeza avuga ko Uru ari urugero rumwe muri nyinshi zigaragaza uruhare rw’ Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi ndetse ko Guverinoma y’Uburansa yateguye ibitero byinshi bigamije kwirumbura bitababariye abatutsi barenga miliyoni.

Ati’’Biragoye kumva ukuntu hari ibimenyetso byinshi bigaragaza uruhare rw’ Abafaransa muri jenoside yakorewe abatutsi, hakaba hashize imyaka irenga 20, iki gihugu cy’ I Burayi kigihanganye n’ u Rwanda. Nibura guverinoma y’ U bufaransa yakabaye isaba imbabazi Abanyarwanda.

Jenoside n’ icyaha cyibasira inyoko muntu, imbaraga n’ icyubahiro igihugu gifite no kumara igihe kirekire ntibishobora guhanagura uruhare rw’ Ubufaransa mu bitabo by’ amateka. Amateka akomeza kutwigisha, ubutabera iteka buranesha.

Nemezwa ko umunsi umwe guverinoma y’ Ubufaransa izemera uruhare yagize mu itegurwa n’ ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Rube uruhare rwa politiki, urwa gisirikare, n’ inkunga y’ amafaranga.

Inzobere, abashakashatsi n’ abanyamakuru bagaragaje uruhare rw’ Ubufaransa mu Rwanda mbere 1994, gukomeza kugeza ku buyobozi buriho uyu munsi i Kigali.

Mu by’ ukuri ntabwo binyuze mu nyurabwenge kurwanya guverinoma yatumye igihugu, abaturage, umuryango impande zose zivuka kandi zikaniyubaka bundi bushya mu gihe gito.

Ubufaransa uko bubona u Rwanda buracyatekereza gusenya. Mu gihe ingaruka za jenoside zikiri umuzigo ku Rwanda, bike birimo n’ ubushotoranyi bw’ Ubufaransa bitsinze u Rwanda rwasubira mu minsi mibi.

Dr Pierre Damien watanzeu ubu buhamya

Iki gitekerezo cyanditswe na Dr Pierre Damien Habumuremyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe(Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor)./ cyashyizwe mu kinyarwanda na Nsanzimana Ernest

Ibitekerezo
  • MyPassion

    kamegeri
    4 December 2016 - Musubize

    UMUNTU UZUBWENGE AGUGA IBINTU BIDAFITE EPHO NA RUGURU!!! IYO AVUGA 1994 AKAREKA KUBESHYA UYU ARABABAJE NABABISOMA BABONA AHO UBWENGE BWE BUHAGAZE. ESE KUKI YAGIRAGA PASSEPORT ABANDI BANYARWANDA BARAZIBIMAGA,,???
    bage bareka kwiyemera mumafuti kuko ateranya kubwinda zabo.

  • MyPassion

    kamegeri
    4 December 2016 - Musubize

    UMUNTU UZUBWENGE AGUGA IBINTU BIDAFITE EPHO NA RUGURU!!! IYO AVUGA 1994 AKAREKA KUBESHYA UYU ARABABAJE NABABISOMA BABONA AHO UBWENGE BWE BUHAGAZE. ESE KUKI YAGIRAGA PASSEPORT ABANDI BANYARWANDA BARAZIBIMAGA,,???
    bage bareka kwiyemera mumafuti kuko ateranya kubwinda zabo.

  • MyPassion

    kamaritA
    25 November 2016 - Musubize

    PM SAZA NEZA UTANDURANIJE.POLITIKE YO MURI AFURTIKA NI GATEBE GATOKI. KO WATANGAJWE N’UKO BAKWATSE IBYANGOMBWA, NIWOWE WENYINE BABYAKAGA. LETA WAYOBORAGA NTIJYA IBYAKA . BARRIERE NTIZISHYIRAHO BURI GIHE. KO NTACYO UZIVUGAHO.NIBA UZI UKURI UJYE UKUVUGA KOSE KANDI BURI GIHE MAZE UREKE KUJIJISHA ABANYARWANDA. BYABA BYIZA WIKOSOYE KUKO NIBYO BYAKUGIRIRA AKAMARO KUKO NTURI MISEKE IGOROYE

  • MyPassion

    kamasa
    24 November 2016 - Musubize

    Ibyo uyu WABAYE pm AVUGA NTA GISHYA KIRIMO KUKO NTA GIHE IYO BIBAYE NGOMBWA HNTA GIHUGU NA KIMWE BADASHYIRAHO BARRIERE. nino baziahyira mu mihanda buri gihe.NIBA ASHAKA GUHAKWA NAPFUKAME NEZA KANDI AJYE YIBUKA KO N’ABANDI BAKENEYE KURYA KUKO SI AKARIMA KA SE .ASAZANE UBWENGE NTAGAHORE ATETA NK’UMWANA

  • MyPassion


    23 November 2016 - Musubize

    Ahaaa ukuri kuraryana ’ ahaturavuga kuri génocide bitandukanye nubwicanyi kandi ibyintambara yanyuma ntawe utayizi rero murekeke kwitiranya kbs bavandi

  • MyPassion

    Muhire J
    23 November 2016 - Musubize

    Uyu mugabo mumwitondere azi kwihakirwa abeshya.Yarakugendeye i Burkina Faso ati ndandika kuri genocide aba ahakuye doctorat yamuhesheje umwanya ukomeye...mwese muzi uko yitwaye.Noneho ubu arimo kumanika abahutu kandi atanasobanura amagambo.Ni gihwahwanya wikundira ubutegetsi no kuyobora.Ahubwo mumwizeho neza mwasanga nawe afite byinshi ahishe!!!!

  • MyPassion

    tuyisenge Jean Claude tuc
    23 November 2016 - Musubize

    Ukuri nuko Genocide nabayeho abatutsi barishwe kdi umuntu nyawe ni ushyigikira ukuri njye numva uwayikoze uwagize uruhari wese yahanwa gsa na leta iriho niba koko bashaka amahoro mu Rda bakore ubushakashatsi ku bandi bishwe kuko n abahutu barishwe hari n abarenganye.

  • MyPassion

    tuyisenge Jean Claude tuc
    23 November 2016 - Musubize

    Ukuri nuko Genocide nabayeho abatutsi barishwe kdi umuntu nyawe ni ushyigikira ukuri njye numva uwayikoze uwagize uruhari wese yahanwa gsa na leta iriho niba koko bashaka amahoro mu Rda bakore ubushakashatsi ku bandi bishwe kuko n abahutu barishwe hari n abarenganye.

  • MyPassion

    kamasa
    23 November 2016 - Musubize

    uyu mugabo arashaka indnke nk’ibisanzwe. Yategereje iki ngo atange ubu buhamya. Nk’uko babivuze ini opportunuste. uTWO AMAZE KURYA NITWO TURIOMO KUMIUVUGISHA. Bamusezerera nka PM yavuze iki? ndizera ko mubyibuka.

  • MyPassion

    MUKARUGIRA EMERANCE
    23 November 2016 - Musubize

    ariko mana kuki mutanyurwa, buriya murabona Damien abeshya hehe?Jye ndabizi, ndamuzi twarigaye, ibyo avuga nibyo 100% rero ntimukajye muhimbira umuntu ibyo adafite kumutima we, mujye mureba ibyanyu rwose kandi numugabo muzima.ko nunva mushaka kumujyana muri France atahashaka, nimujyeyo mwenyine.

  • MyPassion

    Hadassa
    23 November 2016 - Musubize

    Haaaa.ubu nibwo wibutse gushimja abafransa???
    Ayiweeeeeeee...urumva uri tranquille

  • MyPassion

    Hadassa
    23 November 2016 - Musubize

    Haaaa.ubu nibwo wibutse gushimja abafransa???
    Ayiweeeeeeee...urumva uri tranquille

  • MyPassion

    Kavatiri
    23 November 2016 - Musubize

    Uyu mugabo Pierre Damien HABUMUREMYI ntabwo mwese mumuzi neza, muzaba mumubona cyangwa mumubarirwa igihe azaba yabaye icyo ashaka kubacyo. Imana niyo imuzi neza kandi ni nayo izi neza icyo agamije. Tumwifurije amahirwe.

  • MyPassion

    Akanyana Emelyne
    22 November 2016 - Musubize

    Ariko se Damien, koko uranze ubaye umuzindaro w’ibinyoma? Abakuzi tuzi ukuri kwawe, kuki wemera kuba igikoresho ukavuga ibyo utemera koko? Ubwo no iyihe legacy uzasiga imusozi? Ibyo bakubwiye NGO uhimbe se biratuma bagusubiza agaciro? Barakuvana mu nguni bakwegetsemo NGO uti Chancrlier? Ndi wowe napfa kigabo.

  • MyPassion

    umusaaza
    22 November 2016 - Musubize

    Uyu nyakubahwa Damien muramuziza ko atar’umuhezanguni nkamwe?none se icy’avuze kitar’ukuri n’iki?muzapfana roho mbi kdi n’urubanza rw’Imana ntimuzarurokoka,naho mwabyemera mutabyemera ibyabaye ntibizongera kdi abagabo nka Damien barahari ntibazabemerera kongera gutob’igihugu mwe n’abafaransa banyu,rero ngo ba nahimana bavuye gufat’amasomo mu bufaransa baragarutse,hahahahhhh ni muze

  • MyPassion

    Kamirindi A
    22 November 2016 - Musubize

    Uyu mugabo araruma ahuha.None se ubu aha ngo nubwo amoko atakivugwa arashaka kumvisha abantu ko ari umututsi? Icyo nzicyo ni uko uyu nubusanzwe abo biganye bamuzi twemeza ko ari opportuniste.Nareke kuvuga ibituzuye atubwire aho yari genocide iba ahubwo? Nyamara nawe wasanga atri shyashya ari ikigarasha mubindi!!!

  • MyPassion

    Terero
    22 November 2016 - Musubize

    Twizere ko atari amaco y’inda. Imana idufashe twese kuba abanyarwanda bazima.

  • MyPassion

    Kayihura Alexis
    22 November 2016 - Musubize

    UTI RURIYE ABANDI RUTAKWIBAGIWE,,,,SARKOZY SE NTIYAZISABYE. MUZAREGERE INKIKO MUREKE KUVUGIRA HASI NKURUSYO

  • MyPassion

    Bareba
    22 November 2016 - Musubize

    Uyu mugabo Pierre Damien Habumuremyi ashobora kuba ibyo avuga aribyo cyangwa atari byo, ariko icyo agamije cyo kirahari, kandi cyo kizaba cyo.

Tanga Igitekerezo