skol
fortebet

UBUHAMYA:Umugabo wajye yampohoteye inshuro 300 mu gihe nabaga nsinziriye

Yanditswe: Sunday 07, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umugore w’imyaka 26 y’amavuko uzwi ku izina rya Sarah Tetley yatangaje uko umugabo we witwa Charlie Tetley w’imyaka 34 y’amavuko yamuhohoteye maze akamushinyagurira mu gihe yabaga asinziriye,akaba avuga ko yashatse gusangira iyi nkuru mu cyizere ko bizafasha n’abandi bahohoterwa.
Sarah Tetley aganira na ITV yatangaje ko mu gitondo kimwe ubwo yabyukaga ko yabonye umugabo we amwataka.Charlie umugabo wa Sarah ntiyigeze afata amashusho ye ubwe ari guhohotera umugore we gusa,kuko ngo yanafataga (...)

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 26 y’amavuko uzwi ku izina rya Sarah Tetley yatangaje uko umugabo we witwa Charlie Tetley w’imyaka 34 y’amavuko yamuhohoteye maze akamushinyagurira mu gihe yabaga asinziriye,akaba avuga ko yashatse gusangira iyi nkuru mu cyizere ko bizafasha n’abandi bahohoterwa.

Sarah Tetley aganira na ITV yatangaje ko mu gitondo kimwe ubwo yabyukaga ko yabonye umugabo we amwataka.Charlie umugabo wa Sarah ntiyigeze afata amashusho ye ubwe ari guhohotera umugore we gusa,kuko ngo yanafataga amashusho muri cya gihe babaga bagezemo cyo gutera akabariro.

Sarah akimara kubivumbura ,yaragiye maze abiganiriza umuturanyi we byose,nuko uwo muturanyi nawe amugira inama yo kujya kuri Polisi bakagira icyo babikoraho kuko ngo ari ihohoterwa akorerwa n’umugabo we.

Charlie Tetley

Ubwo Sarah nawe nta kindi yakoze,yahise ajya kuri Polisi maze arabibatekerereza byose,nabo ntibatindiganya baramwumva bahita batahana mu rugo.

Ubwo Polisi ikimara kugera mu rugo rwaho batuye,nta kindi bakoze bahise bafata Mudasobwa igendanwa y’umugabo maze basangamo amashusho yafashe we n’umugore we bari gutera akabariro,ndetse n’ayandi yagiye amufata yasinziriye,ntabwo ari ibyo gusa kuko banasanzemo amafoto ye we n’umugore we ari k’umukoresha uburyo bukoreshwa n’abantu bakina filimi z’urukozasoni.

Sarah akaba yabwiye the sun ngo “Basanzemo Video zanjye nyinshi turi gukora imibonano mpuzabitsina ndetse n’izindi ari k’umpohotera nsinziriye”ikindi Sarah avuga ko kuva yashyinghirana n’umugabo we mu mwaka wa 2011 ko yari yaramubujije kumukoreshereza mudasobwa,kuko niyo yakoreshaga mu ijoro afata amashusho atabizi.

Uyu mugabo n’umugore biravugwa ko batandukanye,bityo uyu mugore Sarah akaba yarahise akundana na wa muturanyi we yabwiye ikibazo cye maze akamukangurira kujya kuri Polisi,naho umugabo we Charlie akaba yarakatiwe igifungo kingana n’imyaka 12 yose.

Ibitekerezo

  • Ariko se ubwo yararyamaga akamukorera iryo hohotera atumva koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa