skol
fortebet

[Ubusesenguzi]: Ese koko FERWAFA yaba ariyo nkomoko y’ikibazo kigiye gutuma Pepiniere FC isezera muri shampiyona?

Yanditswe: Tuesday 27, Dec 2016

Sponsored Ad

Ikipe ya Pepiniere FC, ni ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka w’imikino wa 2016/2017. Gusa ishyamba si ryeru hagati y’ iyi kipe n’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA,.Iyi kipe iravuga ko ishobora no kwikura muri Shampiyona y’ icyiciro cya mbere mu gihe FERWAFA itaha agaciro ubusabe bwayo.
Ese intandaro y’iki kibazo ni iyihe?
Mbere y’uko iyi shampiyona itangira, FERWAFA yashyizeho akanama gashinzwe kugenzura ibibuga byose bizakinirwaho imikino y’icyiciro cya mbere. (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Pepiniere FC, ni ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka w’imikino wa 2016/2017. Gusa ishyamba si ryeru hagati y’ iyi kipe n’ ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA,.Iyi kipe iravuga ko ishobora no kwikura muri Shampiyona y’ icyiciro cya mbere mu gihe FERWAFA itaha agaciro ubusabe bwayo.

Ese intandaro y’iki kibazo ni iyihe?

Mbere y’uko iyi shampiyona itangira, FERWAFA yashyizeho akanama gashinzwe kugenzura ibibuga byose bizakinirwaho imikino y’icyiciro cya mbere. Hari mu rwego rwo kureba niba ibyo bibuga byujuje ibisabwa kugira ngo yakire iyi mikino.

Nyuma yo kubigenzura, hatanzwe raporo ko ibibuga bya Gicumbi FC, Sunrise na Pepiniere bitujuje ibisabwa kugira ngo byakire imikino y’ikiciro cya mbere, babasaba ko hari ibyo bakosora.

Nyuma ikibuga cya Sunrise na Pepiniere birakomorerwa byemezwa ko bizajya bikinirwaho imikino y’icyiciro cya mbere. Byemejwe kandi ko Gicumbi izajya yakirira ku kibuga cya Mumena mu mujyi wa Kigali.

Ikibuga cya Pepiniere cyari kimaze kwakira imikino ibiri

Ese FERWAFA kuki yahinduye ikavuga ko Pepiniere itagomba gukinira ku kibuga cyabo cya Ruyenzi?

FERWAFA ngo imaze kubona amashusho y’umunsi wa 8 ikipe ya Pepiniere yakiriyemo Police FC, babonye iki kibuga cyarangiritse kuburyo kitakomeza gukinirwaho imikino y’icyiciro cya mbere, bahita bandikira iyi kipe bayimenyesha ko umukino w’ikirarane bafitanye na APR FC w’umunsi wa 6 shampiyona utarakiniwe igihe, ko bazawakirira kuri stade ya Kigali.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Pepiniere FC bwaremeye gukina uyu mukino kuko butari buzi ko ikibuga cyabo cyahagaritswe burundu kitazongera gukinirwaho imikino ya shampiyona, baje no gutsindwa uwo mukino na APR FC 2-0.

Nyuma y’uyu mukino FERWAFA yongeye kubwira iyi kipe ko itazongera kwakirira ku kibuga cyabo cya Ruyenzi, ko ahubwo bazajya bakirira ku kibuga cya Kicukiro, ndetse n’umunsi wa 10 ariho bazayakirira.

Ubuyobozi bwa Pepiniere bukibimenya bwahise bwandikira FERWAFA babasaba ko babareka bakajya bakirira ku kibuga cyabo. FERWAFA yabandikiye ibabwira ko ikibuga cya Ruyenzi kitazongera kwakira imikino ya shampiyona.

Pepiniere yabwiye FERWAFA ko itazakinira Kicukiro kuko ikibuga cyabo gihari kandi shampiyona yagiye gutangira ikibuga cyabo cyaremewe, bityo ko batazakirira Kicukiro kandi n’umukino w’umunsi wa 10 batawakiriye ku Ruyenzi bazaterwe mpaga kandi ko bashobora guhita banasezera muri shampiyona.

Igihe cyarageze, umunsi wa 10 Pepiniere ntiyagaragara ku kibuga ndetse ihita inaterwa mpaga.

Ese ubundi iki kibuga cyemerewe gukinirwaho cyujuje ibyangombwa?

Oya, kuko iyo kiba cyujuje ibyangombwa ntago kiba gihise giteza imvururu n’imikino ibanza itararangira. Aha impamvu umuntu yemeza ko kitari kibyujuje ni uko aka kanama kagenzuraga ibibuga katigeze gashyira ahagaragara ibyangombwa ikibuga gikinirwaho imikino y’ikiciro cya mbere kigomba kuba cyujuje.

Basuraga ibibuga ubundi bakemeza ko ikibuga cyujuje ibyangombwa cyangwa kitabyujuje, ariko nyamara ntago berekanaga icyo bagendeyeho, none nyuma y’iminsi mike bimwe bihise bihagarikwa.

Ubu se Pepiniere ntiyaba irengana?

Nibyo ikibuga ni kibi, reka nanjye mbyemere, kandi ni na kibi pe, ariko amakosa si ayayo. Amakipe yo mu Rwanda turabizi abayeho mu bukene, ikipe ya Pepiniere yatangiye shampiyona ntiyigeze iteganya ko izakirira Kicukiro, yapanze gahunda yayo nk’ikipe izakirira ku Ruyenzi ku kibuga cyayo.

Kubwira ikipe ya Pepiniere ngo yakirire Kicukiro itarabipanze ntibyakoroha, kuko uyifite mu inshingano yamaze gutegura gahunda y’umwaka, ntago yigeze ategura aho yakura inkunga ngo age kwakirira Kicukiro, kereka niba FERWAFA izajya ibafasha kugera kuri iki kibuga.

Ikindi kandi, aba bashinzwe kugenzura ibibuga bo ntibigeze bagaragariza cyangwa ngo babwire ikipe ya Pepiniriere ko bitewe n’ikerere hari igihe bazajya bakirira ku kibuga cya Kicukiro (wenda bakababwira ko bazajya bahakinira mu gihe cy’izuba, ubundi igihe cy’imvura imikino bayakirire Kicukiro.)

Ese ikipe ya Pepiniere koko ishobora kuba yasezera muri shampiyona?

Birashoboka cyane, kuko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze gusezerera abakinnyi na komite y’iyi kipe harimo n’umutoza wayo igihe kitazwi, ibi bibaye mu gihe mu mpera z’iki cyumweru iyi kipe izaba ifite umukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona izaba igomba gusura ikipe ya Marines, ariko iyi kipe ikavuga mu gihe batemerewe na FERWAFA kuzajya bakirira ku kibuga cyayo, ndetse bakanasubizwa amanota 3 yo ku mukino wa AS Kigali, dore ko bo bagiye ku kibuga bagombaga kwakiriraho aricyo cya Ruyenzi bakabura ikipe, ibi bitabaye ntibabategereze ku munsi wa 11 ndetse ko bahita banasezera.

Ubundi iyo ikipe itewe mpaga inshuro 3, ihita isezererwa muri shampiyona, gusa Pepiniere yo iravuga ko itazategereza mpaga 3 zose, kuko bo umunsi wa 11 n’urangira batarumvikana na FERWAFA barahita bandikira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru bababwira ko basezeye muri shampiyona.

Gusezera kwa Pepiniere byaba bifite ngaruka ki kuri shampiyona?

Gusezera kw’iyi kipe bifite ingaruka nini cyane kuri shampiyona n’andi makipe muri rusange, kuko bizasaba ko basubira mu mikino amakipe yose yakuye amanota ku ikipe ya Pepiniere bagahita bayayambura, urumva ko bizahita bigira ingaruka mbi ku makipe amwe kuko hari ayazahita amanuka ku rutonde andi azamuke, nk’ayatarakina n’iyi kipe.

Ikindi bivuze ni uko byibuze buri cyumweru hari ikipe izaba iri mu kiruhuko idakina, kuko buri cyumweru hari ikipe yakagombye kuba ikina na Pepiniere, kandi niba yaramaze gusezera muri shampiyona hari ikipe izaba idakina, ibi bishobora kugabanyiriza umuvuduko iyi shampiyona.

Ese FERWAFA yaba ifite makosa ki cyangwa uruhe ruhare muri iki kibazo?

FERWAFA icya mbere ifite ikosa ryo kuba yarafashe imyanzuro wo gufunga iki kibuga burundu itaganiriye n’ubuyobozi bwa Pepiniere, kandi babizi neza ko bari babemereye kugikiniraho bidasubirwaho.

FERWAFA mu rwego rwo gukorera mu bwiru, bo n’akanama gashinzwe kugenzura ibibuga ntibigeze bashyira hanze ibigenderwaho ngo ibibuga by’amakipe byemererwe gukinirwaho imikino y’ikiciro cya mbere.

Ikindi kandi kinakomeye kigaragaraza ko FERWAFA yitwaye nabi muri iki kibazo, ni uko ubuyobozi bwa Pepiniere bwatangaje ko kuva iki kibazo cyavuka ntago FERWAFA irabegera ngo baganire bakemure ikibazo.

None se FERWAFA yaba ifite ubushobozi bwo guhagarika Pepiniere ntisezere mu cyiciro cya mbere?

Igihe cyose iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryicaye rikaganira n’ubuyobozi bwa Pepiniere nkeka ko ikibazo cyakemuka, kuko iyo abantu bicaye bakaganira ku kibazo akenshi birangira ikibazo gikemutse.

Gusa igihe cyose FERWAFA itakwegera ubuyobozi bw’iyi kipe ngo baganire, cyangwa babemerere gukinira ku kibuga cyabo. Ubuyobozi bw’iyi kipe nabwo buvuga ko icyo bagombaga gukora bagikoze bityo ko ahubwo bazahita basezera muri shampiyona.

Kugeza ubu Pepiniere nyuma y’umunsi wa 10 wa shampiyona, iri ku mwanya wa 16 ari na wo wa nyuma n’inota 1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa