skol
fortebet

Ubushakashatsi bwerekanye inkomoko nyayo ya Sida

Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Abahanga mu bya siyansi bamaze igihe baravumbuye inkomoko y’ubwoko bubiri muri bune (M, N, O, P) bwa virusi itera SIDA, ariko inyigo nshya yagaragaje ubwoko bwari butaramebyekana, O na P, yerekana ko Virusi itera Sida yakwirakwijwe mu bantu n’inguge (Primates).

Sponsored Ad

Virusi zitera Sida O na P bushobora kwanduza umuntu, basanze bukomoka mu bwoko bw’inguge zo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Cameroun. Niba ubwoko bwa P bwanduje abantu babiri, O iba irengejeho abarenga 100 000 mu bihugu byinshi bya Afurika yo hagati n’ uburengerazuba.

Bizwi ko agakoko ko virusi ya M ari nayo ikabije mu kwanduza abantu benshi kuko iri mu bantu barenga miliyoni 40 z’ abantu banduye ku Isi yose, na virusi yo mu bwoko bwa N, zinjiye mu muntu ziturutse mu nguge (zizwi nka chimpanzés) zo muri Cameroun.

Ubwoko bwa virusi zitera Sida buzwi ku bantu, bukomoka kuri Primates, Ingagi cyangwa chimpanzés zo muri Cameroun.

Mu kugera ku gisubizo cy’ inkomoko y’ izi virusi, abahanga bo mu ishuri rikuru ry’ ubushakashatsi n’ iterambere muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa, bagiye basuzuma umwanda w’inkende nkuru zo muri Cameroun, Gabon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Aha bashakaga kumenya mu by’ukuri uko Virusi itera Sida yinjiye mu bantu, niba haba harabayeho imibonano mpuzabitsina n’izi nyamaswa n’ibindi.

Gusa aba bashakashatsi ntibageze ku gisubizo cya nyuma, kuko batavumbuye uko zinjiye mu bantu, ahubwo bagenekereza uko byaragenze, harimo ko izi virusi zaba zarasakaye binyuze mu bahigi, kurumwa n’inkende yanduye, kubaga izi nyamaswa cyangwa mu kurya inyama zo mu ishyamba.

Sida yatangiye kugaragara bwa mbere mu mwaka wa 1981, hanyuma mu mwaka wa 1982, Abafaransa batangira gukora ubushakashatsi nyuma yo kubona ibimenyetso bimwe by’indwara yari yabonetse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibitekerezo

  • Ibi ni "ugupapira".Ntabwo bazi aho iyi Virus yavuye.Muli iyi minsi y’imperuka,harimo kuvuka virus nyinshi zitabagaho mbere.
    Byerekana ko turi mu minsi y’imperuka nkuko bible ivuga.Akenshi abahanga bapfa kwivugira ibyo babonye bidahuye na Reality.Urugero,aho kwemera ko ibintu byose byaremwe n’imana (Creation),abahanga bamwe bavuga ko ibintu byose byaturutse ku Bwihindurize (Evolution).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa