skol
fortebet

Uganda: Abagabo bonka amabere y’abagore barasabirwa ko bajya bahanwa

Yanditswe: Tuesday 28, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Inzobere mu bijyanye n’imirire y’abana muri Uganda Samalie yavuze ko abagabo bonka amabere y’abagore babo babatera ibibazo bitandukanye birimo kuba abana badakura neza kuko harimo bamwe babiterwa n’amadayimoni y’iwabo abategeko konka abagore bakagirango ni ukubashimisha kandi bakenewe kujyanwa kwa muganga bityo ngo yumva ko hashyirwaho igihano ku mugabo wonka amabere y’umugore we.

Sponsored Ad

Inzebore mu bijyanye n’ubuzima n’imirire y’abana mu gihugu cya Uganda witwa Samalie Namukose yihanangirije bamwe mu bagabo bonka amabere y’abagore bonsa abana bakiri bato avuga ko hari ibyo bahombya abana.

Samalie avuga ko yatangajwe no kumva ko hari abagabo bagira imidayimoni y’iwabo gakondo ibategeka konka amabere y’ abagore babo abana bakabura amashereka bigatuma bahura n’ibibazo byo kurwara ndetse n’inzara.

Ubundi umwana ukiri muto aba agomba konka amabere ya nyina byibuze kumara amezi 6 ariko bikaba byiza iyo yonse kumara amezi 12.

Bamwe mu bagore bahura n’ibyo bibazo by’abagabo bafatwa n’iyo midayimoni y’iwabo ikabategeka kujya bonka amabere y’abagore babo kandi bafite iminja bigatuma abana bicwa n’inzara ndetse bakarwara cyane kubera kutonka amashereka ya ba nyina.

Bamwe mu bagore babwiye Samalie Namukose ko abo bagabo bonka amabere y’abagore babo kandi bafite abana bakiri bato cyane babiterwa ni uko iwabo baba bafite ibyo baterekeraga nyuma bakabireka bigatangira kujya bibakoresha ibidakwiye nk’ibyo byose byo kubategeka ibyo bakora.

Samalie Namukose akomeza avuga ko yigeze kujya mu bitaro asangayo abagore bafite ibisebe cyangwa ibikomere ku mabere yabo ababajije ikibatera ibikomere maze bamubwira ko ari abagabo babonka cyane bakabakomeretsa.

Samalie Namukose yagize ati “abagabo bonka abagore babo babizi ko bonza abana bato bakwiye kubireka cyangwa hagashyirwaho uburyo bajya bahanwa kuko babangamira abana ntibishimire konka amashereka bikabatera kurwara cyane”.

Akomeza avuga ko umwana utonse neza no mu ishuri ntago yiga neza ngo atsinde .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa