skol
fortebet

Uko mbibona: Uganda yiteguye intambara, u Rwanda narwo ruriteguye, ese iyi ntambara irashoboka?

Yanditswe: Wednesday 17, Apr 2019

featured-image

Sponsored Ad

Mu myaka ya za 90 habayemo byinshi byerekana ko harri umubano mwiza hagati ya Perezida Kagame na Perezida Museveni, umwe ayoboye Uganda undi ari umusilikali mukuru mu gisilikali cy’Ubuganda ariko wakivuyemo agatangizanya n’abandi banyarwanda urugamba wo kuboza igihugu.

Sponsored Ad

FPR Inkotanyi imaze guhagarika jenoside yakorewe abatutsi ndeste no gufata ubutegetsi I Kigali, Museveni yakomeje kubana neza n’ubutegetsi bushya ariko iyi myaka ya za 90 yaje kurangira nabi kuko ibihugu byombi byarwaniye I Kisangani. Intambara ku ruhande runini yari ishingiye ku gasuzuguro.

Intambara ya Kiangani yatangiye taliki 5-10/6/20000, yiswe intamabara y’iminsi 6 bifatiye ku ntambara Israel yarwanye n’ibihugu by’abarabu nayo yamaze iminsi itandatu. Nayo yatangiye taliki 5-10/6/1967.

Kisangani ingabo zombi zarwaniyemo yari yafashwe n’ingabo z’u Rwanda, bahaho igice kimwe Ubuganda ngo bugicunge ariko bugashaka no kujya gucunga aho u Rwanda rwasigaranye. Hari amabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere abariyo bemezaga ko Ubuganda bushaka gusahura abanyarwanda bakabangamira.

Abanyarwanda binubiraga ko abagande babavunisha muri iyi ntambara ya kabili ya Kongo. Iyi ntambara ya Kisangani yasize igikomere gikomeye kigihari nanubu. Gusa ni igikomere ku bibazo byari bisanzwe biriho n’ubundi.

Indi myaka yakurikiyeho buri ruhande rwabaga rucunga urundi ariko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bukagenda bubicogoza.

Umwaka ushize warangiye imipaka y’ u Rwanda n’Ubuganda ifunze ku banyarwanda bajyayo ndetse n’ibicuruzwa by’Ubuganda biza. Ubundi iyi ubwayo ikaba ari intambara y’ubukungu, ibanzirizwa n’iy’ubutita igakurikirwa n’iyeruye.

Perezida Kagame avuga ko uwatera u Rwanda yaba yigerejeho kandi yabona ingaruka, Museveni nawe, yemeza ko uwahungabanya Ubuganda byamugiraho ingaruka azicuza.

Ese intambara irashoboka cyangwa ntishoboka? Nagerageje gusubiza iki kibazo nshingiye ku nkomoko y’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi (ibivugwa n’ibitavugwa), ku mateka y’imibanire y’ibihugu byombi ndete n’abaperezida bombi, Politiki, ubukungu n’imibereho kuri ubu n’ibindi. Byinshi muri iyi video iri hasi:

Ibitekerezo

  • L’ histoire se repete.

    Iyi Analyse ndayemeye cyane 100/% Ntabwo ibihugu biryama ngo bibyuke birwana. Icyo wibagiwe ni igihe Uganda yateguraga intambara igasaba Ubwongereza amafaranga, Claire Short akaza kunga ibihugu byombi. Ntiwanavuze ku kuba ko Kisangani u Rwanda rwaharwaniye na Uganda inshuro 2 zose. Aho wabeshye ni uko MONUSCO yashoboraga gukurikira M23 mu Rwanda hariya wapapiriye ntabwo ingabo za Loni zari gutera igihugu. Ahandi hari ikibazo ni wagombaga kuvuga, ni uko ibihugu runaka nubwo byakwifatannya ngo bitere u Rwanda bitavuze ko rutabirasiira icyarimwe yaba u Burundi cg Uganda. Si igitangaza rero banabigerageje batsindwa kuko u Rwanda rwatsinzze ibihugu 11 muri RDC kandi rutahukana ishema. Nibutse ko kandi hari imbaraga rwihishwa u Rwanda ruba rufite mu mayeri zitavugwa... Ntanavugira hano... Intambara ni ubutasi!

    ingwano ningwano aho inzovu zibiri zirwaniye ivyatsi nivyo bihasigara

    Mukosore ntabwo perezida Kagame arimu batangije urugamba rwo kubohora u Rwanda

    Wowe wiyise comando de choc, ngo barwanye n’ibihugu 11 ngo batahana ishema. Watubwira icyo barwaniraga ukanatubwira icyo batahanye? Ese batashye kubera iki? Ntibashatse gusubirayo bageze mu Rwanda bikabananira? Abo bana bu Rwanda bapfiriye muri iyo mirwano ubu watubwira icyo bazize?

    Intambara z’iki gihe zitandukanye z’izabaga muli ISRAEL ya kera.Abami ba Israel barwaniraga Imana,yabasabye kwirukana mu gihugu cya Canaan abantu basengaga Ibigirwa-mana.Ni Imana yabasabye kuyirwanirira bakirukana abantu basengaga izindi mana.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20 imirongo ya 17 na 18. Naho intambara z’iki gihe,usanga ahanini ari Intambara zishingiye ku moko (tribes) kugirango asimburane ku butegetsi,afate icyubahiro n’ubutunzi bw’igihugu (Power and Richess).Ingero ni Intambara zabaye muli Uganda,Burundi,Sudan,DRC,Syria,Afghanistan,Irak,Libya,Angola,Yemen,etc…Imana ibuza abakristu nyakuri kurwana.Niyo wabendereza,bakurikiza itegeko Yesu yatanze muli matayo 5:44 hadusaba gukunda abanzi bacu.Iyo utarwanyije umwanzi wawe,arakwihorera.Urugero,mu ntambara ya 2 y’isi,Switzerland yanze kurwanya Abadage,Hitler ayicamo atarwanye.Muli Luka 21:20,21,Yesu yabujije Abakristu kurwanya umwanzi,ahubwo abasaba guhungira mu misozi.Burya umukristu nyakuri,aba atandukanye n’abandi bantu mu bikorwa Imana itubuza:Kurwana,kwica,kwica,ruswa,amanyanga,ubusambanyi,etc…Umubwirwa nuko afatanya akazi gasanzwe no kujya mu nzira akabwiriza abantu ubwami bw’Imana nkuko Yesu yabisabye abakristu nyakuri bose.Niyo mpamvu Yesu yavuze ko abakristu nyakuri ari bake cyane.

    uretse ko u rda rwiyemera ariko ntanakimwe turenzeho uganda , icyambere raport nyinshi u rda rusohora ruba rwazitekiniste kugira amahanga arwemere, kuko usanga mu byaro inzara inuma, imisoro irahanitse cyane kd myinshi ugereranyije nibindi bihugu kd ukareba icyo iba yakoze ukakibura kuko ntagishya mbona bahanga ahubwo basanura ibyari bihozeho , imihanda ihuza uturere, stades, ibibuga byindege ,,, ibyo byose barabivugurrura gusa ariko ntagishya u rda ruhanga nkigihugu gisoroma mu baturage cyane, uretse KCC na Bugesera irikubakwa kd nabyo ninguzanyo ninkunga gusa , none nibaza icyo imisoro , agaciro byakwa abaturage bijyahe ? Uganda iraturenze kubukungu kuko usanga abanya rda ariho dushakira amaramuko ,, niba harinibibazo byabayeho kubaturage bu rda mbona harimo ibya politics nyinshi kuko nkabaturage basanzwe bajyagayo kwigurira utwenda , ibyo kurya ntawabateraga nurwara , mboana rero u rda rwafungura imipaka ibindi bakabiganiraho bigakemuka neza tugakomeza kujyayo kwishakira amaramuko , naho ibyi ntambara ug iraturenze rwose , uretse kwijijisha , kuko kigali ubwayo Kampala iyikubye ishuro utabara , nose ubwo turwanye ari u rda gufata kampala na UG gufata kigali icyakoroha niki ? . Mu rda turacyari hasi rwose tubyemere ntimukajye mubeshya amahanga , uwo mujyi wubukungu uhurirwamo nibihugu byibituranyi c? iki dufite koko ? kuk twe tujya gushakira mubihugu duhana imbibi imibereho , UG, rdc, zambi,,,,,,,, bo ntibaze gushakira hano mu rwanda kd ngo twarateye imbere ? nuko dufite ibibazo gusa.

    ariko mwandika ibyo muzi? Nta gihugu kibaho kititeguye intambara. abasirikare b’isi yose bahora mu myitozo. abandi bahora baneka abaturanyi bareba niba batari hafi kubatera. ubundi inzego ziperereza zigahora zihiga abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
    muzabaze no muri Union Europeenne baranekana. niyo mpamvu USA yafashwe yumviriza abaperezida b’ibihugu by’iburayi.
    Intambara uyibaza abayirwanye nibo bazi icyo aricyo. intambara uraitangira ariko ntabwo uba uzi uko izarangira.

    ntambara ya Kiangani yatangiye taliki 5-10/6/20000, yiswe intamabara y’iminsi 6 bifatiye ku ntambara Israel yarwanye n’ibihugu by’abarabu nayo yamaze iminsi itandatu. Nayo yatangiye taliki 5-10/6/1967.

    Mutugezeho ibisobanuro byimbitse by’izina ANASTASE na VESTINE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa