skol
fortebet

Uko wamenya niba waranduye agakoko gatera Sida utiriwe unjya kwa muganga

Yanditswe: Tuesday 05, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Ntiwakwiringira ibimenyetso gusa kugirango umenye ko wanduye agakoko gatera sida Virusi itera sida). Kugirango ubimenye neza n’uko wajya kwipimisha kwa mugaga. Kumenya aho uhagaze ni byiza kuko byatuma ufata ingamba zikwiye kugirango wirinde kwaandura cyangwa se utanduza abandi.
Ibimenyetso rero biratandukanye, kandi biterwa na buri muntu, ikigero cy’igihe waba umaze waranduye ako gakoko cyangwa seniba warageze ku rwego rwanyuma waranduye sida. Hano twagerageje kubakusanyiriza bimwe mu (...)

Sponsored Ad

Ntiwakwiringira ibimenyetso gusa kugirango umenye ko wanduye agakoko gatera sida Virusi itera sida). Kugirango ubimenye neza n’uko wajya kwipimisha kwa mugaga. Kumenya aho uhagaze ni byiza kuko byatuma ufata ingamba zikwiye kugirango wirinde kwaandura cyangwa se utanduza abandi.

Ibimenyetso rero biratandukanye, kandi biterwa na buri muntu, ikigero cy’igihe waba umaze waranduye ako gakoko cyangwa seniba warageze ku rwego rwanyuma waranduye sida. Hano twagerageje kubakusanyiriza bimwe mu bimenyetso byakwereka ko waba waranduye n’ubwo bitaboneka kuri buri muntu wese:

Icyiciro cya mbere aricyo cy’ibanze:

Abantu bamwe na bamwe bashobora kugira ibimenyetso bijyanye no kurwara ibicurane, guhera mu byumweru bibiri kugeza ku byumweru bine bamaze kwandura agakoko gatera sida, n’ubwo bamwe batigera barwara muri icyo gihe.

Ibimenyetso by’ibyo bicurane rero bishobora kuba:

- Umuriro
- Gukonja
- Kuzana ibiheri no kwishimagura ku mubiri
- Kubira ibyuya nijoro
- Kubabara mu mitsi mu ngingo
- Kubabara cy kuzana ibisebe muhogo (sore Throat)
- Kunanirwa, cg guhora wumva unaniwe
- Kuzana ibibyimba mu kwaha, mu mayasha, mw’ijosi n’ahandi
- Kuzana ibisebe mu kanwa

Ibi bimenyetso ubifite bishobora kumara iminsi micye kugeza ku byumweru byinshi. Muri icyo gihe,ubwandu bushobora kutagaragara mu bizamini, ariko uwanduye yakwanduza abandi muri icyo gihe, bityo uksbs wskwirakwiza icyo cyorezo.

Ufite ibi bimenyetso ntiyahita avuga ko yanduye, kuko bishobora guterwa n’izindi ndwara, niyo mpamvu ari byiza kwihutira kwisuzumisha kugirango umenye ukuri.

Iyo uwanduye avuye muri iki kigero cy’ibanze, ahita yerekeza mu kindi kiciro ari cyo:

Ikiciro cya kabiri aricyo bita Clinical Latency Stage:

Muri iki kiciro agakoko gatangira kwiyongera mu mubiri, aho abanduye batangira kubana n’agakoko gatera sida, kandi ntibagire ibimenyetso bagaragaza habe na gato, gusa virusi iba irimo kwiyongera buhoro buhoro. Iyo wabimenye ugatangira gufata imiti, umunsi ku munsi, ushobora kumara imyaka n’imyaka ubana n’ako gakoko utarafatwa na Sida.

Ikiciro cyanyuma kiganisha kuri Sida: Progression to Aids

Iyo wanduye ako gakoko kandi udafata imiti, virusi igenda imunga umubiri wawe, kugera aho iwushegesha, ya virusi ikagera kucyo bita Sida, ibimenyetso byayo bikaba ari ibi bikurikira:

- Umuriro no kubira ibyuya nijoro

- Kuruha bikabije Guta ibiro byihuta

- Guhorana kandi nta bisobanuro

- Ibibyimba bidakira mu kwaha, mu mayasha ndetse no mw’ijosi

- Guhitwa bidakira, bimara ibyumweru n’ibyumweru

- Ibisebe cyangwa ibibyimba ku munwa, mu kibuno no ku bice byihariye

- Pneumonia

- Uduheri dutukura, ikigina munsi y’uruhu. mukanwa, mu mazuru, hejuru y’amaso

- Kwibagirwa, kwiheba, n’izindi ndwara zifata mu bwonko


Ibi bimenyetso nabyo bishobora guterwa n’izindi ndwara, niyo mpamvu kwisuzumisha aribyo byakubwira niba mu by’ukuri waranduye agakoko gatera sida cyangwa se niba waranduye indwara ya Sida, bityo bikaba byatuma ufata ingamba mu kwirinda, cyangwa kumenya uko wabyifatamo ubaye waranduye, ukaba watangira gufata imiti irwanya ako gakoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa