skol
fortebet

Umubyeyi wahoze mu buraya yatangaje icyamushenguraga kurusha ibindi aha inama abakiburimo

Yanditswe: Monday 16, Oct 2017

Sponsored Ad

Umubyeyi w’ abana batatu utuye mu karere ka Rubavu yatangaje ubuzima yabayemo bwatumye yishora mu buraya n’ ukuntu nta kiza yabonyemo agira inama abakibukora.
Uyu mubyeyi yatangarije Umuryango ko yagiye muri uyu mwuga bitewe n’ ubzima bubi yari abayemo nyuma yo gupfusha umugabo bari bafitanye abana batatu.
Yagize ati “Nashatse ndi umwana ndi umunyeshuri. Hanyuma umugabo wanjye aza kwitaba Imana muri 2010,ansigira abana batatu. Nahise mbura uko nasubira iwacu kuko ntavuka inaha mvuka I (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi w’ abana batatu utuye mu karere ka Rubavu yatangaje ubuzima yabayemo bwatumye yishora mu buraya n’ ukuntu nta kiza yabonyemo agira inama abakibukora.

Uyu mubyeyi yatangarije Umuryango ko yagiye muri uyu mwuga bitewe n’ ubzima bubi yari abayemo nyuma yo gupfusha umugabo bari bafitanye abana batatu.

Yagize ati “Nashatse ndi umwana ndi umunyeshuri. Hanyuma umugabo wanjye aza kwitaba Imana muri 2010,ansigira abana batatu. Nahise mbura uko nasubira iwacu kuko ntavuka inaha mvuka I Rwamagana”

Uyu mumama avuga ko ubuzima bwatangiye kumucanga, akajya akajya guca inshuro rimwe na rimwe bakayimwima kuko atahavuka. Ngo umukobwa wakoraga uburaya bari baziranye niwe wamujyanye mu buraya.

Ati “Umukobwa twari tuziranye akora uburaya niwe waje aranyegera arambwira ngo ngwino tuge mu muhanda. Aranjyana ntabwo nari mbizi ariko ishuri ryaje kumfata ntangira kumenyera”

Uyu mubyeyi avuga ko nta muntu wigeze amushuka ngo ashake umugabo ngo umusore bakundanaga bombi ari abanyeshuri iwe wamuteye inda amugira umugore. Iyi nda yayitwaye ari imfubyi.

Avuga ko ikintu yibuka cyamushenguraga umutima ari ukuntu abana be babwaga akato babita abana b’ indaya, ikindi ngo uko yanduriyemo SIDA.

Ati “Inzitizi nahuriyemo nazo ni uko njyewe abana banjye babahaga akato. Ngo ni abana b’ indaya. Iyi ndi nzitizi nahuriyemo nayo ni uko nahuriyemo na virusi itera SIDA”

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko hari ubwo yaburaga abakiriya akavumba inzoga kugira ngo aze gutaha yasinze abana be be kumusakuriza ngo barashonje. Avuga ko iyo umuntu ari indaya afite abana aba ahohotera abo yabyaye.

Ati “Ni inzitizi kuba uri indaya ufite abana. Twagiye mu matsinda batwigisha y’ uko duhohotera abana twabyaye kandi duhohotera n’ inzego z’ ubuyobozi. Iyo ubyaye umwana, umwana akabona umugabo arinjira, undi arinjira kandi si se wamubyaye umwana bimwangiza mu bwonko akazakora nka bya bindi ukora.’’

Uyu mugore bigaragara ko akomeye ndete adatewe ipfunwe no gutanga ubuhamya bw’ ibyo yabayemo, avuga ko hari igihe ku Cyanika abakiriya baburaga, hakaza aba magana atanu akemera akizirika aho gukora ibyo yise ‘kwandavurira ubusa’.

Gusa ngo hari igihe abakiriya babonekaga by’ umwihariko mu mpera z’ icyumweru akakira abakiriya nka babiri cyangwa batatu.

Avuga ko amafaranga batajyaga munsi ari amafaranga ibihumbi 2000. Yabwiye Umuryango ko kuri ubu ibintu byahindutse avuga ko afite amakuru ko abakibikora basigaye bakira na 500.

Aya makuru y’ uko abakiriya mu buraya babuze kugeza ubwo ababikora basigaye bakira amafaranga 500, Umuryango wayahamirijwe n’ umukobwa w’ imyaka 18, utagira aho aba, ufite amaso yahishije, n’ iminwa yahindutse umukara kubera itabi, warangiwe n’ uyu mugore yanduhaye ubu buhamya.

Uyu mugore yakomeje avuga ko amafaranga menshi yakiriye ari ibihumbi 50 ku ijoro rimwe yahawe n’ umugabo waje afite amafaranga agera kuri miliyoni .

Aseka ati ‘Ntabwo nzamwibagirwa n’ ubu turi inshuti hahahaha’

Yararwanye bimuviramo ubumuga atizeye kuzakira….

Kimwe mu byo avuga ko atazibagirwa ngo ni ukuntu yari kumwe n’ indi ndaya bagapfa umugabo, bakarwana yakwiruka umunyerondo akamubita inkoni mu mutwe ku buryo n’ ubu ngo byamuviriyemo ubumuga. Ubu bumuga ngo butuma adashobora kwikorera ibase ngo age kurangura muri Congo, ngo iyo agiyeyo azana inkweto atwara mu ntoki kuko atabashya kwikorera ku mutwe.


Aba bombi bahoze mu buraya ari uko ubu ni ababyeyi bibeshejeho

Ati ‘Icyo gihe nahise mbura ubwenge njya kwa muganga n’ impapuro ndazifite. Naramuregaga akitambika ngeze aho mbona ko nta kintu nzamukuraho ndamureka’

Yigeze kwiba telefone y’ umukiriya ubuyobozi buramukubita…….

Ati ‘Nigeze kwiba umukiriya, icyo gihe abana bari baburaye, nabuye icyo mbagaburira banabirukanye ku ishuri. Nzana n’ umukiriya turaryama, mbona amafaranga ampaye ntanejeje. Namwibye telefone banajyana ku kagari barankubita ariko icyo gihe nayitsimbarayeho ku buryo bashoboye kumpamo ibihumbi 10 ngura ibiryo by’ abana nguramo na mituelle, icyo gihe nta mituelle nagiraga.’

Mbese buriya indaya iba iz’ Imana ?

Ati ‘Indaya irasenga. Icyo gihe twabaga turi ku muhanda ukumva indaya iravuze ngo kanaka abone umugabo. Iti “Mana njyewe wambabariye wenda nkabona ibirayi by’ abana” Imana ntabwo yakurenganyiriza akazi ukora hari n’ igihe wasengaga wajya kubona ukabona utoraguye amafaranga, cyangwa ukabona nk’ umusinzi ukayamucomora’.

Uko yaje kuva mu buraya n’ uko abayeho magingo aya

Haje umushinga witwa ‘Ihohorere Munyarwanda’ ushaka abantu bakora uburaya, kubera ko njyewe narinzi gusoma no kwandika bagira perezida wabo.

Uyu mugore yatangarije Umuryango ko bakoze amatsinda atatu rimwe rimwe rigizwe n’ abantu 30. Ngo buri cyumweru buri umwe yatangaga igiceri cya 50, aza kuzamuka aba 200, uko ubushobozi bugenda buboneka bakongera umusanzu, magingo aya batanga 1000 ku cyumweru, we agatanga 1000 buri munsi. Ukeneye gucuruza baramuguriza, uwagize ikibazo akabasha kugikemura.

Kuri ubu uyu mumama afite inzu iciriritse abamo akagira n’ utundi tuzu duto tuyishamikiyeho akodesha ibihumbi bitanu ku kazu kamwe buri kwezi.

Ati “Umugabo wanjye ajya gupfa yansigiye inzu imwe. Ari ibinompori nta n’ amadirishya arimo, aya mazu yose mubona ni ayanjye abarimo barankodesha. Nabo bakoraga uburaya ariko kubera kwibumbira mu bimina ubu bose base bafite abagabo”

Uyu mugore atuye mu gipangu gito kirimo amazu ane n’ iyo abamo ya gatanu.

Uyu mugore kimwe na bagenzi bahoze bakora uburaya ubu bakaba baravuyemo bafite bagabo. Ntabwo Umuryango wagize amahirwe yo kuvugana n’ umugabo n’ umwe mu batunze aba bagore kuko bari bagiye mu mirimo. Gusa aba bagore bihamiriza ko babanye neza n’ abo bashakanye ndetse ko ubuzima babayemo ari bwiza cyane bagereranyije n’ ubwo babagamo bagikora uburaya.

Umuyobozi w’ akarere ka Rubavu w’ agateganyo, Murenzi Janvier yatangaje ko akarere ka Rubavu kazi impamvu zituma igitsina gore kishora mu buraya avuga ko barimo gukemura ibyo bibazo bagamije guca uburaya burundu.

Yagize ati “Impamvu zituma bajya mu buraya turazizi harimo imibereho mibi , dukemura ibyo bibazo kugira ngo begusubira mu buraya”

Bavuga ko mbere y’ uko uriya mushinga ‘Ihorere mu nyarwanda ubageraho bari indaya zigera ku 150, magingo aya ngo hasigaye indaya zigera kuri 50 gusa kandi nazo bahora baziganiriza bazisaba kubuvamo, bafite icyizere ko igihe kizagera bakabumva uburaya bakabureka.

Ibitekerezo

  • Uyu munyamakuru ko akaze, ubu izi ndaya yazinjirie ngo zirekure zimuhe amakuru, congz boss

    abo nibo baba bakwiriye gufasha kugirango bakangurire abandi kuko baba babazi ikindi niba habaho utuntu duke nkutwo dutuma umuntu ava mu muhanda kuki nabura leta yo idatemo akanyabubo maze ngo urebe nabandi ko batavayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa