skol
Kigali
startimes

Umugore w’ikizungerezi arifuza umugabo wamurongora utanywa inzoga n’itabi uzi n’inshingano z’urugo[AMAFOTO]

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 29 August 2020 Yasuwe: 12549

Mugihe hari bamwe bari gushakisha gatanya kuko bataryohewe n’urushako, abandi batinya kurongora cyangwa kurongorwa kubera ibyo bumva bibera mungo zo muri iyi minsi, hari abandi bo bafite agahinda gakomeye ko kuba badafite abo babana nk’umugore n’umugabo.


Ni inkuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hirya no hino ku isi, ni umukobwa ubonako ari mwiza cyane urebeye ku isura, uyu mukobwa yagaragaye atakamba, asaba buriwese ubishoboye kuba yamusengera akabona umugabo kuko ngo amaze igihe kinini ategereje uwamurongora ariko yarahebye.

Ku wa kabiri, tariki ya 25 Kanama, uyu mugore mwiza uzwi ku izina rya Salmerh Umar yifashishije urubuga rwa Twitter kugira ngo agaragaze ko yifuzaga cyane umugabo.

Yanditse amagambo agira ati: “Sinshobora guhisha ibyiyumvo byanjye, nyamuneka munsengere; nkeneye umugabo. Nkomoka muri leta ya Gombe.”

Uyu mukobwa amaze kwandika ubu butumwa, yahise atangira gukurikirwa cyane, abantu batangira kumuha ibitekerezo harimo abamwihanganisha, abemera kuba bamusengera akabona uwo yifuza ndetse harimo n’abifuza kuba babana nawe.

Kubera ubwiza bwe, nuburyo agaragara ku mafoto hari abagabo bamwe batabashije guhisha ibyiyumvo byabo maze batangira kumubwirako bamukunze ndetse biteguye kuba babana nawe.

Uyu mugore avugako akeneye, umugabo usenga, utanywa inzoga n’itabi kandi ngo umugabo uzi gukora akazi n’inshingano z’urugo, yavuzeko adakeneye abagabo bitesha mutwe kuko ngo igihe amaze ategereje nikinini cyane ubu akeneye umuntu ushaka kubaka rugakomera

Salmerh Umar ukomoka mugihugu cya Nigeria, bivugwako afite imyaka 36, nkuko tubikesha ikinyamakuru Pulse24 cyandikirwa muri Nigeria.





Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble alexis

    0787337595 wamvugisha

    3 months ago
  • chat_bubble alexis

    Ilove you and me also I need wife like you call me on 0787483342 or address above

    3 months ago
  • chat_bubble mark

    Mwamumayese uwimugore tukibanira

    3 months ago
  • chat_bubble rukebesha

    Nizere ko atari ba bakobwa bahera mu kwiyandarika,babona bashaje bakifuza "any husband".
    Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Reba uburyo bwiza wakwifashisha ukarinda amaso yawe gutukura agahora ari...

Ni kenshi usanga abantu bamwe amaso atukuye cyane, nyamara kubandi ugasanga...
1 December 2020 Yasuwe: 2188 0

Reba ibitangaje kuri Newton wabaye umuhanga w’ibihe byose akanaharanira...

Isaac Newton yavutse tariki ya 25 Ukuboza 1642 atabaruka ku itariki ya...
1 December 2020 Yasuwe: 931 0

Reba ibyaranze ubuzima bwa Alfred Nobel utari uzi witiriwe igihembo cya...

Ku ya 21 Ukwakira 1833, umwana w’umuhungu yavukiye mu muryango uherereye I...
25 November 2020 Yasuwe: 3150 0

Reba ibyiza n’akamaro ko gusenga utari uzi

Kugeza ubu buri wese usomye iyi nkuru afite idini cyangwa itorero...
23 November 2020 Yasuwe: 2561 1

Reba abanyabwenge b’Abirabura bakiri bato cyane bafite IQ iri hejuru cyane...

Isi yabonye abanyabwenge bacye nyabo mu gihe cyagiye gihita. Bamwe mu...
22 November 2020 Yasuwe: 6030 0

Reba imyaka abagore/abakobwa baryoherwamo no gutera akabariro

Abantu benshi bibwira ko ubuzima bw’imyororokere no gukora imibonano...
22 November 2020 Yasuwe: 7040 0