skol
fortebet

Umugore wubatse yaguwe gitumo ari gusambana n’umunyeshuri

Yanditswe: Tuesday 01, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umugore wubatse aherutse gutabwa muri yombi muri Nijeriya nyuma yo gufatirwa muri Lodge ari hamwe n’umuhungu w’umunyeshuri w’imyaka cumi n’umunani.

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe na radiyo yo muri ako gace, ngo umuhungu w’imyaka wigaga mu mwaka wa tatu w’amashuri yisumbuye yari aryamanye n’uyu mugore muri Lodge, bivugwa ko yavuye iwabo mu rugo avuga ko agiye gusura nyirakuru uba ahantu kure cyane y’aho atuye n’umuryango we.

Amaze kubona ko atageze kwa nyirakuru, nyina w’uyu musore yagejeje amakuru kuri polisi bityo hatangirwa gushakashwa aho umuhungu yaba aherereye.

Umutangabuhamya wabonye uyu mugore n’umuhungu muri Lodge runaka yahise yegera abaturage abamenyesha aho aba bombi bari bihishe.

Baguwe gitumo n’umugabo w’uyu mugore hamwe n’abapolisi, bombi bahita babajyanwa ku biro bya polisi, aho ubwo iyi nkuri yatangazwaga, Polisi yari itarashinja aba bombi icyaha.

Ibitekerezo

  • Iyi nkuru yanyu nticukumbuye,mugerageze gitanga amakuru afatika nuyasoma yumvemo ukuri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa