skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 103 y’amavuko yahishuye ibanga ryamufashije kuramba kugeza nanubu agifite imbaraga

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2017

Sponsored Ad

skol

Umukecuru Anna Beukes wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ku myaka ye 103 yahishuye ibanga ryamufashije kuramba iriya myaka yose ndetse kugeza kuri ubu akaba yumva agikomeye ntakibazo afite.
Uyu mukecuru wavutse mu mwaka 1914 yatangaje ko kuva akiri muto yabayeho yubaha Imana kandi yabanye neza n’abandi ibi byatumye Imana ibimuhera umugisha abasha kuramba imyaka ingana kuriya.
Ibanga rikomeye kuri we ni uko yirinze kugendana n’impinduka zaranze Isi uko bukeye n’uko bwije kuko kuva akiri muto (...)

Sponsored Ad

Umukecuru Anna Beukes wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ku myaka ye 103 yahishuye ibanga ryamufashije kuramba iriya myaka yose ndetse kugeza kuri ubu akaba yumva agikomeye ntakibazo afite.

Uyu mukecuru wavutse mu mwaka 1914 yatangaje ko kuva akiri muto yabayeho yubaha Imana kandi yabanye neza n’abandi ibi byatumye Imana ibimuhera umugisha abasha kuramba imyaka ingana kuriya.

Ibanga rikomeye kuri we ni uko yirinze kugendana n’impinduka zaranze Isi uko bukeye n’uko bwije kuko kuva akiri muto kugera aho ageze ubu, Isi yagiye irangwa n’ibihe bitandukanye kandi byazanaga impinduka zitandukanye.

Uyu mukecuru yakomeje avuga ko yumva agikomeye ndetse afite n’ubushobozi bwo gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ubwo akuze bingana gutya.

Aha yasobanuraga uburyo yabayeho yirinda kugendana n’impinduka zaranze mu gihe cye.

Yagize ati”Sinigeze nitabira ibikorwa nk’ibyo…ahubwo nagerageje gukora uko Imana yansabaga, kubana neza n’abandi,ndetse no gufasha bagenzi banjye uko nshoboye.”

Yongeyeho ko mu buzima bwe yaranzwe nko kubaha buri wese yaba abato n’abakuru ndetse no kugira urugwiro n’urukundo kuri buri wese.

Uyu mukecuru akaba afite abana batatu ndetse kaba anafite abuzukuru 10 bose.

Ibitekerezo

  • Imana ikomeze imwongerere kandi natwe tukiri bato turusheho kumufataho urugero rwiza tworoherana twubahana dufashanya dukorera Imana dore murabonako ibihembo byayo arukuramba My God bless her

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa