skol
fortebet

Umupfumu yatumiwe n’abaturage ngo abafashe kumenya uwishe mugenzi wabo maze abategeka kureka gukora imibonano mpuzabitsina[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 20, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

- Umupfumu yatumiwe n’abaturage ngo abafashe kumenya uwishe mugenzi wabo maze abategeka kureka gukora imibonano mpuzabitsina
- Abaturage basabye umupfumu kubashakira uwishe umuntu akoresheje imiti ye ariko ibyo yabakoreye ni akabarore
- Umupfumu yatumiwe n’abaturage ngo abafashe kumenya uwishe mugenzi wabo ababuza gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’iminsi 7

Sponsored Ad

Abaturage bo mu giturage cya Iriani, kiri mu gace ka Chuka, ni muri Tharaka Nithi, mu gihugu cya Kenya; kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mata 2018 batumiye umupfumu ngo abafashe kumenya umuntu wishe umusore wo mu gace batuyemo akoresheje amarozi ye, ariko ibyo yabasabye gukora byabahabuye kuko babonye bitazapfa kuborohera kubikurikiza.

Njua, umusaza w’imyaka 80 y’amavuko usanzwe amenyereweho ibikorwa by’ubupfumu, yatumiwe n’abaturage bo mu gace ka Chuka kugirango abafashe kuvumbura umwicanyi wishe umwe mu basore bari batuye muri ako gace.

Umurambo w’uyu musore wishwe witwaga Mr Dickson Kaburu bawusanze mu murima uhinzemo ibigori ku munsi w’ejo ku wa Gatatu ari ho bawujugunye nyuma yo kumwivugana.

Ubwo uyu musaza w’umupfumu yitabiraga ubu butumire yari yahawe, yaje yitwaje igipfunyika cy’umukara cyuzuyemo ibikoresho bye, anaherekejwe n’undi mugabo umwe.

Uyu musaza wasabye ko bamuzanira ihene y’umukara yagereranyaga n’umusore wishwe (mu bupfumu bwe), yayikoreyeho imigenzo ye yose, arangije afata icyo kunywa yari afite atangira kunywa, aha uwo bari bazanye na we aranywa, barangije basangira n’abo baturage bose uko bari bari aho.

Uyu musaza rero yaje kubatungura mu byo yababwiye, kuko yababwiye ko umugabo wese uziko yanywe kuri icyo kinyobwa yabahaye, atemerewe kwegera umugore we (gutera akabariro) mu gihe cy’iminsi irindwi yabahaye kugirango uwishe Dickson Kaburu abe yamenyekanye.

Akibabwira gutyo, Njua n’umwunganizi we bari bazanye batangiye kubyina ari na ko baririmba mu rurimi rw’iwabo bati:” Ura guuragiite muthaka uyu arooringwa ii nkaari, aroecuria, aroonyua cumu “, bishatse kuvuga ngo uwo ari we wese wishe uyu musore agongwe n’imodoka, yimanike cyangwa se yiyahuze uburozi.

Arangije azana inzoka ayikuye mu gihuru cyari hafi aho, abaturage bri aho bose bakwira imishwaro.

Agira ati:” Mu minsi irindwi, abicanyi bazaza ku karubanda bahamye bo ubwabo ko bishe Dickson Kaburu bakanatwara moto ye”.

Uyu musaza wari wahawe amashiringi 50.000 nkuko Mutegi, umwe mu baturage bari aho yabivuze, yahamije ko nyuma yo kongera kubika ibikoresho bye byose, ya hene bayibaze inyama akazigabana na mama wa nyakwigendera n’abamotari bari bamutumiye ngo bamenye uwishe mugenzi wabo.

Polisi nayo ikaba ikomeje iperereza ngo nayo ibashe kumenya ibijya mbere ku rupfu rw’uyu musore wakoraga akazi ko ku motara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa