Kigali

Gisa wubatse Kigali Convention Center mu ibumba yayitambagijwe ari kumwe n’ ababyeyi be (AMAFOTO)

Opinion   Yanditswe na: Martin Munezero 10 July 2017 Yasuwe: 2578

Nyuma y’uko umwana w’umuhungu witwa Gisa Gakwisi abumbye inyubako ya Kigali Convention Center ndetse na Hoteli yayo izwi nka Radisson Blue, uyu mwana yatemberejwe muri izi nyubako hamwe n’ababyeyi be hanyuma hanatangazwa ko uyu mwana agiye kugera ku ntera ihambaye, kuko hagiye kujya haba amarushanwa yamwitiriwe.

Mu minsi ishize nibwo ubuyobozi bwa Kigali Convention Center na Raddison Blue Hotel bwatangaje ko bushaka kubonana n’umwana wabumbye inyubako yabo akoresheje ibumba, ibyo bikaba byarabaye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hari hatangiye gucicikana amafoto agaragaza uwo mwana n’ibihangano yabumbye.

Kuri iki Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2017, nibwo uyu mwana yakiriwe muri Kigali Convention Center na Radisson Blue Hotel ari kumwe n’ababyeyi be bombi, ndetse Hanna Moges ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Kigali Convention Center na Radisson Blue Hotel atangaza ko hagiye gutegurwa amarushanwa azitirirwa uyu Gisa.

Yavuze ko mu gihe cya vuba hazatangazwa uko iryo rushanwa rizaba riteye, kandi rikazaba mu rwego rwo kurushaho gusigasira impano ye ngo idasibangana ndetse n’abandi barusheho guteza imbere impano zabo. Uretse gutemberezwa, uyu mwana yanahawe impano zitandukanye zirimo n’ibikoresho bizamufasha kurushaho guteza imbere impano afite.



Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Habumugisha Theogene

    Kubwanjye birashimishije cyane kubona Umwana Muto Ashobora Gukora Igishushanyo Nkakiriya Yibereye Ahantu Nkahariya N,Impano Ikomeye Kdi Byagakwiriyeko Yakitabwaho Kugirango A Developer Impano ye doreko Byamufasha kugera Kuribyinshi kdi Akaba Yateza Umuryango we ndetse n,Igihugu cyacu.
    Ikdi kdi Ndashumira Ikinyamakuru Umuryango bo BaBabasha Kumenya Ibikorwa Nkibi bikorerwa hirya no hino mugihugu cyacu.

    5 months ago
  • chat_bubble Gaga

    Ohh byiza pe ariko njyewe icyo mbona nuko bari bakwiye kumurihira amashuri kandi ntabwo byabananira , akabona ubururyo a developa ubumenyi cg impano afire , thx .

    July 2017
  • chat_bubble Adam

    Kandi wasanga Uwo munsi yarayibumye anisonzeye. Success comes from crazy ideas. Success comes from nothing.

    Gisa, abandi bakurebereho!!!

    July 2017

Inzindi nkuru

Umugore w’ umwirabura yahaye isomo Abanyaburayi

Uko umugore abana n’ umugabo we n’ uburyo amugaragariza urukundo bigenda...
4 January 2018 Yasuwe: 2240 1

Oprah ari i Kigali mu muhango wo gushyingura Katauti

Irene Pancras Uwoya wamenyakanye nka Oprah muri filime yahuriyemo na...
15 November 2017 Yasuwe: 6113 0

Byinshi ku ndwara yo gushaka imibonano mpuzabitsina mu buryo bukabije...

Ibitera indwara ya Nymphomanie Ese gushaka gukora imibonano mpuzabitsina...
15 November 2017 Yasuwe: 1904 0

Menya imiterere yawe n’imitekerereze bikuranga bitewe n’uburyo uryamamo-REBA...

Buri muntu usanga hari imyitwarire imuranga adaha agaciro yewe...
10 November 2017 Yasuwe: 5036 0

Urutonde rw’ibihugu 10 bifite igisirikare kirimo abakobwa beza b’ikimero...

Muri iki gihe usanga ibihugu byinshi bitandukanye byo ku Isi...
8 November 2017 Yasuwe: 9057 1

Nyuma yo kumenya ko abura igihe gito ngo apfe,umwana w’imyaka 9 yatangiye...

Umwana w’imyaka 9 y’amavuko Jacob Thompson nyuma yo kubwirwa n’abaganga ko...
4 November 2017 Yasuwe: 4197 6