skol
fortebet

Urubanza rw’Abarwanashyaka ba Victoire bashinjwa kurema umutwe w’Ingabo rwasubitswe

Yanditswe: Friday 13, Oct 2017

Sponsored Ad

Umucamanza mu rukiko rukuru yongeye gusubika urubanza abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bajuririye ku cyemezo cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Aba bose uko ari umunani bakurikiranyweho; ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo zitemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Aha Ubushinjacyaha bwavuzwe ko butaboneye ku gihe imyanzuro y’ubujurire bwabo.
Abarwanashyaka b’ishyaka FDU inking binjiye mu cyumba cy’iburanisha barangajwe imbere na Bwana (...)

Sponsored Ad

Umucamanza mu rukiko rukuru yongeye gusubika urubanza abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bajuririye ku cyemezo cy’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Aba bose uko ari umunani bakurikiranyweho; ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo zitemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Aha Ubushinjacyaha bwavuzwe ko butaboneye ku gihe imyanzuro y’ubujurire bwabo.

Abarwanashyaka b’ishyaka FDU inking binjiye mu cyumba cy’iburanisha barangajwe imbere na Bwana Boniface Twagirimana visi perezida wa mbere w’iri shyaka, mu mpuzankano z’iroza ziranga abagororwa mu Rwanda.

Bari bitwaje inyandiko zari zikubiyeho imyanzuro y’ubujurire bwabo mu rukiko rukuru ku cyemezo umucamanza mu rukiko rwisumbuye yabafatiye cyo kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi mirongo itatu nk’uko ijwi ry’Amerika ryabyanditse.

Gufungwa by’agateganyo byafashweho umwanzuro ku wa 26 nzeri 2017.

Ubwo bagezwe imbere y’umucamanza mu rukiko rukuru mu iburanisha ryabanje, abaregwa n’ababunganira bagaragaje ko inzitizi bahuye nazo harimo no kuba batarabashije gutegura imyanzuro ishimangira impamvu z’ubujurire bwabo mu rukiko rukuru.

Icyo gihe umucamanza yabahaye umwanya wo kujya gutegura imyanzuro barangiza bakayishyikiriza impande zombi.

Iyo myanzuro y’ubujurire ni na yo mpamvu yongeye kuba intandaro yo gusubikisha iburanisha rya none bikozwe n’ubushinjacyaha.

Mu 2010 nibwo Ishyaka FDU Inkingi ryatangiye kuvugwa mu Rwanda ubwo umukuru waryo Umuhoza Victoire Ingabire yavaga mu mahanga aje guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora y’icyo gihe.

Muri Nzeri uyu mwaka nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu barindwi bakurikiranyweho kuba mu mitwe yitwaza intwaro ikorera mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda.

Mu batawe muri yombi yavuze harimo babatu bafashwe ubwo berekezaga mu myitozo ya gisirikare hanze y’u Rwanda.

Amakuru yatanzwe n’abo bari bamaze gufatwa ni yo yatumye Polisi ikora igikorwa cyo gusaka mu ntara y’Iburengerazuba no mu Umujyi wa Kigali maze hafatwa abandi bane bakekwaho kuba ari bo bakoraga igikorwa cy’ubukangurambaga no kwinjiza urubyiruko muri ibyo bikorwa.

Polisi y’u Rwanda ubwo yakoraga igikorwa cyo gusaka yatahuye ibindi bimenyetso bizifashishwa n’ubushinjacyaha.

Abafashwe bose ni: Boniface Twagirimana, Fabien Twagirayezu, Gratien Nsabiyaremye , Leonille Gasengayire, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Janvier na Nshimiye Papias.

Muri ayo mazina irisanzwe rizwi cyane mu Rwanda ni irya Twagirimana Boniface wiyita Visi Perezida w’ishyaka rya FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa