skol
fortebet

Uruganda rwa Mercedes-Benz rugiye gushyira hanze imodoka idasanzwe ikomeje gutangaza isi yose(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Uruganda rukora imodoka rwa Mercedes-Benz rwatangaje ko rugiye gukora imodoka idasanzwe izaba yitwa Mercedes-Maybach 6 Cabriolet.
Mu 2014 nibwo uruganda rwo mu Budage rusanzwe rukora imodoka arirwo Mercedes-Benz, rwatangaje ko rugiye gutangira gukorana n’urundi rw’abanyamerika rwa Maybach bagakora imodoka zikomeye kandi zigezweho. Maybach yamamaye muri Leta Zunze za Amerika ikora imodoka ndende kandi zihenze cyane. Imodoka zayo zagurwaga n’abaherwe kuko abantu b’amikoro make batashoboraga (...)

Sponsored Ad

Uruganda rukora imodoka rwa Mercedes-Benz rwatangaje ko rugiye gukora imodoka idasanzwe izaba yitwa Mercedes-Maybach 6 Cabriolet.

Mu 2014 nibwo uruganda rwo mu Budage rusanzwe rukora imodoka arirwo Mercedes-Benz, rwatangaje ko rugiye gutangira gukorana n’urundi rw’abanyamerika rwa Maybach bagakora imodoka zikomeye kandi zigezweho.

Maybach yamamaye muri Leta Zunze za Amerika ikora imodoka ndende kandi zihenze cyane. Imodoka zayo zagurwaga n’abaherwe kuko abantu b’amikoro make batashoboraga kuzigondera, gusa ibi ntibyatumye rukomeza gukora kuko rwaje guhagarika ibikorwa kubera kubura abakiriya.

Nyuma yo kwifatanya na Mercedes Benz, hahise hakorwa imodoka ya mbere ihuriweho ariyo Mercedes-Maybach S600 iri mu zikunzwe ku isoko kugeza ubu.

Nyuma y’iyi modoka, Mercedes Benz yatangaje ko igiye gusohora indi ifite umwihariko kurusha izindi zose uru ruganda rwakoze.

Iyi modoka ireshya na metero 6.096 izaba ifite ubushobozi bwa moteri buyibashisha kuba yagenda ibirometero birenga 300 utarayicomeka ku muriro dore ko ikoresha amashanyarazi.

Mercedes-Maybach 6 Cabriolet ifite ubushobozi bwo kuzamura umuvuduko kuva kuri 0 kugera ku birometero birenga 90 ku isaha mu gihe kitarenze amasegonda ane. Umuvuduko wayo wo hejuru ni ibirometero 249.448 ku isaha.

Ukoresheje charger nshya yakozwe na Mercedes ushyira umuriro muri iyi modoka mu gihe cy’iminota 5 gusa, umuriro wajyamo wayitwara ibirometero birenga 90.

Ubushobozi bwayo bwonyine buyigira imodoka y’agaciro, ariko ubwiza bwayo buza ari akarusho. Umuyobozi wa Mercedes-Benz, Dietmar Exler, yavuze ko mu myaka 30 iri imbere iyi modoka izatwara igihembo gikomeye kubera ubushobozi bwayo.

Iyi modoka ifite imyanya 2 gusa ikaba idatwikiriye. Uyirebeye inyuma iteye nk’ubwato buto bwa moteri, imiryango yayo ifunguka ijya hejuru.

Imbere mu modoka yifitemo ikoranabuhanga rihambaye aho ishobora gucana urumuri mu bice byose by’imbere mu modoka ndetse ikaba yifitemo n’uburyo bugenzura amajwi.

Biteganyijwe ko iyi modoka izaba ari imwe mu zihenze cyane igihe izagira kw’isoko. Uru ruganda ruvuga ko izajya hanze mbere y’umwaka wa 2035.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa