skol
fortebet

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika avuga ko akeneye Yesu cyane

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2016

Sponsored Ad

Mike Pence uherutse gutorerwa kungiriza Donald Trump watorewe kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko akeneye Yesu kuruta ikindi gihe yabayeho kubera imbaraga z’inshingano afite zo kuyobora iki gihugu cy’igihangange.
Mike Pence yabitangaje ubwo yagezaga Ijambo kubamukurikiye ababwira ashize amanga ijambo riri mu rwandiko rwa 2 Pawulo yandikiye Abakorinto: 7:14 agaragaza ko kwirata Krisitu nta soni bimutera ndetse ababwira ko kuva yamenya Yesu yagize umunezero mwinshi bituma (...)

Sponsored Ad

Mike Pence uherutse gutorerwa kungiriza Donald Trump watorewe kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko akeneye Yesu kuruta ikindi gihe yabayeho kubera imbaraga z’inshingano afite zo kuyobora iki gihugu cy’igihangange.

Mike Pence yabitangaje ubwo yagezaga Ijambo kubamukurikiye ababwira ashize amanga ijambo riri mu rwandiko rwa 2 Pawulo yandikiye Abakorinto: 7:14 agaragaza ko kwirata Krisitu nta soni bimutera ndetse ababwira ko kuva yamenya Yesu yagize umunezero mwinshi bituma amugirira ikizere cyo kuyobora ubuzima bwe bwose.

Yongeraho ko kwizera kwe kwabaye kwizera gushyitse ubwo yafataga icyemezo ku giti cye cyo kwizera Yesu Krisitu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

Yatangaje ko azi neza ko acyeneye Yesu cyane kuruta ikindi gihe cyose kuko ari we zingiro ry’ubuzima bwe n’umuryango we.

Yagaragaje ko mu gihe abantu bitiriwe izina ry’Imana bazicisha bugufi bagasenga Imana izakora ibitangaza mu gihugu kandi ikabakiriza igihugu, kandi ko yizeye ko Imana iri mu ruhande rwe kugira ngo imufashe gukora ibikomeye bidasanzwe mu gihugu agiye kuyobora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa