skol
fortebet

Wa musore warokoye umwana i Paris agashimwa na benshi yageze iwabo muri Mali yakirwa bidasanzwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 19, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore wamenyekanye ubwo yarokoraga umwana wari ugiye guhanuka muri Etaje ya 4 mu mujyi wa Paris mugihugu cy’Ubufaransa, Mamoudou Gassama yageze iwabo muri Mali yakirwa bidasanzwe ndetse yakirirwa kumeza ya Perezida w’iki gihugu.

Sponsored Ad


Mamoudou Gassama yakiriwe na Perezida wa Mali

Mamoudou Gassama wiswe intwari abenshi bakamwita Siperman wa Afurika, uyu musore yakoze igikorwa abenshi bise ko kidasanzwe ubwo yatabaraga umwana ubuzima bwe bwari mu kaga agiye guhanuka avuye muri etaje ya kane, uyu musore yatabaye uyu mwana mugihe cy’amasegonda mirongo itatu, azamuka etaje atabanje yaca kuri esikariye cyangwa se ngo akoresheje esanseri.

Igikorwa uyu musore yakoze mu masegonda mirongo itatu, ubwo yitambukiraga mu muhanda akabona abantu benshi bashungereye umwana wanaganaga kuri etaje, Gassama ibi byahise bimuhesha ubwenegihugu yahawe na Perezida w’Ubufaransa, ubwo yamwakiraga mungoro y’umukuru w’igihugu ndetse ahita yemererwa akazi muri ekipe ishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi mu mujyi wa Paris.

Ubwo yakirwaga na Perezida w’Ubufaransa "Macron"

Ku wa Gatandatu taliki 16 Kamena 2018, Mamoudou Gassama nibwo yongeye gukandagira mu mujyi wa Bamako muri Mali nyuma y’imyaka myinshi yaragiye gushakira ubuzima kumugabane w’iburayi naho akaba yarahaga muburyo butemewe n’amategeko kuko ntabyangombwa yagiraga.

Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo uyu musore yasubiraga mugihugu cy’amavuko

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko ubwo yageraga mugihugu cy’amavuko yasanganiwe n’imbaga nyamwinshi y’abaturage bari baje kumwakira baririmba babyina ndetse nyuma yaho ahita ajya kwakirwa n’umukuru w’iki gihugu amushimira uburyo yitwaye mugikorwa cy’ubutabazi yakoreye i Paris.

Ibitekerezo

  • Uyu musore naramukunze cyane. Icyaduha President wacu nawe akazamutumira akamwakirira mu Rugwiro. Uyu musore akwiye kubera icyetegererezo urubyiruko rwose rwo mu Rwanda ndese na Diaspora nyarwanda mu gukora ibikorwa by’ubutabazi. Uyu ni Inkotanyi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa