skol
fortebet

Wari uzi ko wahitamo kubyara umuhungu cyangwa umukobwa igihe ubishakiye?Reba uko wabyitwaramo

Yanditswe: Wednesday 07, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Hari abantu bibaza niba bashobora kubyara umuhungu cyangwa umukobwa igihe babyifuza ndetse umwe mu bakunzi bacu akaba yaratubajije iki kibazo. N’ubwo atari ko buri gihe biba bishoboka ariko abanga bemeza ko iyo wujuje ibisabwa kandi ukabikurikirana neza ushobora kubigeraho. Dore inama.

Sponsored Ad

Kugirango ugene kubyara umuhungu cyangwa umukobwa hari ibyo usabwa kuba wujuje ndetse n’ubumenyi buhagije ku buryo umwana avuka, uko umuhungu ndetse n’umukobwa babaho n’ibindi.

Umugore atwita umuhungu cyangwa umukobwa byagenze gute?

Ubundi igitsina cy’umwana kigenwa na se. Ibi bivuze ko umugabo ari we utanga intanga ivamo umukobwa cyangwa umuhungu. Iyo umugabo asohoye intanga, muri izi ntanga akenshi muri zo haba harimo ubwoko bubiri: Izitanga umukobwa arizo X ndetsen n’izitanga umuhungu ari zo Y mu gihe umugore we arekura ubwoko bumwe bw’intanga ari bwo X. Iyo Y y’umugabo ari yo ihuye n’intanga y’umugore X bikora igi rigizwe na XY umwana ugomba kuvamo akaba ari umuhungu. Naho iyo intanga X y’umugabo ari yo ihuye n’intanga X y’umugore bikora igi rigizwe na XX uyu akaba ari umukobwa.

Muti rero ibi wabikoresha ute ngo ubyare umuhungu cyangwa umukobwa?

Tugarutse ku mugabo utanga intanga X ndetse n’intaga Y twababwira ko ubushakashatsi bwerekanye ko intanga Y zibyara umuhungu zirangwa no kwihuta cyane ariko zigapfa mu gihe gito ugereranije n’intanga X zibyara umukobwa. Ibi bikaba bisobanuye ko mu rugendo intanga ngabo zikora zerekeza aho zigomba guhurira n’intanga ngore, intanga za Y ari zo zigerayo mbere mu gihe intanga X zo zihagera nyuma cyane.

Kugirango ubyare umuhungu rero bikaba bigusaba gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo wawe nibura habura amasaha ari munsi y’umunsi umwe(munsi y’amasaha 24) ngo intanga ngore irekurwe. Bityo za ntanga Y zinyaruka zizihuta zisanganire ndetse zihure n’intanga ngore mbere y’uko intanga X zihagera maze igihe zizahagerera zizasange igi ryaramaze kwikora ari naryo ntangiriro yo kubaho k’umwana. Icyo gihe zo ntacyo zizaba zikibashije gukora.

Iyo ukoze imibonano mbere cyane y’uko intanga ngore irekurwa, za ntanga za Y zirihuta zikagera aho zigomba gutegerereza intanga ngore ariko zigatinda kuyibona. Uko zitinda nyinshi muri zo zigenda zipfa maze za zindi za X zo zikiyizira gahoro gahoro ndetse zahagera kuko nta munaniro mwinshi ziba zifite zikabasha gutegereza ikindi gihe kirekire dore ko zishobora kugeza ku minsi 5 yose zitegereje intanga ngore. Aha rero iyo isohotse zihita ari ziyakira kuko Y zo ziba zarapfuye cyangwa se zegereje gupfa bityo zikaba zidashobora guhangana na ziriya za X.

Ese ni gute umuntu yamenya umunsi intanga ngore izasohokeraho?

Iki kibazo ni cyo kingorabahizi kandi ni naho ruzingiye. Kuko twabonye ko ari ryo shingiriro ryo kugera ku ntsinzi. Kugirango uwumenye bisaba ko umenya neza kubara ukwezi k’umugore. Aha umugore akaba ari we ugomba kubigiramo uruhare runini.

-Ukwezi k’umumugore ni iki: Ukwezi k’umugore ni igihe kiba hagati y’itangira ry’imihango ikurikiranye. Uku kwezi kukaba kutanganya iminsi ku bagore bose aho hari abagira iminsi mike abandi bakagira myinshi cyangwa aho bamwe bagira ukwezi kugira iminsi ihindagurika abandi ntihindagurike.
-Umunsi intanga ngore izarekurirwaho: Kugirango umenye uyu munsi hari aho byoroshye.

Reka tugendere ku rugero rw’umugore Agnes ufite ukwezi kudahinduka gufite iminsi 30. N’ubwo igihe intanga ngore ikuriraho kugeza isohotse, icyo imara kuva isohotse kugeza umugore abonye imihango cyo kirazwi kandi kirizewe icyo ni iminsi 14. Bivuze ko niba niba Agnes yabonye imihango uyu munsi taliki ya 25/04, intanga ye yari yasohotse taliki ya 12/04.

Na none niba Agnes yabonye imihango uyu munsi kandi ukwezi kwe kukaba kumara iminsi 30, azongera kubona indi mihango taliki ya 24/05 intanga ye ikaba izarekurwa taliki ya 11/05 ni ukuvuga iminsi 14 ubaze uhereye inyuma(taliki ya 24/05) ugaruka imbere. Niba rero Agnes ashaka kubyara umuhungu arasabwa kureka gukora imibonano mpuzabitsina iminsi 5 ibanziriza italiki ya 11/05 (ni ukuvuga iminsi intanga ngabo ishobora kumara itegereje intanga ngore) ni ukuvuga kuva taliki 6/05 kugeza taliki ya 10/04 maze ayikore taliki ya 11/04 mu gitondo cyangwa se taliki ya 10 nijoro.

Icyitonderwa: Kugirango ugere kuri ibi bisaba ko umugabo aba afite buriya bwoko bw’intanga za X kandi umugore akabanza kwiga ukwezi kwe neza kandi mu gihe gihagije kugirango atibeshya. Byibura amezi 5 akareba ko ukwezi kwe kudahindagurika kandi ko kugira iminsi ingana. Ikindi ni uko ubu buryo butizewe 100% kuko ushobora kumara ariya mezi yose ukurikirana ukabona nta gihinduka ariko ukwa 6 bigahinduka. Ariko ni uburyo wagerageza kuko hari amahirwe menshi y’uko ushobora kubigeraho mu gihe wakurikiza izi nama tukugiriye.

Ibitekerezo

  • Mwaramutse neza,
    Izi nama zirimo hano ni nziza pe, kd ndahamya ko ziba zikenewe na benshi cyane.
    Hanyuma c, aha ko ari umugore udahindagurika iminsi y’ukwezi kwe, Inama cg c ubwunganizi kumugore ufite iminsi ihindagurika wo umuntu yakwitwara gute kugira ngo abashe kuba yabyara umuhungu. Mwadushakiye inama kuri uwo mugore, n’urugero rwo kwifashisha ?

    Murakoze cyane!!!...

    Ok sikusikiya kwakweli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa