Kigali

Waruziko kwibuza gusura bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu

Opinion   Yanditswe na: Muhire Jason 1 September 2018 Yasuwe: 2718

Ubusanzwe gusura bifatwa nk’ikintu kigayitse muri sosiyete kuko benshi babifata nk’ikinyabupfura gike iyo bikorewe mu ruhame rw’abantu.

Ariko ikindi ukwiye kumenya ni uko burya rimwe na rimwe hari igihe umusuzi utagira rutangira, kuko hari ubwo ujya kumva ukumva waje utabiteganyije kandi nanone abaganga bemeza neza ko kwibuza gusura bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko gusura biterwa n’uko umubiri uba wohereje umwuka utari mwiza bitewe n’ibyo kurya uba wakiriye, ibyo rero byose bibera mu mara noneho mu rwego rwo kwirwanaho urura runini rukarekura wa mwuka utari mwiza ari nayo mpamvu bavuga ko atari byiza kwibuza kurekura uwo mwuka mubi.

Izi rero ni zimwe mu zindi mpamvu umuntu akwiye gusura buri uko abishatse:

Umusuzi ushobora kuba ikimenyetso cy’uko urwaye: Abashakashatsi bagaragaje ko burya iyo umuntu asuze umusuzi unuka cyane aba afite ikibazo gikomeye bityo bikwiriye kumubera ikimenyetso cy’uko ashobora kuba arwaye.

Birinda kugugarara (gutumba): Uko wumva ushatse kurekura wa mwuka jya ubikora kuko bizakurinda kugugarara munda ndetse urusheho kumva uguwe neza.

Umwuka w’umusuzi ni ingenzi: Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragaza ko guhumeka umwuka w’umusuzi bifitiye akamaro umubiri wacu, kuko uyu mwuka ufite ubushobozi bwo kurinda zimwe mu ndwara zirimo n’izibasira umutima.

Bifasha amara kugubwa neza: Ngo si byiza na gato gufunga uwo mwuka mubi ushaka gusohoka kuko iyo ubifunze amara ashobora kugubwa nabi ndetse umuntu akaba yagira n’uburibwe bwo munda kuko wa mwuka utabashije gusohoka.

N’ubwo benshi babifata nk’igikorwa kigayitse ariko nyuma yo kumenya ibyiza byabyo, uramenye ntuzigere wibuza gusura igihe cyose wumva ubishatse kuko bifasha umubiri kugubwa neza.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Ja winera ningenzi. Njye nzi akamaro ko gusura

    1 month ago

Inzindi nkuru

Nawe ihere ijisho ibintu 10 byerekana itandukaniro riri hagati y’abakene...

Ibitekerezo by’abahanga byemeza ko abantu bagira imitekerereze itandukanye....
22 October 2018 Yasuwe: 1743 1

Ibi nibyo ibintu 10 buri wese akwiye kumenya byamufasha mu gihe ahuye...

Mu buzima tunjya duhura n’ibibazo bitandukanye, rimwe na rimwe ingaruka...
21 October 2018 Yasuwe: 2647 0

Ibi bintu 10 ugiye ubikora wahora usobanutse ku buryo buri wese yazanjya...

Ibi bishobora kuvuga ko byagusaba gusubira ishuri, kuzuza akabati kawe...
21 October 2018 Yasuwe: 4410 0

Reba ubuzima bubabaje umunyarwanda waciwe urutoki n’amaguru yombi abayemo...

Avuga ko se ari Umunyarwanda naho nyina akaba akomoka muri Senegal *Yari...
15 October 2018 Yasuwe: 6844 2

Mu mafoto ihere ijisho uduce two mu mujyi wa Kigali tuberamo amahano...

Umujyi wa Kigali muri rusange urangwamo ituze, abageze mu mahanga cyane...
15 October 2018 Yasuwe: 6176 0

Niba ugira umujinya w’umuranduranzuzi ihutire kujya kwa muganga

Inzobere mu kuvura uburwayi bwo mu mutwe zitangaza ko umujinya mwinshi ari...
13 October 2018 Yasuwe: 899 0