skol
fortebet

Waruziko mu myaka yashize kwambara ipantalo byasabirwaga icyangombwa ?

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Kuba muri iki gihe abakobwa n’abagore bambara amapantalo bakajya mu muhanda nta kibazo siko byahozeho mu bihe byo hambere.

Sponsored Ad

Mu myaka yo hambere kwambara ipantalo ku mukobwa byari ikizira kuburyo uwashakaga kuyamba yabisabiraga uruhushya kuko wari umwenda w’abagabo gusa kuko aribo bagiraga imirimo igoye nko kujya ku rugamba n’ibindi.

Ubusanzwe ipantalo ni umwambaro wambawe bwa mbere mu mwaka wa 539 mbere ya Yezu.

Mu gihugu cy’Ubufaransa niho hagaragaye cyane ikibazo cyo kubuza abagore n’abakobwa kwambara ipantalo.

Muri icyo gihugu ipantalo yatangiye kwambarwa mu gihe cy’impinduka ya politiki (Revolution). Umugore wayambaraga yarebwaga nabi ntibatinye kuvuga ko ari umutinganyi kuburyo byageze no mu madini n’amatorero bakamagana umugore wambaye ipantalo.

Mu kinyejana cya 19 muri Leta zunze Ubumwe za America (USA) ho abagore bakoraga mu mirimo y’ubworozi bambaraga ipantalo kugirango babashe kurira indogobe.

Mu kinyejana cya 20 nibwo abagore bemerewe n’amategeko kwambara ipantalo ariko nabwo ikambara ufite uruhushya rwanditse, akayambara agiye kunyonga igare cyangwa kurira indogobe.

Uko ibihe byasimburanaga niko amategeko agenga imyambarire y’ipantalo ku bagore yagiye adohoka maze abagore bakina umukino wa ‘golf’ n’umukino wo kunyerera ku rubura (Ski) nabo bemererwa kuyambara.

Mu myaka ya 1930 nibwo umukinnyi wa filime witwa Marlen Dietrich ukomoka mu Budage yifotoje yambaye ipantalo. Ibyo byatinyuye abandi bagore nabo batangira kujya ahagaragara bayambaye.

Umwambaro w’ipantalo wakomeje kwambarwa cyane n’abagore basigaye ku ngo kubera urugamba rw’intambara ya kabiri y’isi kuko bajyaga gukora mu nganda.
Nyuma y’iyo ntambara bakomeje kuzambara kubera imirimo itandukanye nko gutunganya ubusitani cyangwa se bakazambara mu rwego rwo kuruhuka.

Gusa ariko abakobwa ntibari bemerewe kwambara ipantalo ku ishuri. Byaje guhinduka mu myaka ya 1960, umukobwa wambaye ipantalo agiye kwiga akagerekaho ijipo.

Ahagana mu myaka ya 1970 nibwo umugore yashoboraga kwambara ipantalo ntacyo yikanga kuko zanagurishwaga ku masoko nk’indi myambaro isanzwe ku bagore.

Yaba umunyamugi cyangwa uwo mu cyaro bose bashize ubwoba bambara ipantalo ku mugaragaro mu mwaka wa 1980.

Ku rundi ruhande ariko hari indi myumvire ku mwambaro w’ipantalo ivuga ko ari ikimenyetso cyo gutinyuka ku bagore no kwisanzura kuko ubundi mu myaka ya kera umugore bamufataga nk’umuntu ugomba guhora yikoraho ngo abe mwiza gusa ntagire ikindi akora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa