skol
fortebet

Wenger amaze gutangaza ko atazakomezanya na Arsenal

Yanditswe: Friday 20, Apr 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Arsenal Arsene Wenger amaze gutigisa isi ya ruhago atangaza ko nyuma y’uyu mwaka w’imikino atazakomeza gutoza iyi kipe nyuma y’imyaka isaga 22 yari ayimazemo.

Sponsored Ad

Arsene Wenger w’imyaka 68 yari arambiranye mu ikipe ya Arsenal kubera ko mu myaka 12 ishize ikipe yasubiye inyuma ndetse umusaruro urabura,biradogera abafana batangira kumwikoma none atangaje ko atagikomeje gutoza iyi kipe.

Wenger wageze muri Arsenal mu mwaka wa 1996 avuye mu Buyapani muri Nagoya Grampus, yayifashije gutwara ibikombe 3 bya Premier League,FA Cup 7.

Wenger yafashije Arsenal kuva ku rwego rwo hasi yari iriho ayigira igihangange byayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona mu mwaka wa 2004 idatsinzwe.

Wenger yafashije Arsenal kubaka stade ya Emirates yakira abantu ibihumbi birenga 60 ivuye kuri Highbury yakiraga abantu bake ndetse itari igezweho.

Mu kiganiro agiranye n’urubuga rwa Arsenal mu kanya gashize ubwo yatangazaga uko biteguye umukino wa Westham yavuze ko yisuzumye agasanga aricyo gihe cyo kuva muri Arsenal.

Yagize ati “Nyuma yo kwisuzuma no kuganira n’ubuyobozi bw’ikipe,Nsanze aricyo gihe cyiza cyo gusezera muri Arsenal mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.Nishimiye kuba narakoranye neza n’ikipe muri iyi myaka y’agaciro.Iyi kipe nayikoreye n’umutima ukunze kandi nitanga.Ndashimira abayobozi,abakinnyi n’abandi bagize uruhare mu kugira ngo iyi kipe itere imbere.Ndasaba abafana gukomeza gushyigikira ikipe kugira ngo izasoze ikomeye.”

Wenger na Ferguson nibo batoza babashije gutoza imikino irenga 1000 mu Bwongereza ndetse muri yo amaze gutsinda imikino irenga 700.

Wenger asigiye umukoro ubuyobozi bwa Arsenal kuko bizagorana kumusimbuza nk’umuntu wubatse amateka muri iyi kipe yo mu mugi wa London.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa